1 Birashoboka ko muri mwe haboneka umuhanuzi cyangwa ubonekerwa mu nzozi, akababwira ko hazabaho igitangaza runaka,
2 cyo kubemeza kuyoboka izindi mana mutigeze kumenya. Nubwo icyo gitangaza cyabaho,
3 ntikigatume mugenza nk’uko yababwiye. Uhoraho Imana yanyu azaba abagerageza, kugira ngo arebe ko mumukunda n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose.
4 Mujye muyoboka Uhoraho Imana yanyu mumwubahe, mwubahirize amabwiriza ye, mumwumvire mumukorere, mubane na we akaramata.
5 Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo muntu ubonekerwa mu nzozi, muzamwice mumuziza ko azaba ababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabacunguye akabakura mu Misiri aho mwari inkoreragahato. Muzice uwo muntu washakaga gutuma mutagenza nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse. Bityo muzakure ikibi muri mwe.
6 Birashoboka ko umuvandimwe wawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugore upfumbase, cyangwa incuti yawe magara, yakoshya rwihishwa gusenga izindi mana, wowe na ba sokuruza mutigeze kumenya.
7 Zishobora kuba iz’amahanga muhana imbibi, cyangwa iz’andi mahanga yose yo ku isi.
8 Ntukemerere uwo muntu ko akoshya, ntukamutege amatwi, ntukamugirire impuhwe, ntukamubabarire kandi ntukamurengere.
9 Ntihakagire ikikubuza kumwica. Ujye uba ari wowe ubanza kumutera ibuye, maze abandi bantu bose bakurikireho.
10 Muzamwicishe amabuye kuko azaba yabashutse kugira ngo mwimūre Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato.
11 Abisiraheli bose bazumva ko mwamwishe batinye, he kuzagira undi ucumura nk’uwo muntu.
12 Birashoboka ko mwazumva amakuru aturutse muri umwe mu mijyi Uhoraho Imana yanyu azabaha guturamo, avuga ko
13 hari abantu b’ibyohe bo mu Bisiraheli, bashuka abo mu mujyi wabo kugira ngo bajye gukorera izindi mana mutigeze kumenya.
14 Nimwumva impuha nk’izo muzabikurikirane, mubibaririze mubigenzure mwitonze. Nimusanga bifite ishingiro ko icyo kizira kizaba cyakozwe koko,
15 ntihakagire ikibabuza kumarira ku icumu ab’uwo mujyi bose n’amatungo yabo. Muzatsembe uwo mujyi n’ibiwurimo byose.
16 Ibyo ab’uwo mujyi batunze byose muzabiteranyirize hamwe ku karubanda, mubitwikane n’uwo mujyi wose bibe nk’igitambo gitwikiwe Uhoraho Imana yanyu. Uwo mujyi ntuzongere kubakwa, uzahore ari amatongo iteka.
17 Ntimuzagire ibyo mwisahurira mu bikwiriye gutwikwa, ni bwo Uhoraho azashira uburakari, abagirire impuhwe n’imbabazi kandi abagwize nk’uko yarahiriye ba sokuruza.
18 Mujye mwumvira Uhoraho Imana yanyu, mwubahirize amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi, mukore ibimutunganiye.