Benyamini n’igikombe cya Yozefu
1 Yozefu ategeka wa munyanzu ati: “Uzuza ingano imifuka y’aba bantu, ubahe izo bashobora gutwara zose, ushyire n’ifeza za buri muntu mu mufuka we.
2 Naho mu mufuka w’umuhererezi, ushyiremo na cya gikombe cyanjye cy’ifeza.” Nuko abigenza nk’uko Yozefu yamutegetse.
3 Bukeye, barabasezerera baragenda n’indogobe zabo.
4 Bagisohoka mu mujyi ariko bataragera kure, Yozefu abwira wa munyanzu we ati: “Ihute ukurikire ba bantu, nubashyikira ubambarize uti: ‘Ni kuki mwitura inabi uwabagiriye neza?
5 Mwibye igikombe databuja anywesha, kandi akanagikoresha aragura! Mwakoze ishyano!’ ”
6 Nuko umunyanzu abashyikiriye, abasubiriramo ayo magambo.
7 Baramusubiza bati: “Databuja ni iki kimuteye kudutumaho ayo magambo? Twebwe abagaragu be ntidushobora gukora ayo marorerwa!
8 Za feza twasanze mu mifuka yacu ubushize, twarazikugaruriye tuvuye muri Kanāni. None uragira ngo twakwiba ifeza cyangwa izahabu kwa shobuja?
9 Ngaho saka, nihagira uwo muri twe ufatanwa icyo gikombe yicwe, abandi bagirwe inkoreragahato za databuja.”
10 Arabasubiza ati: “Ngaho nibibe uko mubyivugiye. Ariko ufatanwa icyo gikombe ndamugira inkoreragahato yanjye, naho abandi baraba ari abere.”
11 Bene se wa Yozefu bahita bururutsa imifuka yabo, barayifungura.
12 Wa munyanzu atangira gusaka ahereye ku w’impfura ageza ku muhererezi, nuko asanga cya gikombe mu mufuka wa Benyamini.
13 Barababara cyane, bashishimura imyambaro yabo, maze basubiza imitwaro ku ndogobe bagaruka mu mujyi.
14 Yuda na bene se bagera kwa Yozefu agihari, bamwikubita imbere.
15 Yozefu arababaza ati: “Ibyo mwakoze ni ibiki? Ntimwari muzi ko umuntu nkanjye aragura akamenya umwibye?”
16 Yuda aramusubiza ati: “Databuja, twakubwira iki? Nta cyo twavuga! Twakwisobanura dute ko ari Imana yagaragaje icyaha cyacu? Databuja, uwo bafatanye igikombe, ndetse natwe twese tubaye inkoreragahato zawe.”
17 Yozefu aramubwira ati: “Kirazira sinabakorera ibintu nk’ibyo, ahubwo uwo bafatanye igikombe ni we uzaba inkoreragahato yanjye. Naho mwe nimusubire kwa so amahoro.”
Yuda yemera kuba incungu ya Benyamini
18 Nuko Yuda aramwegera aramwinginga ati: “Databuja, mbabarira ngire icyo nkubwira kandi bye kukurakaza, kuko kuvugana nawe ari nko kuvugana n’umwami.
19 Databuja, ubushize watubajije ko dufite data cyangwa undi muvandimwe.
20 Twagushubije ko dufite data w’umusaza, kandi ko afite umusore akunda cyane yabyaye ageze mu zabukuru. Uwo musore ni we usigaye wenyine, kuko uwo bari basangiye nyina yapfuye.
21 Hanyuma uratubwira uti: ‘Muzanzanire uwo musore murebe.’
22 Databuja, twagusubije tuti: ‘Uwo musore ntashobora gusiga data, kuko amusize, data yahita apfa.’
23 Ni ko kutubwira uti: ‘Nimutazana umuhererezi wanyu ntimuzampinguke imbere.’
24 “Nuko rero databuja, tugeze imuhira dutekerereza data umugaragu wawe ibyo watubwiye.
25 Hashize iminsi, data atubwira kugaruka guhaha,
26 turamusubiza tuti: ‘Ntidushobora gusubirayo tutajyanye na murumuna wacu, ntitwahinguka imbere ya wa mugabo tutamujyanye.’
27 Nuko data umugaragu wawe aratubwira ati: ‘Muzi ko umugore wanjye twabyaranye abana babiri gusa.
28 Umwe yaragiye ntiyagaruka, nibwira ko yariwe n’inyamaswa kuko ntongeye kumubona.
29 N’uyu mumujyanye akagira icyo aba, mwatuma nsaza nabi ngapfana agahinda.’
30 “Databuja, wiyumviye ukuntu data akunda uriya musore. Ndamutse nsubiye kwa data tutari kumwe na we,
31 data atamubonye yahita apfa. Bityo rero twebwe abagaragu bawe, tukaba dutumye asaza nabi agapfana agahinda.
32 Byongeye kandi, nishingiye uriya musore ngira nti: ‘Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame.’
33 Noneho rero databuja, nyemerera rwose nsigare mu mwanya we nkubere inkoreragahato, naho we umureke atahane na bakuru be.
34 Nashobora nte gutaha nsize uriya musore? Sinakwihanganira kureba agahinda ka data!”