Yakobo ahura na Ezawu
1 Nuko Yakobo abona Ezawu azanye n’abantu magana ane, buri mugore amushyira hamwe n’abana be.
2 Inshoreke n’abana bazo yazibanje imbere, akurikizaho Leya n’abana be, aherutsa Rasheli na Yozefu.
3 Yakobo abajya imbere agenda asanga Ezawu, amwikubita imbere incuro ndwi.
4 Ezawu ariruka aramusanganira, aramuhobera cyane aramusoma, bombi bararira.
5 Ezawu akebutse abona abagore n’abana, abaza Yakobo ati: “Bariya muri kumwe ni bande?”
Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni abana Imana yampaye kubera ubuntu bwayo.”
6 Nuko inshoreke n’abana bazo begera Ezawu bamwikubita imbere,
7 Leya n’abana be na bo babigenza batyo, hanyuma Yozefu na Rasheli na bo bamwikubita imbere.
8 Ezawu aramubaza ati: “Amatungo twahuye yose ni ay’iki?”
Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ni ukugira ngo unyakire neza.”
9 Ezawu ati: “Mwene data, ibyawe byigumanire, ibyo mfite birahagije.”
10 Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Niba unyakiriye neza koko, ndakwinginze emera impano nguhaye. Mu by’ukuri wanyakiriye neza, ku buryo kubonana nawe ari nko kubonana n’Imana!
11 Akira rero impano nguhaye, kuko Imana yangiriye neza nkaba nta cyo mbuze.” Arakomeza aramwinginga bigeze aho Ezawu aremera.
12 Ezawu aramubwira ati: “Reka tujyane nguherekeze.”
13 Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, urabona ko abana bananiwe, kandi mu matungo yanjye harimo ayonsa. Nyihutishije cyane nubwo byaba umunsi umwe, yose yapfa agashira!
14 None rero databuja, jya imbere nanjye ndazana n’amatungo n’abana buhoro buhoro, kugeza igihe nzagerera iwawe i Seyiri.”
15 Ezawu aramubwira ati: “Reka noneho ngusigire bamwe mu bagaragu banjye.”
Ariko Yakobo aramusubiza ati: “Databuja, ntabwo ari ngombwa. Kuba wanyakiriye neza birahagije!”
16 Uwo munsi Ezawu asubira iwe i Seyiri.
17 Yakobo na we ajya i Sukoti, ahubaka inzu n’ibiraro by’amatungo ye. Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Sukoti.
Yakobo asubira muri Kanāni
18 Yakobo yavuye muri Mezopotamiya, amaherezo atahuka amahoro mu gihugu cya Kanāni, aca ingando hafi y’umujyi wa Shekemu.
19 Aho hantu yashinze amahema ye yahaguze na bene Hamori se wa Shekemu, ibikoroto ijana by’ifeza.
20 Nuko ahubaka urutambiro arwitirira Imana, ari yo Mana ya Isiraheli.