Interuro
1 Muri iki gitabo harimo amagambo Musa yabwiye Abisiraheli bose bakiri iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani. Icyo gihe bari mu butayu hafi y’Ikiyaga cy’Umunyu ahateganye n’i Sufu, hagati y’i Parani ku ruhande rumwe, n’i Tofeli n’i Labani n’i Haseroti n’i Dizahabu ku rundi ruhande.
2 (Kuva ku musozi wa Horebukugera i Kadeshi-Barineya uciye mu misozi ya Seyiri, hari urugendo rw’iminsi cumi n’umwe.)
3 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa mirongo ine Abisiraheli bavuye mu Misiri, Musa yababwiye ibyo Uhoraho yamutegetse kubabwira byose.
4 Bari bamaze gutsinda Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, na Ogi umwami wa Bashani wari utuye Ashitaroti, bamutsindiye ahitwa Edureyi.
5 Bakiri iburasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cya Mowabu, ni bwo Musa yatangiye kubasobanurira Amategeko y’Imana. Arababwira ati:
6 Uhoraho Imana yacu yatubwiriye i Horebu ati: “Igihe mumaze kuri uyu musozi kirahagije,
7 none nimuhaguruke mukomeze urugendo. Mujye mu misozi y’Abamori no mu bihugu by’abo bahana imbibi, mujye mu karere k’Ikiyaga cy’Umunyu n’ak’imisozi miremire n’ak’imigufi, no mu majyepfo ya Kanāni no ku nkombe z’Inyanja ya Mediterane. Nimumara kugera muri icyo gihugu cya Kanāni, muzakomeze mujye mu bisi bya Libani, mugere ku ruzi runini rwa Efurati.
8 Ngicyo igihugu nabahaye, mugitere mucyigarurire. Narahiye kugiha ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo n’abazabakomokaho.”
Musa ashyiraho abatware bo guca imanza
9 Tukiri i Horebu narababwiye nti: “Sinshobora kubatwara jyenyine.
10 Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none munganya ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru.
11 Uhoraho Imana ya ba sokuruza, nabagwize incuro igihumbi kandi abahe umugisha nk’uko yabibasezeranyije.
12 Sinshobora gukemura impaka zanyu zose jyenyine,
13 none nimwitoranyirize mu miryango yanyu abantu b’ibirangirire b’abahanga kandi bafite ubushishozi, mbagire abatware banyu.”
14 Ibyo mwarabyemeye.
15 Nuko mfata abo bantu b’ibirangirire b’abahanga bo mu miryango yanyu, mbagira abatware b’ibihumbi, b’amagana, ba mirongo itanu, n’ab’icumi, nshyiraho n’abandi bashinzwe kubahiriza amategeko mu miryango yanyu.
16 Narabategetse nti: “Mujye mwumva ibibazo bya bagenzi banyu kandi muce imanza zitabera. Abantu bose mujye mubafata kimwe, ndetse n’abanyamahanga batuye muri mwe.
17 Ntimukagire aho mubogamira, aboroheje n’abakomeye mujye mubafata kimwe. Ntimugatinye amaso y’abantu kuko Imana ari yo ibaha guca imanza. Nihagira urubanza rubananira mujye murunzanira, ndwumve nduce.”
18 Namwe nabategetse ibyo mugomba gukora byose.
Abatasi boherezwa muri Kanāni
19 Nuko tuvuye ku musozi wa Horebu, tunyura muri bwa butayu bunini buteye ubwoba mwiboneye, duca mu nzira igana mu misozi y’Abamori, nk’uko Uhoraho Imana yacu yadutegetse. Amaherezo tugera i Kadeshi-Barineya,
20 ndababwira nti: “Mugeze hafi y’imisozi y’Abamori Uhoraho Imana yacu azaduha.
21 Dore igihugu Uhoraho Imana yanyu yabasezeranyije, nimugende mucyigarurire nk’uko Uhoraho Imana ya ba sokuruza yababwiye, ntimutinye kandi ntimucike intege.”
22 Nuko mwese muranyegera murambwira muti: “Reka twohereze abatasi bajye gutata icyo gihugu, kugira ngo bazatubwire inzira dukwiriye kuzanyuramo n’uko imijyi yaho imeze.”
23 Iyo nama narayishimye, ntoranya abagabo cumi na babiri, umwe muri buri muryango.
24 Baragiye batata icyo gihugu banyuze mu misozi no mu gikombe cya Eshikoli,
25 batuzanira ku mbuto zera muri icyo gihugu, maze baratubwira bati: “Igihugu Uhoraho Imana yacu agiye kuduha ni cyiza.”
26 Ariko mwebwe mwagomeye Uhoraho Imana yanyu mwanga kukijyamo,
27 mwitotombeye mu mahema yanyu muvuga muti: “Uhoraho aratwanga, ni cyo cyatumye adukura mu Misiri ngo atugabize Abamori baturimbure!
28 Mbese ubundi turagirayo iki? Abatasi twohereje baraduhebeje ngo abantu baho baturusha imbaraga kandi baradusumba, imijyi yabo ni minini kandi izengurutswe n’inkuta zigera ku ijuru, ndetse babonyeyo n’abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki.”
29 Ndababwira nti: “Ntimugire ubwoba, ntimubatinye.
30 Uhoraho Imana yanyu azabajya imbere, abarwanirire nk’uko mwabonye abigenza mu Misiri
31 no mu butayu. Mu rugendo rwose mwagenze kugera ino, mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabitayeho, nk’uko umuntu yita ku mwana we akamuheka.”
32 Nyamara ibyo ntibyatumye mugirira Uhoraho Imana yanyu icyizere.
33 Ni we wabajyaga imbere mu nzira, akabereka aho mushinga amahema. Nijoro yagenderaga mu muriro, ku manywa akagendera mu gicu kugira ngo abereke inzira munyuramo.
Uhoraho ahana Abisiraheli
34 Uhoraho yumvise ibyo mwavugaga ararakara, maze ararahira ati:
35 “Nta n’umwe wo muri aba bantu babi uri mu kigero cy’abakuze, uzatura mu gihugu cyiza nasezeranyije ba sekuruza.
36 Ariko Kalebu mwene Yefune we yanyobotse adashidikanya, ni yo mpamvu nzamutuza mu gihugu yatase, ngituzemo n’abazamukomokaho.”
37 Ndetse mwatumye Uhoraho andakarira arambwira ati: “Nawe Musa ntuzagituramo,
38 ahubwo Yozuwe mwene Nuni ugufasha ni we uzakigeramo. Umutere inkunga kuko ari we uzagihesha Abisiraheli.
39 Abana banyu mwavuze ko bazajyanwa ho iminyago, na bo bazakigeramo. Abataramenya gutandukanya icyiza n’ikibi, ni bo nzagiha bacyigarurire.
40 Ariko mwebweho nimusubize iy’ubutayu, muce mu nzira igana ku Nyanja Itukura.”
41 Mwarambwiye muti: “Twacumuye ku Uhoraho, ariko noneho reka tujye muri Kanāni turwanye abahatuye, nk’uko Uhoraho Imana yacu yadutegetse.” Nuko mwese mufata intwaro zanyu, mugira ngo muhatere nk’aho byoroshye.
42 Uhoraho antegeka kubabwira nti: “Ntimuhatere kuko ntari kumwe namwe, naho ubundi abanzi banyu bazabatsinda.”
43 Nababwiye ibyo Uhoraho yavuze ntimwabyitaho, ahubwo muramugomera mwica amatwi mutera icyo gihugu.
44 Nuko Abamori bahatuye baraza barabarwanya, mwiruka nk’abahunga inzuki, babakubita incuro i Seyiri babageza i Horuma.
45 Mwaragarutse muririra imbere y’Uhoraho, ariko ntiyabitaho yanga kubumva.
Imyaka Abisiraheli bamaze mu butayu
46 Nuko mumara igihe kirekire i Kadeshi.