Abandi bakomoka kuri Aburahamu
1 Aburahamu yashatse undi mugore witwaga Ketura,
2 babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.
3 Yokishani abyara Sheba na Dedani. Dedani akomokwaho n’Abashuri n’Abaletushi n’Abalewumi.
4 Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi, na Hanoki na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura.
5 Aburahamu yaraze Izaki ibyo yari atunze byose,
6 ariko abana b’inshoreke ze na bo yari yarabahaye iminani akiriho, abohereza gutura mu karere k’iburasirazuba kugira ngo batandukane na Izaki.
Urupfu rwa Aburahamu
7 Aburahamu yaramye imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu,
8 yashaje neza ageza mu za bukuru, hanyuma aratabaruka.
9 Abahungu be, Izaki na Ishimayeli bamushyingura muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni mwene Sohari w’Umuheti. Uwo murima uri hafi y’i Mamure,
10 ukaba ari wa wundi Aburahamu yari yaraguze n’Abaheti. Aho ni ho Aburahamu n’umugore we Sara bashyinguwe.
11 Aburahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha umuhungu we Izaki. Izaki yari atuye hafi y’Iriba rya Nyirubuzima undeba.
Abakomoka kuri Ishimayeli
12 Dore abakomoka kuri Ishimayeli, uwo Hagari Umunyamisirikazi umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.
13 Ngaya amazina y’abahungu ba Ishimayeli uko bakurikirana: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu,
14 na Mishuma na Duma na Masa,
15 na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.
16 Abo bene Ishimayeli babaye ba sekuruza b’amoko cumi n’abiri. Ni na bo bitiriwe aho bari batuye n’aho bari babambye amahema.
17 Ishimayeli yabayeho imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma aratabaruka.
18 Abishimayeli bari batuye mu ntara iri hagati ya Havila na Shuru, mu burasirazuba bwa Misiri ugana Ashūru. Batuye ahitaruye abandi bakomoka kuri Aburahamu.
Ivuka rya Ezawu na Yakobo
19 Dore amateka ya Izaki, mwene Aburahamu.
20 Izaki amaze imyaka mirongo ine avutse, arongora Rebeka umukobwa wa Betuweli w’Umunyasiriyawo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, akaba na mushiki wa Labani w’Umunyasiriya.
21 Rebeka yari ingumba maze Izaki atakambira Uhoraho, Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda y’impanga.
22 Abana bataravuka, yumva baragundagurana aribaza ati: “Ibi ni ibiki?” Ni bwo agiye kubaza Uhoraho ibyo ari byo.
23 Uhoraho aramusubiza ati:
“Inda yawe irimo impanga,
hazaturukamo amoko abiri atumvikana,
ubwoko bumwe buzarusha ubundi gukomera,
Gakuru azaba umugaragu wa Gato.”
24 Igihe kigeze, Rebeka abyara impanga.
25 Gakuru avuka ajya gutukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri wose, bamwita Ezawu.
26 Hakurikiraho Gato avuka afashe agatsinsino ka Ezawu, bamwita Yakobo. Icyo gihe Izaki yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse.
Ezawu agurisha ubutware bwe
27 Abo bahungu barakura. Ezawu aba umuhigi kabuhariwe wirirwa ku gasozi, Yakobo we yari umuntu utuje wirirwa imuhira.
28 Izaki yakundaga inyama z’umuhīgo bituma atonesha Ezawu, Rebeka we atonesha Yakobo.
29 Umunsi umwe Ezawu yavuye guhīga ashonje, asanga Yakobo atetse isupu y’ibishyimbo
30 aramubwira ati: “Ndashonje cyane! Mpa kuri iyo supu itukura utetse!” (Ni cyo cyatumye bamuhimba Edomu).
31 Yakobo aramusubiza ati: “Banza umpe ubutware bwawe bw’umwana w’impfura!”
32 Ezawu aramubwira ati: “Ese ko ngiye kwicwa n’inzara, ubwo butware buzamarira iki?”
33 Yakobo aramubwira ati: “Ngaho rahira ko umpaye ubutware bwawe!”
Nuko Ezawu ararahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.
34 Yakobo aha Ezawu umugati n’isupu y’ibishyimbo. Ezawu ararya, aranywa, arangije aragenda. Uko ni ko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe bw’umwana w’impfura.