Intang 38

Yuda na Tamari

1 Muri icyo gihe, Yuda asiga abavandimwe be ajya kuba kwa Hira, ukomoka mu mujyi wa Adulamu.

2 Yuda ahabona umukobwa wa Shuwa w’Umunyakanāni aramubengukwa, aramurongora.

3 Uwo mugore asama inda abyara umwana w’umuhungu, Yuda amwita Eri.

4 Arongera asama inda abyara undi muhungu, amwita Onani.

5 Yongera kubyara umuhungu amwita Shela, yavutse Yuda ari i Kezibu.

6 Yuda asabira impfura ye Eri umukobwa witwa Tamari.

7 Eri uwo arapfa azize kugomera Uhoraho.

8 Yuda abwira Onani ati: “Cyura umugore wa mukuru wawe umucikure.”

9 Ariko Onani abonye yuko abana batazamwitirirwa, akajya amena intanga ze hasi iyo yaryamanaga n’umugore wa mukuru we, kugira ngo atabyarana na we.

10 Ibyo yakoraga Uhoraho arabigaya, na we aramwica.

11 Yuda abwira umukazana we Tamari ati: “Subira iwanyu ube uretse gushaka undi mugabo, utegereze igihe umuhungu wanjye Shela azakurira.” Kwari ukumurerega kuko yatinyaga ko Shela yapfa nka bakuru be. Nuko Tamari yisubirira iwabo.

12 Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa ari we mugore wa Yuda arapfa. Iminsi yo kwirabura irangiye, Yuda ajya i Timuna aho bakemuraga intama ze, ari kumwe n’incuti ye Hira w’Umunyadulamu.

13 Tamari yumvise ko sebukwe agiye i Timuna gukemuza intama ze,

14 yambura imyambaro ye y’ubupfakazi, yitwikira igitambaro ariyoberanya, maze ajya kwicara ku irembo ry’umujyi wa Enayimu, ku muhanda ujya i Timuna. Tamari yari azi ko Shela yakuze ariko Yuda ntamumushyingire.

15 Yuda amubonye akeka ko ari indaya kubera ko yari yitwikiriye,

16 ntiyamenya ko ari umukazana we. Amusanga iruhande rw’umuhanda aramubwira ati: “Ngwino turyamane.”

Aramusubiza ati: “Urampa iki ngo turyamane?”

17 Yuda aramusubiza ati: “Ndakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi wanjye.”

Undi ati: “Ndabyemeye, ariko unsigire ingwate kugeza igihe uwoherereza.”

18 Yuda aramubaza ati: “Ndaguha ngwate ki?”

Tamari aramusubiza ati: “Umpe ikashe yawe n’umukufi wayo, n’inkoni witwaje.” Arabimuha bararyamana, amutera inda.

19 Maze Tamari asubira iwabo yiyambura cya gitambaro, yambara imyenda ye y’ubupfakazi.

20 Yuda atuma ya ncuti ye y’Umunyadulamu, ngo amushyirire uwo mugore umwana w’ihene anamwakire ingwate ze, ariko ntiyamubona.

21 Ni ko kubaza abaturage ba Enayimu ati: “Ya ndaya yari ku muhanda iri he?”

Baramusubiza bati: “Nta ndaya iba ino.”

22 Asubira aho Yuda yari ari aramubwira ati: “Namubuze, ndetse abaturage bambwiye ko nta ndaya ihaba!”

23 Yuda aravuga ati: “Niyigumanire izo ngwate twe kwikoza isoni! Dore wamushyiriye ibyo namusezeraniye uramubura.”

24 Hashize nk’amezi atatu umuntu abwira Yuda ati: “Tamari umukazana wawe, yigize indaya ndetse aranatwite.”

Yuda aravuga ati: “Nimumusohore bamutwike!”

25 Bakimusohora Tamari atuma kuri sebukwe ati: “Itegereze iyi kashe n’umukufi wayo n’inkoni, nyir’ibi bintu ni we wanteye inda. Ngaho ibuka nyirabyo!”

26 Yuda abibonye aravuga ati: “Andushije gutungana. Koko sinamushyingiye umuhungu wanjye Shela.” Yuda ntiyongeye kuryamana na we ukundi.

27 Igihe Tamari yaramukwaga bamenya ko ari bubyare impanga.

28 Igihe cyo kubyara, uwa mbere abanza ikiganza maze umubyaza akizirikaho akadodo k’umutuku. Aravuga ati: “Uyu ni Gakuru.”

29 Ariko Gakuru ashubijeyo ikiganza, uwari inyuma amutanga kuvuka. Umubyaza aravuga ati: “Mbega ngo uricira icyanzu!” Nuko bamwita Perēsi.

30 Hanyuma uwo bari baziritse akadodo k’umutuku ku kiganza na we aravuka. Se amwita Zera.