Inzozi za Yozefu
1 Yakobo yari atuye mu gihugu cya Kanāni, aho se yabaga.
2 Dore amateka y’abahungu be.
Igihe Yozefu yari umusore w’imyaka cumi n’irindwi, yaragiranaga amatungo n’abahungu ba Biliha n’aba Zilipa, inshoreke za se. Yozefu yajyaga atekerereza se ibibi bakoraga.
3 Yakobo yatoneshaga Yozefu kuruta abandi bahungu be, kubera ko yari yaramubyaye ashaje. Yari yaramudodeshereje ikanzu y’igiciro.
4 Bakuru be babonye uko se amutonesha barabimwangira, ntibongera kumuvugisha neza.
5 Ijoro rimwe Yozefu arota inzozi, bukeye azirotorera bene se bituma barushaho kumwanga.
6 Yari yazirotoye agira ati:
7 “Twari mu murima duhambira imiba, maze mbona umuba wanjye urahagurutse, imiba yanyu irawukikiza irawunamira.”
8 Bene se baramubaza bati: “Ubwo uribwira ko uzaba umwami wacu koko ukadutegeka?” Izo nzozi yabarotoreraga zatumye barushaho kumwanga.
9 Ikindi gihe Yozefu arotorera bene se izindi nzozi agira ati: “Nongeye kurota, mbona izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe binyunamira.”
10 Izo nzozi kandi azirotorera se ari kumwe na bene se. Se aramucyaha ati: “Izo ni nzozi ki? Uragira ngo jye na nyoko n’abavandimwe bawe tuzakwikubita imbere tukuramye?”
11 Bene se bamugirira ishyari, ariko Yakobo azirikana ibyo Yozefu yavuze.
Bene se wa Yozefu bamugurisha
12 Umunsi umwe, bene se wa Yozefu bari baragiye umukumbi wa se kuri Shekemu.
13 Yakobo abwira Yozefu ati: “Ngwino ngutume ku bavandimwe bawe aho baragiye kuri Shekemu.”
Yozefu aramusubiza ati: “Ndaje.”
14 Yakobo ati: “Jya kureba ko abavandimwe bawe ari amahoro, urebe n’uko amatungo ameze hanyuma uzagaruke umbwire.” Nuko Yakobo aramwohereza, ava aho bari batuye munsi ya Heburoni yerekeza i Shekemu.
15 Umugabo aza kubona Yozefu ku gasozi akubita hirya no hino, aramubaza ati: “Urashaka iki?”
16 Yozefu aramusubiza ati: “Ndashaka abavandimwe banjye baragiye umukumbi. Mbese ntiwandangira aho bari?”
17 Undi ati: “Ino barahavuye, numvise bavuga ko bagiye i Dotani.”
Nuko Yozefu akurikira bene se, abasanga i Dotani.
18 Atarabageraho baba bamubonye, batangira gucura inama zo kumwica.
19 Baravugana bati: “Dore wa munyanzozi araje!
20 Nimuze tumwice tumujugunye muri rimwe muri aya mariba yakamye, hanyuma tuzavuge ko yariwe n’inyamaswa y’inkazi, maze tuzarebe icyo inzozi ze zizamara!”
21 Ariko Rubeni abyumvise ashaka kumubakiza, ni ko kuvuga ati: “Twe kumwica.
22 Mwe kumuhwanya, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri mu ishyamba aho kumena amaraso.” Rubeni yabagiriye iyo nama agira ngo amubakize, azamusubize se.
23 Yozefu ageze aho bene se bari, bamwambura ya kanzu ye y’igiciro,
24 baramufata bamujugunya mu iriba ryakamye.
25 Hanyuma baricara bararya.
Bagiye kubona babona umurongo w’Abishimayeli bari baturutse i Gileyadi. Ingamiya zabo zari zihetse indyoshyandyo, n’amavuta yomora n’imibavu y’igiciro, bagiye kubicuruza mu Misiri.
26 Nuko Yuda abwira bene se ati: “Kwica murumuna wacu nta cyo byatumarira, nubwo bitamenyekana.
27 Nimuze tumugurishe na bariya Bishimayeli, twe kumukomeretsa kandi tuva inda imwe.” Bene se barabyemera.
28 Abo bacuruzi b’Abamidiyani (ari bo Bishimayeli) bageze aho, bene se wa Yozefu bamukura mu iriba, bamugura na bo ibikoroto makumyabiri by’ifeza, maze Abishimayeli bamujyana mu Misiri.
29 Rubeni asubiye ku iriba asanga Yozefu atakirimo, ashishimura imyambaro ye kubera agahinda.
30 Ajya aho bene se bari arababwira ati: “Ndagira nte ko murumuna wacu atagihari?”
31 Hanyuma bene se babaga isekurume y’ihene, maze binika mu maraso yayo ya kanzu ya Yozefu.
32 Bafata iyo kanzu y’igiciro bayoherereza se, bamutumaho bati: “Dore ikanzu twatoye, none reba niba yaba ari iy’umuhungu wawe.”
33 Yakobo ayibonye arayimenya aravuga ati: “Koko ni iy’umwana wanjye Yozefu! Inyamaswa y’inkazi yaramutanyaguje iramurya!”
34 Yakobo ashishimura imyambaro ye, akenyera imyambaro igaragaza akababaro, aririra umuhungu we iminsi myinshi.
35 Abahungu be bose n’abakobwa be bose baza kumuhoza, ariko biba iby’ubusa. Aravuga ati: “Nzaririra umwana wanjye kugeza ubwo nzamusanga ikuzimu.” Nuko akomeza kumuririra.
36 Ba Bamidiyani bajyana Yozefu mu Misiri bamugurisha na Potifari wari icyegeracy’umwami wa Misiri, akaba n’umutware w’abarinzi be.