Intang 32

Yakobo yitegura guhura na Ezawu

1 Yakobo we akomeza urugendo, ageze ahantu ahasanga abamarayika b’Imana,

2 ababonye aravuga ati: “Aha hantu ni inkambi y’Imana.” Ni cyo cyatumye ahita Mahanayimu.

3 Yakobo yohereza intumwa kwa mwene se Ezawu wari utuye mu gihugu cya Seyiri, ari cyo Edomu.

4 Arazibwira ati: “Muzabwire databuja Ezawu muti: ‘Umugaragu wawe Yakobo aradutumye ngo yabaye kwa Labani kugeza ubu,

5 kandi afite inka n’indogobe, n’imikumbi n’abagaragu n’abaja, none aratwohereje kugira ngo tubikumenyeshe uzamwakire.’ ”

6 Intumwa ziragaruka zibwira Yakobo ziti: “Twageze kwa mwene so Ezawu, none aje kugusanganira ari kumwe n’abantu magana ane.”

7 Yakobo agira ubwoba cyane bituma agabanya abantu be, n’amashyo n’imikumbi n’ingamiya mu matsinda abiri.

8 Yaribwiraga ati: “Ezawu natera itsinda rimwe, irindi rishobora kurokoka.”

9 Yakobo arasenga ati: “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya data Izaki, nyumva. Uhoraho, warambwiye uti: ‘Subira mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza.’

10 Jyewe umugaragu wawe, sinari nkwiriye ineza n’umurava wangiriye. Dore nambutse ruriya ruzi Yorodani mfite inkoni yanjye gusa, none ngarukanye n’umutungo nagabanyijemo amatsinda abiri!

11 Ndakwinginze unkize mwene data Ezawu, kuko ntinya ko yanyicana n’abana na ba nyina.

12 Kandi waransezeraniye uti: ‘Nzakugirira neza, ngwize n’abazagukomokaho bangane nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja utabarika!’ ”

13 Yakobo arara aho, bukeye atoranya amatungo yo kurura mwene se Ezawu:

14 ihene magana abiri n’isekurume zazo makumyabiri, n’intama magana abiri n’isekurume zazo makumyabiri,

15 n’ingamiya zonsa mirongo itatu hamwe n’izazo, n’inka mirongo ine n’impfizi icumi, n’indogobe z’ingore makumyabiri n’iz’ingabo icumi.

16 Ayo matungo ayaha abagaragu be buri bwoko ukwabwo, arababwira ati: “Nimubanze mugende kandi mujye musiga intera hagati ya buri bwoko n’ubundi.”

17 Abwira ugiye imbere ati: “Nuhura na mwene data Ezawu akakubaza ati: ‘Uri nde? Urajya he? Ayo matungo ushoreye ni aya nde?’,

18 umusubize uti: ‘Databuja, ni ayo umugaragu wawe Yakobo agutuye, kandi na we musize inyuma.’ ”

19 Yakobo abwira n’abandi bagaragu be bose bari bagiye gushorera amatungo ati: “Nimuhura na Ezawu muzamubwire mutyo,

20 munamubwire ko mwansize inyuma.” Yaribwiraga ati: “Nimbanza kumwoherereza amatungo, azacururuka mbashe kumutunguka imbere.”

21 Nuko bashorera ya matungo, naho Yakobo yongera kurara mu nkambi.

Yakobo akirana n’Imana

22 Iryo joro Yakobo arabyuka ajyana n’abagore be babiri n’inshoreke ze zombi, n’abahungu be cumi n’umwe ku mugezi wa Yaboki.

23 Arabambutsa bose, yambutsa n’ibyo yari atunze byose,

24 ariko we yisigarira aho. Nuko haza umugabo barakirana bageza mu museke.

25 Uwo mugabo abonye atari butsinde Yakobo, amukoma ku nyonga y’itako rikuka bagikirana.

26 Uwo mugabo aramubwira ati: “Ndekura ngende dore buracyeye.”

Yakobo aramusubiza ati: “Sinkurekura utampaye umugisha.”

27 Undi aramubaza ati: “Witwa nde?”

Aramusubiza ati: “Nitwa Yakobo.”

28 Uwo mugabo aramubwira ati: “Ntuzongera kwitwa Yakobo ahubwo uzitwa Isiraheli, kuko warwanye n’Imana n’abantu ugatsinda.”

29 Yakobo aramubwira ati: “Ndakwinginze mbwira izina ryawe.”

Undi aramusubiza ati: “Urarimbariza iki?” Aho kurimubwira amuha umugisha.

30 Yakobo aratangara ati: “Narebanye n’Imana sinapfa!” Ni cyo cyatumye aho hantu ahita Penuweli.

31 Yahagurutse i Penuweli izuba rirashe, agenda acumbagira kubera rya tako.

32 Uhereye ubwo Abisiraheli ntibarya inyama iri ku nyonga y’itako, kuko ari ho Imana yakomye Yakobo.