Yozefu kwa Potifari w’Umunyamisiri
1 Abishimayeli bajyana Yozefu mu Misiri, bamugurisha na Potifari wari icyegera cy’umwami wa Misiri, akaba n’umutware w’abarinzi be.
2 Uhoraho abana na Yozefu, amushoboza gukora neza imirimo ashinzwe. Yozefu yabaga mu rugo rwa shebuja w’Umunyamisiri.
3 Nuko shebuja abona ko Uhoraho abana na Yozefu, agatuma ibyo akora byose bitungana.
4 Potifari aramutonesha amugira inkoramutima ye, amuha gutegeka urugo rwe n’ibyo yari atunze byose.
5 Yozefu amaze guhabwa ubwo butware, Uhoraho aha umugisha urugo rw’uwo Munyamisiri n’ibyo yari atunze byose, ari ibyo mu rugo ari n’ibyo mu mirima, agirira Yozefu.
6 Nuko Potifari ashinga Yozefu ibyo yari atunze byose, naho we ntiyagira ikindi agenzura uretse ibyokurya bye.
Yozefu na nyirabuja
Yozefu yari ateye neza kandi afite igikundiro.
7 Hashize igihe nyirabuja aramubengukwa, ni ko kumubwira ati: “Turyamane!”
8 Yozefu aranga, ahubwo aramubwira ati: “Dore databuja nta kintu akibazwa cyo muri uru rugo kubera ko mpari, kandi yanshinze ibyo atunze byose.
9 Muri uru rugo nta wunduta, kandi nta kintu databuja atanyeguriye uretse wowe kuko uri umugore we. None nashobora nte gukora icyaha gikomeye gityo ngacumura ku Mana?”
10 Nubwo yajyaga amubwira buri munsi ngo baryamane, Yozefu ntiyigeze abyemera.
11 Umunsi umwe, Yozefu yinjiye mu nzu gukora imirimo ye, kandi nta muntu n’umwe wari uhari.
12 Nuko uwo mugore afata umwenda wa Yozefu aramubwira ati: “Ngwino turyamane.” Yozefu arawumurekera ahungira hanze.
13 Uwo mugore abonye amusigiye umwenda we agahungira hanze,
14 ahamagara abagaragu be arababwira ati: “Dore yatuzaniye Umuheburayi wo kudukoza isoni! Yaje ngo turyamane, ariko mvuza induru ndatabaza.
15 Yumvise mvugije induru, asohoka yiruka arahunga ata umwenda we iruhande rwanjye.”
16 Uwo mugore arekera umwenda aho kugeza igihe umugabo we atahiye.
17 Atashye, umugore aramubwira ati: “Wa mugaragu w’Umuheburayi watuzaniye, yaje ansanga ngo ankoze isoni.
18 Yumvise mvugije induru ngatabaza, ata umwenda we iruhande rwanjye ahungira hanze.”
19 Potifari amaze kumva ibyo umugore we arega Yozefu, ararakara cyane,
20 maze afata Yozefu amushyira muri gereza y’abagomeye umwami.
Yozefu muri gereza
21 Yozefu aguma muri gereza, ariko Uhoraho abana na we amugirira neza, amuha no gutona ku mutware wa gereza.
22 Uwo mutware wa gereza aha Yozefu gutegeka imfungwa zose, amushinga n’ibyo zakoraga byose.
23 Umutware wa gereza ntiyongera kugenzura ibyo yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu agatuma ibyo akora bitungana.