Ivug 12

Uhoraho azitoranyiriza aho kumusengera

1 Aya ni yo mateka n’ibyemezo Uhoraho yafashe, muzajya mwubahiriza igihe cyose muzaba muri mu gihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabahaye kwigarurira.

2 Nimumara kwirukana abagituyemo, muzasenye ahantu hose basengera imana zabo, haba ku misozi miremire cyangwa migufi cyangwa munsi y’ibiti bitoshye.

3 Muzasenye intambiro zabo, mumenagure inkingi z’amabuye basenga, mutwike n’amashusho y’ikigirwamanakazi Ashera, mutemagure n’amashusho y’izindi mana basenga, maze amazina yazo yibagirane burundu.

4 Ntimuzasenge Uhoraho Imana yanyu nk’uko basenga imana zabo.

5 Ahubwo Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza aho azaba, aho ni ho ab’imiryango yanyu yose bazajya bamusengera.

6 Ni na ho muzajya mutambira ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo, muhajyane na kimwe cya cumi n’amaturo yo guhigura umuhigo n’ay’ubushake, n’uburiza bw’amatungo yanyu n’andi maturo.

7 Ni ho muzahurira n’Uhoraho Imana yanyu mwebwe n’abanyu, muhasangirire ibyo mwaruhiye, mwishimira ko Uhoraho yabahaye umugisha

8 Ntimuzakore nk’uko dukorera ino muri iki gihe, aho umuntu wese akora uko abyumva,

9 kuko mutaragera mu gihugu cya gakondo aho Uhoraho Imana yanyu yabageneye kuruhukira.

10 Ariko nimwambuka Yorodani mugatura muri icyo gihugu, Uhoraho Imana yanyu azabarinda abanzi banyu muhana imbibi, mubeho mu mahoro.

11 Ibyo bizatuma mubasha kujya ahantu Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza ngo ahabe, mumuramye nk’uko nabategetse, mumutambire ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo, muhajyane na kimwe cya cumi n’amaturo n’ibintu byiza muzaba mwahigiye gutura Uhoraho.

12 Muzahamushimire muri kumwe n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, muzajyane n’Abalevi bazaba batuye muri mwe kuko batazagira umunani bavanamo umusaruro nkamwe.

13 Ntimuzatambire ibitambo bikongorwa n’umuriro aho mubonye hose.

14 Mujye mubitambira aho Uhoraho azitoranyiriza mu ntara y’umwe wo mu miryango yanyu, mube ari ho mukorera ibyo mbategetse byose.

15 Nyamara nimushaka kurya inyama, muzaba mwemerewe kubagira itungo aho mutuye, mukurikije uko Uhoraho Imana yanyu yabahaye gutunga. Abantu bose bazashobora kuziryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk’uko barya inyama z’umuhīgo zidahumanye.

16 Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, mujye mubanza muyavushirize hasi.

17 Ariko ntimuzemererwa kurira aho mutuye kuri kimwe cya cumi cy’ingano, n’icya divayi n’icy’amavuta y’iminzenze, cyangwa uburiza bw’amatungo n’amaturo yo guhigura umuhigo, n’ay’ubushake n’andi maturo yose.

18 Muzabirire aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza, muri kumwe n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Abalevi batuye muri mwe. Muzahasangirire ibyo mwaruhiye, mushimira Uhoraho Imana yanyu.

19 Muzajye muzirikana Abalevi igihe cyose muzaba muri mu gihugu cyanyu.

20 Uhoraho Imana yanyu nabaha kwagura igihugu cyanyu nk’uko yabibasezeranyije, namwe mukumva mushaka kurya inyama, mujye muzirya uko mushaka.

21 Nimuzaba mutuye kure y’aho Uhoraho Imana yanyu azaba yitoranyirije ngo ahabe, muzaba mwemerewe kubaga itungo mu yo yabahaye. Inyama zaryo mujye muzirira iwanyu uko mushaka nk’uko nabategetse.

22 Abantu bose bazashobora kuziryaho baba bahumanye cyangwa badahumanye, nk’uko barya inyama z’umuhīgo zidahumanye.

23 Icyakora ntimukarye inyama zirimo amaraso, kuko amaraso agendana n’ubugingo.

24 Mujye mubanza muyavushirize hasi.

25 Mwebwe n’abazabakomokaho mujye mwumvira Uhoraho mureke kurya amaraso cyangwa kuyanywa, kugira ngo mugubwe neza.

26 Amaturo mwegurira Uhoraho n’ayo guhigura umuhigo, muzajye muyajyana aho Uhoraho azitoranyiriza.

27 Muzabe ari ho mutambira ibitambo bikongorwa n’umuriro, kimwe n’ibitambo mwemererwa kuryaho, naho amaraso yabyo muyaminjagire ku mpande z’urutambiro rw’Uhoraho Imana yanyu.

28 Mwebwe n’abazabakomokaho mujye mwumvira ibyo nabategetse byose, ni bwo muzagubwa neza ibihe byose, kuko muzaba mukoze ibyiza bitunganiye Uhoraho Imana yanyu.

Kwirinda kuyoboka ibigirwamana

29 Uhoraho Imana yanyu azatsemba amahanga y’igihugu mugiye kwigarurira, maze mugituremo.

30 Namara kuyatsemba muzirinde kugwa mu mutego wo kuyoboka ibigirwamana byayo. Ntimugashishikazwe no kumenya uko ayo mahanga abisenga kugira ngo muyakurikize.

31 Ntimugasenge Uhoraho Imana yanyu nk’uko abo muri ayo mahanga basenga ibigirwamana byabo, kuko babitwikira abahungu babo n’abakobwa babo ho ibitambo, bagakora n’ibindi bizira Uhoraho yanga urunuka.

32 Mujye mukurikiza ibyo mbategeka byose, ntimukagire icyo mubyongeraho cyangwa mubigabanyaho.