Intang 43

Yakobo yemera ko Benyamini ajya mu Misiri

1 Inzara ikomeza guca ibintu muri Kanāni.

2 Ingano bene Yakobo bakuye mu Misiri zishize, se arababwira ati: “Nimusubireyo, muduhahire utwokurya.”

3 Yuda aramusubiza ati: “Wa mugabo yaratwihanangirije ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’

4 Nureka tukajyana na murumuna wacu, turajyayo tuguhahire ibyokurya,

5 ariko nutamwohereza ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’ ”

6 Yakobo arababaza ati: “Kuki mwampemukiye mukamubwira ko mufite undi muvandimwe?”

7 Baramusubiza bati: “Yatubajije ibibazo by’urudaca ku mibereho yacu bwite no ku miryango yacu ati: ‘So aracyariho? Hari undi muvandimwe mufite?’ Natwe dusubiza ibyo atubajije gusa. Ntitwari kumenya ko azadutegeka kuzana murumuna wacu!”

8 Yuda abwira se ati: “Mpa uyu musore mujyane tubone kugenda, naho ubundi inzara yaturimburana nawe n’urubyaro rwacu.

9 Ndamwishingiye uzamumbaze. Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame.

10 Erega n’ubundi iyo tutikerereza tuba tuvuyeyo kabiri!”

11 Yakobo arababwira ati: “Nta kundi byagenda, nimugenze mutya: nimufate ku bintu byiza biboneka mu gihugu cyacu, nk’amavuta yomora n’ubuki n’indyoshyandyo, n’imibavu n’imbuto z’ibiti. Mubishyire mu mboho zanyu, muzabiture uwo mugabo.

12 Ifeza zo guhahisha muzikube kabiri, kandi mujyane n’izomwagaruye ubushize mu mifuka yanyu, ahari baba baribeshye.

13 Ngaho nimujyane na murumuna wanyu, musubire kuri uwo mugabo.

14 Imana Nyirububasha izatume uwo mugabo abagirira neza, abareke mugarukane n’umuvandimwe wanyu wundi na Benyamini! Ubundi kandi niba abana bagomba kunshiraho, nta ko nagira.”

Yozefu azimanira bene se

15 Bene Yakobo bafata ya maturo na za feza, basubirana mu Misiri na Benyamini, basanga Yozefu.

16 Yozefu abonye bazanye na Benyamini, abwira umunyanzu we ati: “Jyana aba bantu iwanjye, ubage itungo maze udutegurire amafunguro, kugira ngo nze kubazimanira saa sita.”

17 Uwo munyanzu abigenza nk’uko abitegetswe, abajyana kwa Yozefu.

18 Abajyanyeyo bagira ubwoba baribwiraga bati: “Za feza bashyize mu mifuka yacu ubushize zidukozeho! Batuzanye hano ngo badufate maze batugirire nabi kandi baduhindure inkoreragahato, batunyage n’indogobe zacu.”

19 Bageze ku muryango babwira wa munyanzu wa Yozefu bati:

20 “Nyakubahwa, ubwo twavaga ino guhaha,

21 twageze aho turara dufunguye imifuka yacu, dusangamo ifeza zose twari twishyuye. None twazigaruye

22 kuko tutazi uko zasubiye mu mifuka yacu. Ndetse twazanye n’izindi zo kongera guhahisha.”

23 Arabasubiza ati: “Nimuhumure, mwigira ubwoba. Imana yanyu ari yo Mana ya so, ni yo yashyize ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Naho jyewe, ifeza mwishyuye narazakiriye.”

Hanyuma abazanira Simeyoni,

24 bose abinjiza mu nzu ya Yozefu. Babaha amazi yo koga ibirenge, n’indogobe zabo baziha ubwatsi.

25 Bamenye ko Yozefu aza kubazimanira saa sita, begeranya amaturo bamugeneye.

26 Yozefu aje bamushyikiriza ya maturo, nuko bamwikubita imbere.

27 Arababaza ati: “Ni amahoro? Wa musaza so mwambwiye na we ni amahoro? Ese aracyariho?”

28 Baramusubiza bati: “Ni amahoro. Umugaragu wawe data, aracyariho.” Hanyuma barunama bamwikubita imbere.

29 Yozefu abonye mwene nyina Benyamini arababaza ati: “Uyu ni we wa muhererezi wanyu mwambwiye?” Abwira Benyamini ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha!”

30 Yozefu akivugana na murumuna we agira ikiniga, arihuta ajya mu kindi cyumba ararira.

31 Amaze kwiyuhagira mu maso, ariyumanganya aragaruka aravuga ati: “Nimuzane ibyokurya.”

32 Yozefu bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo. Abanyamisiri bari aho na bo babagaburira ukwabo, kuko banenaga Abaheburayi.

33 Bene se wa Yozefu bicazwa bateganye na we uko bakurikirana mu mavuko, uhereye ku w’impfura ukageza ku muhererezi. Babibonye barebana batangaye!

34 Yozefu ategeka ko babagaburira ku biryo byari ku meza ye. Bageze kuri Benyamini bamuha igaburo rikubye gatanu iry’abandi. Nuko baranywa, banezeranwa na we.