Ivug 10

Uhoraho yongera guha Musa ibisate byanditseho amategeko

1 Uhoraho arambwira ati: “Ubāze ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, ubāze n’Isanduku mu mbaho, nurangiza uzazamuke unsange kuri uyu musozi.

2 Nzandika kuri ibyo bisate amagambo yari ku bya mbere wamennye, maze ubishyire muri iyo Sanduku.”

3 Nuko mbāza Isanduku mu mbaho z’iminyinya, mbāza n’ibisate bibiri by’amabuye bimeze nk’ibya mbere, maze nzamuka uwo musozi njyanye ibyo bisate.

4 Uhoraho abyandikaho amagambo yari yanditse ku bya mbere ari yo Mategeko icumi yari yababwiye ari mu muriro, cya gihe mwari mwakoraniye munsi y’uwo musozi. Uhoraho arabimpa,

5 ndamanuka mbishyira mu Isanduku nabāje nk’uko Uhoraho yabintegetse. Na n’ubu biracyarimo.

6 Hashize igihe kirekire Abisiraheli bavuye ku mariba y’i Bene-Yākani bagera i Mosera, Aroni arapfa barahamuhamba. Umuhungu we Eleyazari amusimbura ku murimo w’ubutambyi.

7 Bahavuye bajya i Gudigoda, barakomeza bagera i Yotibata mu karere k’utugezi twinshi.

8 Tukiri ku musozi wa Horebu, Uhoraho atoranya ab’umuryango wa Levi ngo bajye bamuhekera Isanduku y’Isezerano, bamukorere n’umurimo w’ubutambyi, basabire n’abantu umugisha. Iyo mirimo n’ubu baracyayikora.

9 Ngicyo igituma Abalevi batagira umugabane na gakondo kimwe n’abandi Bisiraheli. Uhoraho Imana yanyu ni we mugabane wabo nk’uko yabibabwiye.

10 Muri ya minsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine namaze kuri wa musozi ubwa kabiri, Uhoraho yongeye kumva gusenga kwanjye ntiyabarimbura.

11 Nuko arambwira ati: “Haguruka ugende, uyobore Abisiraheli bajye kwigarurira igihugu narahiriye ba sekuruza.”

Ibyo Imana ishaka ku bantu bayo

12 Noneho Bisiraheli, ni iki Uhoraho Imana yanyu abashakaho? Ni ukumwubaha no kugenza uko ashaka, no kumukunda no kumukorera n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose,

13 no kubahiriza amabwiriza n’amateka ye mbashyikirije uyu munsi, kugira ngo mugubwe neza.

14 Uhoraho Imana yanyu ni we nyir’ikirere, n’ijuru n’isi n’ibiyirimo byose.

15 Nyamara yatonesheje ba sokuruza arabakunda, namwe ababakomotseho abatoranya mu mahanga yose, nk’uko bimeze na n’ubu.

16 Mwiyegurire Uhoraho burundu, mureke kwigomeka.

17 Uhoraho Imana yanyu ni Imana irusha izindi zose gukomera, ni Umwami ugenga abami bose, ni Imana ikomeye y’imbaraga nyinshi ifite igitinyiro. Ifata abantu bose kimwe kandi ntigurirwa.

18 Irenganura impfubyi n’abapfakazi, ikunda n’abatari mu gihugu cyabo ikabatunga kandi ikabambika.

19 Namwe rero mujye mukunda abanyamahanga batuye muri mwe, kuko namwe mwahoze muri abanyamahanga mu Misiri.

20 Mujye mwubaha Uhoraho Imana yanyu, mumuyoboke mubane na we akaramata, abe ari we wenyine murahira.

21 Mujye mumusingiza wenyine, kuko ari we Mana yanyu, kandi mwiboneye ibitangaza biteye ubwoba yabakoreye.

22 Ba sokuruza basuhukiye mu Misiri ari abantu mirongo irindwi gusa, ariko Uhoraho Imana yanyu yarabagwije, none muranganya ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru.