Intang 36

Abakomoka kuri Ezawu

1 Dore abakomoka kuri Ezawu ari we Edomu.

2 Ezawu yarongoye Abanyakanānikazi ari bo Ada umukobwa wa Eloni w’Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n’umwuzukuru wa Sibeyoni w’Umuhivi.

3 Arongora na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, akaba na mushiki wa Nebayoti.

4 Ada babyaranye Elifazi, Basemati babyarana Ruweli,

5 Oholibama babyarana Yewushi na Yalamu na Kōra. Abo ni bo bene Ezawu bavukiye mu gihugu cya Kanāni.

6 Ezawu yajyanye n’abagore be n’abahungu be n’abakobwa be, n’abandi bantu be bose, ajyana n’amatungo ye yose n’ibintu byose yari yararonkeye mu gihugu cya Kanāni, yimukira mu kindi gihugu kure ya mwene se Yakobo.

7 Bombi bari batunze ibintu byinshi n’amatungo menshi ku buryo batari bagishobora guturana, kubera ko igihugu bari batuyemo kitari kikibahagije.

8 Ni cyo cyatumye Ezawu ari we Edomu, ajya gutura mu misozi ya Seyiri.

9 Dore abakomoka kuri Ezawu, sekuruza w’Abedomu batuye mu misozi ya Seyiri.

10 Amazina yabo ni aya: hari Elifazi, Ezawu yabyaranye na Ada, hakaba na Ruweli, Ezawu yabyaranye na Basemati.

11 Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefo, na Gātamu na Kenazi.

12 Elifazi mwene Ezawu yari afite inshoreke yitwa Timuna, babyarana Amaleki. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n’umugore we Ada.

13 Bene Ruweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza. Abo ni bo buzukuru ba Ezawu n’umugore we Basemati.

14 Abahungu Ezawu yabyaranye na Oholibama umukobwa wa Ana akaba n’umwuzukuru wa Sibeyoni, ni Yewushi na Yalamu na Kōra.

15 Abakomoka kuri Ezawu bigabanyijemo imiryango bayiha abatware. Abatware b’imiryango ikomoka kuri Elifazi impfura ya Ezawu, ni Temani na Omari, na Sefo na Kenazi,

16 na Kōra na Gātamu na Amaleki. Abo ni bo bakomoka kuri Ada umugore wa Ezawu, bakaba abatware b’imiryango ya Elifazi mu gihugu cya Edomu.

17 Abatware b’imiryango ikomoka kuri Ruweli mwene Ezawu, ni Nahati na Zera na Shama na Miza. Abo ni bo bakomoka kuri Basemati umugore wa Ezawu, bakaba abatware b’imiryango ya Ruweli.

18 Abatware b’imiryango ikomoka kuri Oholibama umugore wa Ezawu akaba n’umukobwa wa Ana, ni Yewushi na Yalamu na Kōra.

19 Abo bose ni abatware b’Abedomu bakomoka kuri Ezawu.

Abakomoka kuri Seyiri

20-21 Igihugu Abedomu bagiye guturamo, cyari gisanzwe gituwe n’Abahori bakomoka kuri Seyiri. Abatware b’imiryango imukomokaho ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani.

22 Bene Lotani ni Hori na Hemamu. Lotani yari afite mushiki we witwa Timuna.

23 Bene Shobali ni Aluwani na Manahati na Ebali, na Shefo na Onamu.

24 Bene Sibeyoni ni Aya na Ana. Ana uwo ni we wabonye iriba mu butayu, aragiye indogobe za se Sibeyoni.

25 Bene Ana ni Dishoni na mushiki we Oholibama.

26 Bene Dishoni ni Hemudani na Eshibani, na Yitirani na Kerani.

27 Bene Eseri ni Biluhani na Zāwani na Yakani.

28 Bene Dishani ni Usi na Arani.

29 Abatware b’Abahori ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana,

30 na Dishoni na Eseri na Dishani. Abo ni bo batware b’imiryango y’Abahori mu gihugu cya Seyiri.

Abami n’abandi batware b’Abedomu

31 Abedomu bagize abami mbere y’Abisiraheli. Dore amazina y’abo bami:

32 Bela mwene Bewori yimye ingoma ya Edomu, yari atuye i Dinihaba.

33 Bela amaze gupfa, yasimbuwe na Yobabu mwene Zera w’i Bosira.

34 Yobabu amaze gupfa, yasimbuwe na Hushamu wo mu karere gatuwe n’Abatemani.

35 Hushamu amaze gupfa, yasimbuwe na Hadadi mwene Bedadi wari atuye Awiti.

Ni we watsindiye Abamidiyani mu gihugu cya Mowabu.

36 Hadadi amaze gupfa, yasimbuwe na Samula w’i Masireka.

37 Samula amaze gupfa, yasimbuwe na Shawuli w’i Rehoboti, umujyi wari hafi y’umugezi.

38 Shawuli amaze gupfa, yasimbuwe na Bāli-Hanani mwene Akibori.

39 Bāli-Hanani mwene Akibori amaze gupfa, yasimbuwe na Hadari w’i Pawu.

Umugore we yitwaga Mehetabēli, umukobwa wa Matiredi mwene Mezahabu.

40 Abatware bakomoka kuri Ezawu bari batuye hirya no hino n’imiryango yabo ni aba: Timuna na Aluwa na Yeteti,

41 na Oholibama na Ela na Pinoni,

42 na Kenazi na Temani na Mibusari,

43 na Magidiyeli na Iramu. Ngabo abatware b’Abedomu, ukurikije aho bari batuye mu gihugu cya gakondo yabo.

Abedomu bakomoka kuri Ezawu.