Yakobo ahabwa umugisha wari ugenewe Ezawu
1 Izaki ageze mu za bukuru, arahuma. Umunsi umwe ahamagara Ezawu umuhungu we w’impfura ati: “Mwana wanjye!”
Ezawu aramusubiza ati: “Karame!”
2 Izaki aramubwira ati: “Dore ndashaje kandi sinzi igihe nzapfira.
3 Fata umuheto wawe n’imyambi ujye mu ishyamba, maze umpigire umuhīgo.
4 Hanyuma untekere inyama ziryoshye nk’uko nzikunda, uzinzanire nzirye mbone kuguha umugisha ntarapfa.”
5 Igihe Izaki yavuganaga n’umuhungu we Ezawu, Rebeka yarumvaga. Ezawu ajya mu ishyamba guhīga,
6 maze Rebeka abwira umuhungu we Yakobo ati: “Numvise so abwira Ezawu mukuru wawe ati:
7 ‘Jya guhīga maze untekere inyama ziryoshye ndye, nguhere umugisha imbere y’Uhoraho ntarapfa.’ ”
8 Rebeka arakomeza ati: “None rero mwana wanjye, umva icyo nkubwira:
9 jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene babiri b’imishishe, maze ntekere so inyama ziryoshye nk’uko azikunda.
10 Hanyuma uze kuzimushyīra arye, maze aguhe umugisha atarapfa.”
11 Yakobo asubiza nyina ati: “Mukuru wanjye Ezawu afite ubyoya bwinshi, naho jye nta bwo mfite.
12 Data nankorakora arantahura, amenye ko namuriganyije. Bityo amvume aho kumpa umugisha.”
13 Nyina aramubwira ati: “Mwana wanjye, uwo muvumo uzampame nakuvuma! None nyumvira gusa, unzanire abo bana b’ihene.”
14 Yakobo agenza atyo, maze nyina ateka inyama ziryoshye nk’uko Izaki yazikundaga.
15 Hanyuma Rebeka afata imyambaro myiza impfura ye Ezawu yari yaramubikije, ayambika Yakobo.
16 Amwambika n’impu za za hene ku bikonjo no ku ijosi, ahatari ubwoya.
17 Nuko amuha inyama ziryoshye n’umugati yari yateguye.
18 Yakobo ajya aho se ari, aramuhamagara ati: “Data!”
Izaki aramusubiza ati: “Ndakwitaba mwana wanjye. Uri nde?”
19 Yakobo aramusubiza ati: “Ndi Ezawu, impfura yawe. Nakoze ibyo wambwiye, none icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”
20 Izaki aramubaza ati: “Ko utebutse mwana wanjye?”
Yakobo aramusubiza ati: “Uhoraho Imana yawe yamfashije.”
21 Izaki abwira Yakobo ati: “Mwana wanjye, igira hino ngukoreho numve ko uri umwana wanjye Ezawu koko.”
22 Aramwegera, Izaki aramukorakora aribaza ati: “Ko numva ijwi ari irya Yakobo, ariko ibikonjo bikaba ari ibya Ezawu?”
23 Bimubera urujijo, kuko ibikonjo bya Yakobo byari biriho ubwoya nk’ibya Ezawu. Ataramuha umugisha
24 aramubaza ati: “Ese koko uri umwana wanjye Ezawu?”
Yakobo aramusubiza ati: “Ndi we.”
25 Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngaburira ndye maze nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa.
26 Nuko Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, igira hino unsome.”
27 Yakobo aramwegera aramusoma, Izaki yumva impumuro y’imyambaro ya Ezawu. Aha Yakobo umugisha agira ati:
“Mbega ukuntu umuhungu wanjye ahumura neza!
Ahumura nk’umurima Uhoraho yahaye kurumbuka.
28 Imana isomye imirima yawe,
ihe ubutaka kurumbuka,
ikugwirize ingano na divayi.
29 Andi moko uzayategeke,
andi mahanga azagupfukamire.
Abavandimwe bawe uzabatware,
bene nyoko bazagupfukamire.
Abazakuvuma bazavumwe,
abazagusabira umugisha bazahabwe umugisha.”
Ezawu atakambira se ngo amuhe umugisha
30 Ubwo Yakobo yasohokaga amaze guhabwa umugisha na Izaki, ni bwo umuvandimwe we Ezawu yavuye guhīga.
31 Ezawu na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, aramubwira ati: “Data, icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”
32 Se aramubaza ati: “Uri nde?”
Aramusubiza ati: “Ndi impfura yawe Ezawu.”
33 Izaki ahinda umushyitsi cyane, aramubaza ati: “Niba ari wowe se, ni nde wanzaniye umuhīgo mu mwanya ushize? Nariye ku byo yanzaniye byose, maze muha umugisha kandi nta cyabihindura.”
34 Ezawu yumvise amagambo ya se, arashavura acura umuborogo, aramutakambira ati: “Data, nanjye mpa umugisha.”
35 Izaki aramubwira ati: “Umuvandimwe wawe yanshyizeho uburiganya, muha umugisha wari ukugenewe.”
36 Ezawu aravuga ati: “Ubu ni ubwa kabiri Yakoboandiganya! Yewe, ni koko izina ni ryo muntu! Yanjyaniye ubutware, none antwariye n’umugisha!” Yongera kubaza se ati: “Nta mugisha wansigiye?”
37 Izaki aramusubiza ati: “Nta wo, mwana wanjye! Dore nahaye Yakobo kuzagutwara, n’abavandimwe be bose bazamuhakwaho. Namuhaye no kuzatungwa n’ingano na divayi.”
38 Ezawu akomeza kwinginga se ati: “Mbese koko nta wundi mugisha ufite? Data, nanjye mpa umugisha!” Nuko Ezawu araturika ararira.
39 Izaki aramubwira ati:
“Dore uzatura kure y’ubutaka burumbuka,
uzatura ahagwengeye nk’agasi.
40 Uzabeshwaho n’inkota yawe,
uzaba n’umugaragu w’umuvandimwe wawe.
Ariko numugomera uzivana mu buja.”
Ezawu ashaka kwica Yakobo
41 Nuko Ezawu arwara inzika umuvandimwe we Yakobo, amuziza ko se yamuhaye umugisha. Yaribwiye ati: “Data ari hafi gupfa, ibyo kumushyingura nibirangira nzahita nica Yakobo!”
42 Rebeka amenye imigambi ya Ezawu umuhungu we w’impfura, ahamagara Yakobo aramubwira ati: “Dore umuvandimwe wawe Ezawu agiye kwihimura akwice.
43 None mwana wanjye, umva icyo nkubwira: hungira kwa musaza wanjye Labani, utuye i Harani.
44 Uzabe ugumyeyo kugeza igihe Ezawu azashirira uburakari
45 akibagirwa ibyo wamugiriye, ni bwo nzagutumaho ugaruke. Sinifuza kubaburira icyarimwe.”
Izaki yohereza Yakobo kwa Labani
46 Rebeka abwira Izaki ati: “Iby’abakazana banjye b’Abahetikazibirandambiye! Yakobo na we aramutse ashatse umugeni muri iki gihugu, agahinda ntikambeshaho!”