Intang 17

Ikimenyetso cy’Isezerano

1 Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ni jye Mana Nyirububasha, ujye unyoboka kandi ube indakemwa.

2 Nzagirana nawe Isezerano kandi nzagwiza cyane urubyaro rwawe.”

3 Aburamu yikubita hasi yubamye maze Imana iramubwira iti:

4 “Dore Isezerano ngiranye nawe: uzakomokwaho n’amahanga menshi.

5 Ntabwo uzongera kwitwa Aburamu, ahubwo uzitwa Aburahamukuko nzaguha gukomokwaho n’amahanga menshi.

6 Nzaguha kororoka cyane ube sekuruza w’amahanga, ndetse n’abami bazagukomokaho.

7 Nzakomeza Isezerano nagiranye nawe n’urubyaro ruzagukomokaho, iryo Sezerano rizahoraho uko ibihe bihaye ibindi. Nzaba Imana yawe n’iy’abazagukomokaho.

8 Wowe n’abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose cya Kanāni wimukiyemo. Kizaba gakondo yabo burundu kandi nzaba Imana yabo.”

9 Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Wowe n’abazagukomokaho mugomba gukomeza Isezerano ryanjye uko ibihe bihaye ibindi.

10 Dore icyo mugomba kwitaho wowe n’abantu bawe n’abazagukomokaho: umuntu wese w’igitsinagabo agomba gukebwa.

11 Uko gukebwa kuzaba ikimenyetso cy’Isezerano nagiranye namwe.

12 Umwana wese w’umuhungu wo muri mwe azajya akebwa amaze iminsi umunani avutse, ari uvukiye mu rugo rwanyu cyangwa umunyamahanga mwaguze.

13 Abavukiye mu rugo rwanyu ndetse n’abo mwaguze, bose bagomba gukebwa. Icyo kimenyetso kiri ku mubiri, kizagaragaza ko Isezerano nagiranye namwe ari iry’iteka ryose.

14 Umuntu wese w’igitsinagabo utazakebwa, azacibwa mu bwoko bwanjye kuko azaba yarishe Isezerano nagiranye namwe.”

15 Imana ikomeza kubwira Aburahamu iti: “Umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, kuko izina rye ribaye Sara.

16 Nzamuha umugisha akubyarire umwana w’umuhungu. Ni koko nzamuha umugisha akomokweho n’amahanga ndetse n’abami.”

17 Aburahamu acyubamye hasi asetswa no kwibaza ati: “Mbese nabyara maze imyaka ijana? Ese Sara we umaze imyaka mirongo cyenda yabyara?”

18 Nuko abaza Imana ati: “Kuki utareka Ishimayeli ngo ancikure?”

19 Imana iramusubiza iti: “Oya da! Ahubwo umugore wawe Sara azabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Izaki. We n’abazamukomokaho ni bo tuzagirana Isezerano ry’iteka ryose.

20 Naho ku byerekeye Ishimayeli humura nzamuha umugisha, muhe kugwira no kororoka cyane, azabyara abatware cumi na babiri, kandi nzamugira ubwoko bukomeye.

21 Ariko undi mwaka iki gihe, Sara azakubyarira umuhungu Izaki, uwo ni we tuzagirana Isezerano.”

22 Imana imaze kuvugana na Aburahamu, imusiga aho irigendera.

23 Nuko uwo munsi Aburahamu agenza nk’uko Imana yamutegetse: akeba umuhungu we Ishimayeli n’ab’igitsinagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n’abo yaguze.

24 Aburahamu na we yakebwe amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse,

25 naho Ishimayeli we yakebwe amaze imyaka cumi n’itatu avutse.

26 Uwo munsi Aburahamu n’umuhungu we Ishimayeli barakebwa,

27 n’abagabo bose bo mu rugo rwe, ari abahavukiye ari n’abo yaguze mu banyamahanga bakeberwa hamwe na we.