Yozefu asobanura inzozi z’imfungwa ebyiri
1 Hashize iminsi, umutware w’abahereza divayi n’uw’abatetsi b’imigati b’umwami wa Misiri, bacumura kuri shebuja.
2 Umwami wa Misiri arabarakarira bombi,
3 abafungira muri gereza ishinzwe umutware w’abamurinda, ari na ho Yozefu yari afungiwe.
4 Umutware w’abarinda umwami abashinga Yozefu, bahamara igihe.
5 Ijoro rimwe, wa mutware w’abahereza divayi n’uw’abatetsi b’imigati b’umwami wa Misiri bari bafungiye muri gereza, bararota. Inzozi zabo bombi zari zitandukanye, kandi n’ibyo zisobanura na byo bitandukanye.
6 Mu gitondo Yozefu aje aho bari asanga bababaye.
7 Ni ko kubabaza ati: “Uyu munsi kuki musa n’abahagaritse umutima?”
8 Nuko baramusubiza bati: “Ni uko twarose inzozi tukabura uzidusobanurira.”
Yozefu arababwira ati: “Imana ni yo itanga ubushobozi bwo gusobanura inzozi. Ngaho nimuzindotorere.”
9 Umutware w’abahereza divayi aratangira ati: “Narose umuzabibu uri imbere yanjye,
10 kandi wari ufite amashami atatu. Nuko urarabya, mu burabyo havamo amaseri y’imizabibu, arahisha.
11 Icyo gihe nari mfashe mu ntoki igikombe cy’umwami wa Misiri, nuko nsoroma imizabibu nyikamuriramo, ndakimuhereza.”
12 Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: amashami atatu ni iminsi itatu.
13 Hasigaye iminsi itatu umwami akakugirira imbabazi, akagusubiza ku mwanya wawe, maze ukajya umuhereza nk’uko wabigenzaga mbere utaraza muri gereza.
14 Ariko ibyawe nibimara gutungana, ndakwinginze uzangirire neza unyibuke, maze umpakirwe ku mwami wa Misiri, ankure muri iyi nzu.
15 Mu by’ukuri koko, banzanye bujura bankuye mu gihugu cy’Abaheburayi, kandi n’ino bamfunze nta cyaha nakoze.”
16 Umutware w’abatetsi b’imigati yumvise Yozefu asobanura inzozi za mugenzi we ku buryo bushimishije, aramubwira ati: “Nanjye narose nikoreye inkangara eshatu z’imigati.
17 Mu nkangara yo hejuru, harimo amoko menshi y’imigati umwami wa Misiri akunda, maze inyoni ziyindira ku mutwe.”
18 Yozefu aramubwira ati: “Icyo inzozi zawe zisobanura ni iki: inkangara eshatu ni iminsi itatu.
19 Hasigaye iminsi itatu umwami wa Misiri akaguca umutwe, akakumanika ku giti maze inyoni zikakurya.”
20 Hashize iminsi itatu, ubwo umwami wa Misiri yizihizaga isabukuru y’ivuka rye, akorera umunsi mukuru abagaragu be bose, arabagaburira. Muri uwo munsi mukuru, yatumije wa mutware w’abahereza divayi n’uw’abatetsi b’imigati.
21 Umutware w’abahereza divayi asubizwa ku murimo we,
22 naho umutware w’abatetsi b’imigati aramanikwa nk’uko Yozefu yari yabibasobanuriye.
23 Nyamara wa mutware w’abahereza divayi yibagirwa Yozefu.