Intang 31

Yakobo ava kwa Labani

1 Yakobo yumva ko abahungu ba Labani bavuga bati: “Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data ni wo wamukijije.”

2 Abona ko na Labani atakimureba neza nka mbere.

3 Uhoraho abwira Yakobo ati: “Subira mu gihugu cya so na sokuru no muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”

4 Yakobo atumira Rasheli na Leya bamusanga mu rwuri,

5 arababwira ati: “Ndabona so atakindeba neza nka mbere, ariko Imana ya data iri kumwe nanjye.

6 Murabizi nakoreye so n’imbaraga zanjye zose,

7 ariko yagiye andiganya, yahinduye ibihembo byanjye incuro icumi! Nyamara Imana ntiyatumye bigira icyo bintwara.

8 Uko Labani yavugaga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz’ibitobo’, umukumbi wose wabyaraga ibitobo, yavuga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz’ibihuga’, umukumbi wose ukabyara ibihuga.

9 Uko ni ko Imana yatse so amatungo ikayampa.

10 “Igihe amatungo yashakaga kwima, narose amapfizi y’ihene y’ibihuga n’ay’ubugondo n’ay’ibitobo ari yo yimya inyagazi.

11 Muri izo nzozi Umumarayika w’Imana arampamagara ati: ‘Yakobo.’ Ndamwitaba nti: ‘Karame.’

12 Arambwira ati: ‘Dore amapfizi yose y’ihene yimya inyagazi ni ibihuga n’ubugondo n’ibitobo, bimeze bityo kuko nabonye ibyo Labani yakugiriye byose.

13 Ndi Imana yakubonekeye uri i Beteli, aho wasukiye amavuta ku ibuye ry’urwibutso ukampigira umuhigo. None rero va muri iki gihugu, usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ”

14 Rasheli na Leya baramusubiza bati: “N’ubundi nta munani cyangwa umugabane tugifite kwa data!

15 Adufata nka rubanda, yaratugurishije arya ibiguzi wadutanzeho.

16 Ubu butunzi bwose Imana yatse data bubaye ubwacu n’abana bacu. None kora ibyo Imana yagutegetse byose.”

17 Nuko Yakobo ashyira abana n’abagore be ku ngamiya,

18 ajyana n’amatungo ye yose, n’ibintu byose yari yararonkeye muri Mezopotamiya. Atangira urugendo rwo gusubira kwa se Izaki mu gihugu cya Kanāni.

19 Icyo gihe Labani yari yagiye gukemuza amatungo, Rasheli amwiba ibigirwamana bye.

20 Yakobo yabaye inyaryenge yigendera adasezeye kuri Labani w’Umunyasiriya.

21 Yajyanye ibyo yari atunze byose yambuka uruzi rwa Efurati, agenda yerekeje mu misozi y’i Gileyadi.

Labani akurikira Yakobo

22 Ku munsi wa gatatu babwira Labani ko Yakobo yigendeye.

23 Labani ajyana na bene wabo, amukurikira iminsi irindwi, kugeza ubwo yamusanze mu misozi y’i Gileyadi.

24 Nijoro Imana ibonekera Labani w’Umunyasiriya mu nzozi, iramubwira iti: “Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.”

25 Yakobo yari yashinze amahema ye kuri umwe mu misozi y’i Gileyadi, nuko Labani na bene wabo bahageze na bo bahashinga ayabo.

26 Labani abaza Yakobo ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Kuki wagiye utansezeyeho ukajyana abakobwa banjye nk’aho ari iminyago?

27 Watewe n’iki kugenda rwihishwa utambwiye kandi utanansezeyeho? Mba naragusezeyeho mu byishimo n’indirimbo, ukavugirizwa ingoma n’inanga.

28 Ntiwatumye nsezera ku bakobwa banjye no ku buzukuru banjye. Wakoze iby’ubupfu!

29 Nshobora kubagirira nabi, ariko Imana ya so yaraye imbwiye iti: ‘Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.’

30 Ni iby’ukuri umwana ujya iwabo nta wumugarura. None ni kuki watwaye imana zanjye?”

31 Yakobo aramusubiza ati: “Sinagusezeyeho kuko natinyaga ko wanyambura abakobwa bawe.

32 Naho ibyerekeye imana zawe, uwo uzisangana azicwe. Aba bavandimwe batubere abagabo. Usake mu bintu byanjye, nugira icyawe cyose usangamo ukijyane.” Icyakora Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yari yibye ibyo bigirwamana.

33 Nuko Labani asaka mu ihema rya Yakobo no mu rya Leya no mu ya ba baja babiri, ntiyagira icye asangamo. Hanyuma ajya gusaka mu ihema rya Rasheli.

34 Rasheli yari yahishe ibyo bigirwamana munsi y’intebe bashyira ku ngamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose ntiyagira icye asangamo.

35 Rasheli abwira se ati: “Data mbabarira, sinshoboye guhaguruka kuko ndi mu mihango y’abakobwa.” Bityo Labani arashakashaka, ariko ntiyabona ibigirwamana bye.

36 Nuko Yakobo ararakara, atonganya Labani ati: “Nacumuye iki? Nakoze cyaha ki kugira ngo unkurikirane bene aka kageni?

37 Aho wasakiye hari ikintu cyawe wigeze ubona mu bintu byanjye? Ngaho cyereke aba bavandimwe badukiranure.

38 Mu myaka makumyabiri twamaranye, nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze iramburura, nta n’impfizi n’imwe yo mu mukumbi wawe nariye.

39 Iyo itungo ryicwaga n’inyamaswa nararikurihaga, hagira iryibwa ku manywa cyangwa nijoro ukarinyishyuza!

40 Ku manywa izuba ryarantwikaga, nijoro nkicwa n’imbeho kandi sinigere ngoheka.

41 Namaze iwawe imyaka makumyabiri: nagukoreye imyaka cumi n’ine iba inkwano y’abakobwa bawe babiri, nkora n’indi itandatu kugira ngo mbone amatungo, nyamara wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi.

42 Iyo ntabana n’Imana ya Aburahamu ari yo data Izaki yatinyaga, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yabonye amagorwa yanjye n’imiruho yanjye, ni yo mpamvu yakwiyamye iri joro ryakeye.”

Labani na Yakobo bagirana amasezerano

43 Labani asubiza Yakobo ati: “Aba ni abakobwa banjye, n’aba bana babo ni abanjye, aya matungo ni ayanjye, ndetse n’ibi byose ureba ni ibyanjye. Ariko kubera ko ntashobora kugumana n’aba bakobwa n’abana babo,

44 reka tugirane amasezerano, maze dushyireho ikimenyetso kitubere umuhamya.”

45 Nuko Yakobo afata ibuye, ararishinga.

46 Abwira bene wabo kuzana amabuye, barayazana, barayarunda, bose barahasangirira.

47 Labani yita icyo kirundo cy’amabuye Yegarisahaduta, naho Yakobo acyita Gileyadi.

48 Labani aravuga ati: “Guhera uyu munsi iki kirundo cy’amabuye kizatubera umuhamya w’amasezerano tugiranye.” Ni yo mpamvu aho bahise Gileyadi.

49 Ubundi kandi hitwa Misipa, kuko Labani yavuze ati: “Uhoraho azatugenzure igihe tuzaba tutakiri kumwe.

50 Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa ukabaharika, nubwo nta wundi muntu wabimenya, Imana ni yo izatubera umugabo.

51 Reba iki kirundo n’iri buye nshinze biri hagati yacu,

52 byombi bitubere abahamya. Sinzarenga iki kirundo ngo nze kukugirira nabi, nawe ntukakirenge ngo urenge n’iri buye uze kungirira nabi.

53 Imana ya Aburahamu na Nahori na Tera izadukiranure.”

Yakobo arahira Imana se Izaki yatinyaga.

54 Nuko Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, ahamagara bene wabo barasangira, barara aho.

55 Bukeye Labani arazinduka, asoma abuzukuru be n’abakobwa be abasezeraho, abasabira umugisha asubira iwe.