Intang 34

Ingaruka z’ibya Dina na Shekemu

1 Umunsi umwe, Dina umukobwa wa Leya na Yakobo yagendereye abakobwa b’Abanyakanānikazi.

2 Hamori w’Umuhivi umutware w’ako karere, yari afite umuhungu witwa Shekemu. Shekemu uwo abonye Dina aramuterura, amurongora ku ngufu.

3 Yakunze cyane Dina umukobwa wa Yakobo, aramukundwakaza.

4 Maze abwira se Hamori ati: “Nsabira uyu mukobwa ambere umugore.”

5 Yakobo yumvise ko Shekemu yatesheje agaciro umukobwa we Dina, aricecekera kuko abahungu be bari bahuye amatungo, ategereza igihe bagarukira.

6 Hamori se wa Shekemu ajya kwirega kwa Yakobo.

7 Akiriyo bene Yakobo baratahuka, bumvise iyo nkuru bagwa mu kantu bararakara, kuko Shekemu yari yakoze ishyano mu bantu ba Isiraheli, igihe aryamanye n’umukobwa wa Yakobo kandi kizira.

8 Hamori arababwira ati: “Umuhungu wanjye Shekemu yakunze umukobwa wanyu, none ndabinginze mumumushyingire.

9 Nimureke dushyingirane, mudushyingire abakobwa banyu natwe tubashyingire abacu.

10 Bityo muzibere muri iki gihugu muture aho mushaka, mucuruze mushake n’amasambu.”

11 Shekemu abwira se w’umukobwa na basaza be ati: “Nimungirire neza, icyo muzanca cyose nzakibaha.

12 Inkwano zose n’impano zose mushaka nzazibaha, ariko munshyingire.”

13 Kubera ko Shekemu yari yatesheje agaciro mushiki wabo Dina, bene Yakobo basubizanya uburyarya Shekemu na se Hamori

14 bati: “Ntidushobora kwemera ibyo bintu. Dushyingiye mushiki wacu umuntu utakebwe twaba twikojeje isoni!

15 Ntituzabyemera keretse ab’igitsinagabo mwese nimukebwa.

16 Ni bwo tuzabashyingira abakobwa bacu namwe mukadushyingira abanyu, maze tugaturana tukaba bamwe.

17 Niba kandi mutemeye gukebwa, tuzabambura umukobwa wacu twigendere.”

18 Ayo magambo ashimisha Hamori n’umuhungu we Shekemu.

19 Uwo muhungu ahita akebwa kubera urukundo yakundaga umukobwa wa Yakobo. Ni na we kandi wari umunyacyubahiro mu nzu ya se.

20 Hamori n’umuhungu we Shekemu bajya ku irembory’umujyi wabo, babwira abagabo bose bati:

21 “Burya ba bantu badushakira amahoro, nimubareke bature mu gihugu cyacu bagicururizemo, ni kinini kiraduhagije. Bazadushyingira abakobwa babo natwe tubashyingire abacu.

22 Ariko abo bantu ntibazemera ko duturana ngo tube bamwe, keretse ab’igitsinagabo nibamara gukebwa nk’uko na bo babigenza.

23 Nimucyo tubemerere icyo bashaka, bityo tuzaturana tubane, dusangire amatungo yabo n’ibyo batunze byose!”

24 Abari ku irembo ry’umujyi bose bemera inama ya Hamori n’umuhungu we Shekemu, nuko ab’igitsinagabo bose barakebwa.

25 Ku munsi wa gatatu abakebwe bakibabara, Simeyoni na Levi bene Yakobo basaza ba Dina, bafata inkota binjira mu mujyi bawugwa gitumo, bica ab’igitsinagabo bose.

26 Bica Hamori na Shekemu, bavana Dina mu nzu ya Shekemu baragenda.

27 Bene Yakobo bandi bacuza imirambo, umujyi barawusahura bahōrera mushiki wabo.

28 Banyaga imikumbi n’amashyo n’indogobe, n’ibyari mu mujyi no mu gasozi byose.

29 Basahura umutungo wose wo mu mazu, bajyana abagore n’abakobwa n’abana ho iminyago.

30 Nuko Yakobo atonganya Simeyoni na Levi ati: “Mwankururiye amahane munyangisha abenegihugu, ari bo Abanyakanāni n’Abaperizi! Nibishyira hamwe bakantera, simfite abantu bahagije bo kubarwanya, bazanesha bantsembane n’abanjye bose.”

31 Baramusubiza bati: “None se twari kwemera ko mushiki wacu afatwa nk’indaya?”