1 Nuko Yozefu aragenda abwira umwami ati: “Data n’abavandimwe banjye bavuye muri Kanāni, bazana n’imikumbi n’amashyo n’ibyo batunze byose, none bari mu ntara ya Gosheni.”
2 Yari yajyanye na bene se batanu abereka umwami.
3 Umwami arababaza ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?”
Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kandi tubikomora kuri ba sogokuruza.
4 Twasuhukiye muri iki gihugu kuko iwacu muri Kanāni hateye inzara ikomeye, amatungo yacu akabura urwuri. None nyagasani, turagusaba kwiturira mu ntara ya Gosheni.”
5 Nuko umwami abwira Yozefu ati: “So n’abavandimwe bawe baje bagusanga.
6 Mu gihugu cya Misiri cyose nta wugukoma imbere, ubatuze aho ushaka cyangwa ubarekere mu ntara ya Gosheni. Kandi niba muri bo harimo aborozi b’abahanga, ubagire abatahira b’amatungo yanjye.”
7 Yozefu azana se Yakobo amwereka umwami, nuko Yakobo asabira umwami umugisha.
8 Umwami aramubaza ati: “Umaze imyaka ingahe?”
9 Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka ijana na mirongo itatu kuri iyi si ndi umugenzi, iyo myaka yambereye mibi kandi ni mike kuko itageze ku yo ba sogokuruza bamaraga.”
10 Yakobo arongera asabira umwami umugisha, nuko aragenda.
11 Yozefu atuza se n’abavandimwe be mu Misiri hafi y’umujyi wa Ramesesi, abaha inzuri nziza ho gakondo nk’uko umwami yari yabitegetse.
12 Yozefu agena ibizatunga se n’abavandimwe be akurikije abari muri buri rugo.
Ingaruka y’inzara mu Misiri
13 Inzara yakomeje kuyogoza ibihugu, maze ibyokurya birabura ahantu hose, bituma Abanyamisiri n’Abanyakanāni basonza bahinduka ingarisi.
14 Bazana ifeza zabo zose kugura ingano, Yozefu arazikoranya azohereza mu bubiko bw’umwami wa Misiri.
15 Ifeza zimaze gushira mu Misiri no muri Kanāni, Abanyamisiri bose basanga Yozefu baramwinginga bati: “Dufungurire dore inzara iratwishe, kandi nta feza tugifite!”
16 Yozefu arabasubiza ati: “Niba nta feza mugifite, nimunzanire amatungo yanyu abe ari yo mugura ibyokurya.”
17 Nuko bazanira Yozefu ihene n’intama n’inka, n’amafarasi n’indogobe, mbese amatungo yabo yose, maze abaha ibyokurya uwo mwaka wose.
18 Umwaka ukurikiyeho basubira kwa Yozefu baramubwira bati: “Databuja, urabizi neza ko nta feza tukigira, kandi ko amatungo yacu yose yabaye ay’umwami. None rero databuja, nta kindi dusigaranye twatanga uretse amaboko n’amasambu yacu.
19 Kuki twakugwa mu maso amasambu yacu akabura gihinga? Tugurane n’amasambu yacu tube inkoreragahato z’umwami, ariko uduhe ibyokurya kugira ngo tubeho. Uduhe n’imbuto duhinge, kugira ngo imirima ye kuba imyirare.”
20 Nuko Yozefu agurira umwami ubutaka bwose bwa Misiri, kuko Abanyamisiri bose bagurishije amasambu yabo, kubera inzara yari yarabarembeje. Bityo ubutaka bwose bwo mu Misiri buba ubw’umwami,
21 naho abaturage bo mu gihugu cyose cya Misiri bimurirwa mu mijyi.
22 Nyamara Yozefu ntiyaguze amasambu y’abatambyi, kuko bo batungwaga n’ibivuye ibwami. Ni yo mpamvu batashonje ngo bagurishe amasambu yabo.
23 Yozefu abwira abaturage ati: “Kuva ubu mumenye ko nabaguze, mwebwe n’amasambu yanyu mubaye ab’umwami. Ngizi imbuto mujye guhinga.
24 Ariko kimwe cya gatanu cy’umusaruro kizajya kiba icy’umwami, naho imigabane ine isigaye, muzakuramo imbuto n’ibyo mutungisha ingo zanyu.”
25 Baramusubiza bati: “Databuja, uradukijije. Ubwo tubaye inkoreragahato z’umwami, uzakomeze utugirire neza.”
26 Nuko Yozefu ashyiraho itegeko rigenga ubutaka mu Misiri, rivuga ko kimwe cya gatanu cy’umusaruro ari icy’umwami. Abatambyi bonyine ni bo batarebwaga n’iryo tegeko, kuko ubutaka bwabo butari ubw’umwami. Iryo tegeko riracyakurikizwa kugeza n’ubu.
Yakobo asaba guhambwa muri Kanāni
27 Abisiraheli batura mu Misiri mu ntara ya Gosheni, barahatungira kandi barahororokera cyane.
28 Yakobo yamaze imyaka cumi n’irindwi mu Misiri. Imyaka yose yabayeho ni ijana na mirongo ine n’irindwi.
29 Igihe cye cyo gupfa cyegereje, Yakobo atumiza Yozefu aramubwira ati: “Mwana wanjye, ungirire neza ntumpemukire, wumve icyo ngusaba. Ntuzampambe mu Misiri kandi ubindahire ushyize ikiganza munsi y’ikibero cyanjye.
30 Nimara gutabaruka, uzanshyingure muri Kanāni hamwe n’ababyeyi banjye.”
Yozefu aramusubiza ati: “Nzabigenza uko ubyifuza.”
31 Yakobo aramubwira ati: “Ngaho ndahira!” Yozefu ararahira. Nuko Yakobo apfukama ku buririasingiza Imana.