Yakobo ajya i Beteli
1 Imana ibwira Yakobo iti: “Jya gutura i Beteli maze unyubakireyo urutambiro, kuko ari ho nakubonekeye igihe wahungaga mwene so Ezawu.”
2 Nuko Yakobo abwira umuryango we n’abo bari kumwe bose ati: “Nimukureho ibigirwamana by’abanyamahanga mufite, mwihumanure mwambare imyambaro iboneye
3 maze tujye i Beteli. Nzahubakira urutambiro Imana yangobotse igihe nari mu kaga, kandi ikandinda aho nagiye hose.”
4 Nuko baha Yakobo ibigirwamana bari bafite n’amaherena yo ku matwi, abitaba munsi y’igiti kinini kiri hafi y’i Shekemu.
5 Batangira urugendo abatuye mu mijyi ibakikije ntibatinyuka kubakurikirana, kuko Imana yari yabateje ubwoba.
6 Yakobo n’abantu bari kumwe bose bagera i Luzi ari yo Beteli, iri mu gihugu cya Kanāni.
7 Ahubaka urutambiro maze aho hantu ahitirira Imana y’i Beteli, kuko ari ho Imana yamubonekeye igihe yahungaga mwene se.
8 Deboraumuja wari warareze Rebeka, arapfa bamuhamba hepfo y’i Beteli munsi y’igiti cy’inganzamarumbu, bacyita igiti cy’amarira.
9 Aho Yakobo aviriye muri Mezopotamiya, Imana yongeye kumubonekera imuha umugisha.
10 Iramubwira iti:
“Witwa Yakobo,
ariko ntuzongera kwitwa utyo,
ahubwo uhereye ubu uzitwa Isiraheli.”
Nuko Imana imwita Isiraheli.
11 Irongera iramubwira iti:
“Ndi Imana Nyirububasha.
Wororoke ugwire,
ukomokweho n’ubwoko bukomeye ndetse n’amoko menshi,
ube na sekuruza w’abami.
12 Iki gihugu nahaye Aburahamu na Izaki ndakiguhaye,
nzagiha n’abazagukomokaho.”
13 Imana imaze kuvugana na we imusiga aho irigendera.
14 Aho hantu Imana yari imaze kuvuganira na Yakobo, ahashinga ibuye arisukaho divayi n’amavuta kugira ngo aryegurire Imana,
15 ahita Beteli.
Ivuka rya Benyamini n’urupfu rwa Rasheli
16 Yakobo n’umuryango we bimuka i Beteli. Bataragera Efurata, Rasheli araramukwa ariko atinda kubyara.
17 Ibise bimurembeje umubyaza aramubwira ati: “Ihangane dore na none ubyaye umuhungu.”
18 Ariko Rasheli yarasambaga. Mbere yo gupfa yita uwo mwana Benoni, ariko Yakobo we amwita Benyamini.
19 Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y’umuhanda ugana Efurata ari yo Betelehemu.
20 Yakobo ashinga ibuye ku mva ya Rasheli, na n’ubu riracyahashinze.
21 Isiraheli akomeza urugendo, ashinga amahema hakurya y’umunara wa Ederi.
Bene Yakobo
22 Igihe Isiraheli yari akiri muri iyo ntara, Rubeni aryamana na Biliha inshoreke ya se, maze se arabimenya.
Yakobo yari afite abahungu cumi na babiri.
23 Leya yabyaye Rubeni impfura ya Yakobo, na Simeyoni na Levi na Yuda, na Isakari na Zabuloni.
24 Rasheli yabyaye Yozefu na Benyamini.
25 Biliha umuja wa Rasheli yabyaye Dani na Nafutali.
26 Zilipa umuja wa Leya yabyaye Gadi na Ashēri.
Abo ni bo bahungu Yakobo yabyariye muri Mezopotamiya.
Urupfu rwa Izaki
27 Yakobo agera kwa se Izaki i Mamure, hafi ya Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni, aho Aburahamu na Izaki bari batuye.
28 Izaki yaramye imyaka ijana na mirongo inani,
29 yashaje neza ageza mu za bukuru hanyuma aratabaruka. Abahungu be Ezawu na Yakobo baramushyingura.