Ivug 14

Imigenzo ibuzanyijwe igihe abantu bapfushije

1 Muri abana b’Uhoraho Imana yanyu, none rero igihe mwapfushije ntimukagaragaze umubabaro mwicisha indasago, cyangwa mwiyogoshesha imisatsi yo mu gahanga.

2 Muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije. Yabahisemo mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mumubere ubwoko bw’umwihariko.

Inyama Abisiraheli bashobora kurya

3 Ntimukarye ikintu cyose kizira.

4 Mu matungo n’inyamaswa, mushobora kurya inka n’intama n’ihene,

5 n’impara n’isirabo n’indonyi, n’inyemera n’impongo n’ifumbēri n’ingeragere.

6 Mushobora kurya ibyūza kandi bifite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri.

7 Ariko ingamiya n’urukwavu n’impereryi nubwo byūza ntimukabirye, kuko bidafite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri. Kuri mwe birahumanye.

8 Ingurube na yo nubwo ifite inzara z’ibinono zigabanyijemo kabiri, ntimukayirye kuko itūza. Kuri mwe irahumanye. Ntimukarye ku nyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.

9 Mu biba mu mazi, mushobora kurya amafi yose afite amababa n’isharankima,

10 ariko ntimukarye ibidafite amababa n’isharankima. Kuri mwe birahumanye.

11 Mushobora kurya ibisiga n’inyoni bidahumanye byose,

12 ariko ntimukarye kagoma n’icyanira n’itanangabo,

13 na sakabaka n’icyarūzi, n’inkongoro uko amoko yayo ari,

14 n’amoko yose y’ibikōna,

15 na mbuni na nyirabarazana, n’inkoko y’amazi n’agaca uko amoko yako ari,

16 n’igihunyira gito n’igihunyira kinini, n’igihunyira cy’amatwi,

17 n’uruyongoyongo n’ikizu n’inzoya,

18 n’umusambi n’igishondabagabo uko amoko yacyo ari, na samusure n’agacurama.

19 Ntimukarye udusimba twose tuguruka duhumanye,

20 ariko mushobora kurya utudahumanye twose.

21 Muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yiyeguriye, ntimukarye inyama z’icyipfushije. Mushobora kuziha abanyamahanga batuye muri mwe cyangwa mukazibagurisha bakazirira.

Ntimugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.

Amabwiriza yerekeye kimwe cya cumi

22 Buri mwaka mujye mukura ku musaruro wanyu kimwe cya cumi.

23 Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, muharire kuri kimwe cya cumi cy’ingano n’icya divayi, n’icy’amavuta y’iminzenze n’uburiza bw’amatungo yanyu. Ibyo bizabigisha guhora mwubaha Uhoraho Imana yanyu.

24 Birashoboka ko muzaba mutuye kure y’aho hantu Uhoraho Imana yanyu azaba yaritoranyirije, ku buryo mudashobora kujyanayo kimwe cya cumi cy’umusaruro utubutse yabahaye.

25 Icyo gihe muzagurishe icyo kimwe cya cumi, ikiguzi mube ari cyo mujyanayo.

26 Nimugerayo muzagure icyo mushaka cyose, yaba inka cyangwa intama cyangwa ihene, cyangwa divayi cyangwa indi nzoga, cyangwa ikindi cyose mwifuza. Muzabihasangirire n’abo mu ngo zanyu mwishimye.

27 Muzazirikane n’Abalevi bazaba batuye muri mwe, kuko batazagira umunani bavanamo umusaruro nkamwe.

28 Icyakora uko imyaka itatu ishize, mujye mubika kimwe cya cumi cy’umusaruro w’uwo mwaka mu mijyi muzaba mutuyemo.

29 Bizatunge Abalevi kuko batagira umunani, bitunge n’abanyamahanga n’impfubyi n’abapfakazi batuye muri mwe. Bazarye bahage, namwe Uhoraho Imana yanyu abahere umugisha mu byo mukora byose.