Ibitangaza Uhoraho yakoreye Abisiraheli
1 Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu, muhore mwumvira ibyo abategeka, mwubahirize amabwiriza n’amateka ye n’ibyemezo yafashe.
2 Uyu munsi nimwibuke ibitangaza yabakoreye, ibyo n’abana banyu batigeze babona. Mwiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabacyashye, mubona no gukomera kwe, n’ububasha bwe bukomeye n’imbaraga ze nyinshi.
3 Mwabonye ibitangaza yakoreye mu Misiri, n’uko yagenje umwami wa Misiri n’igihugu cye cyose.
4 Mwabonye uko yatsembye ingabo z’Abanyamisiri ubwo zabakurikiraga mu Nyanja y’Uruseke. Yazirengejeho amazi, azitsembana n’amafarasi yazo n’amagare y’intambara, ntizongera kubyutsa umutwe ukundi.
5 Mwabonye namwe ibyo yabakoreye mu butayu kugeza ubwo mwageze aha,
6 mutibagiwe n’uko yagenje ba Barubeni, Datani na Abiramu bene Eliyabu mu nkambi y’Abisiraheli. Ubutaka bwasadukiye munsi yabo, bubamirana n’ababo n’amahema yabo, kimwe n’abari babashyigikiye bose.
7 Mwiboneye ibyo bitangaza byose Uhoraho yakoze.
Ikizatuma Abisiraheli bahabwa umugisha muri Kanāni
8 Mujye mwubahiriza amabwiriza yose mbashyikirije uyu munsi, mubone gukomera mwambuke Yorodani mwigarurire kiriya gihugu.
9 Ni byo bizatuma muramba mu gihugu gitemba amata n’ubuki, Uhoraho yarahiye ko azaha ba sokuruza n’urubyaro rwabo.
10 Icyo gihugu mugiye kwigarurira gitandukanye n’icyo mwavuyemo. Mu Misiri mwarushywaga no kuvomera imbuto nk’abuhira akarima k’imboga.
11 Ariko igihugu mugiye kwigarurira ni igihugu cy’imisozi n’ibikombe, kigwamo imvura.
12 Uhoraho Imana yanyu acyitaho, kandi ahora agihanze amaso kuva mu ntangiriro z’umwaka kugeza mu iherezo ryawo.
13 Nimugira umwete wo kubahiriza amabwiriza mbashyikirije uyu munsi, mugakunda Uhoraho Imana yanyu, mukamukorera n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose,
14 azabaha imvura y’umuhindo n’iy’itumba mu gihe gikwiriye. Bityo muzabona umusaruro w’ingano n’uwa divayi n’uw’amavuta y’iminzenze,
15 n’amatungo yanyu abone inzuri zitoshye. Muzarya muhāge.
16 Mwirinde kuyoba ngo muyoboke izindi mana muzisenge,
17 byarakaza Uhoraho akabuza imvura kugwa, ubutaka ntibwere maze mukarimbuka, mugashira vuba muri icyo gihugu cyiza agiye kubaha.
18 Mujye muzirikana amagambo mbashyikirije muyahozeho umutima, mujye muyambara ku kuboko no mu ruhanga kugira ngo mutayibagirwa.
19 Mujye muyigisha abana banyu, muyavuge muri imuhira n’igihe muri mu rugendo, muyavuge mugiye kuryama n’igihe mubyutse.
20 Muzayandike ku bizingiti by’amazu no ku bikingi by’amarembo.
21 Bityo mwebwe n’abana banyu muzaramba mu gihugu Uhoraho yasezeraniye ba sokuruza, muzahaguma ibihe byose muture nk’umusozi.
22 Mujye mwubahiriza amabwiriza mbashyikirije muyashyire mu bikorwa, mukunde Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, mubane na we akaramata.
23 Nimugenza mutyo, Uhoraho azirukana amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha imbaraga, mwigarurire igihugu cyayo.
24 Aho muzakoza ikirenge hose hazaba ahanyu, uhereye ku butayu mu majyepfo ukageza ku bisi bya Libani mu majyaruguru, no guhera ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba, ukageza ku Nyanja ya Mediterane mu burengerazuba.
25 Nta wuzabakoma imbere aho muzajya hose, kuko Uhoraho Imana yanyu azateza ubwoba abatuye icyo gihugu babatinye, nk’uko yabibasezeranyije.
26 Uyu munsi nimuhitemo guhabwa umugisha cyangwa kuvumwa.
27 Nimwubahiriza amabwiriza y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije uyu munsi, azabaha umugisha.
28 Ariko nimutayubahiriza ntimugenze nk’uko mbabwiye uyu munsi, mukayoboka izindi mana mutigeze mumenya, azabavuma.
29 Uhoraho Imana yanyu namara kubageza mu gihugu mukacyigarurira, muzatangarize ku musozi wa Gerizimu imigisha iterwa no kumwumvira, naho ku musozi wa Ebalimuhatangarize imivumo iterwa no kutamwumvira.
30 Iyo misozi iri iburengerazuba bwa Yorodani hafi y’ibiti by’inganzamarumbu bya More, uzamutse ahateganye n’i Gilugali, ukambukiranya umuhanda uri mu kibaya cya Yorodani gituwe n’Abanyakanāni.
31 Mugiye kwambuka Yorodani mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu agiye kubaha. Nimumara kucyigarurira mukagituramo,
32 muzajye mwitondera amateka yose Uhoraho yatanze n’ibyemezo yafashe mbashyikirije uyu munsi.