Ivug 16

Pasika n’iminsi mikuru y’imigati idasembuye

1 Mu kwezi kwa Abibumujye mwizihiriza Uhoraho Imana yanyu Pasika, kuko muri uko kwezi ari bwo yabavanye mu Misiri nijoro.

2 Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza ngo ahabe, mumutambire igitambo cya Pasika kivanywe mu mikumbi cyangwa mu mashyo.

3 Ntimukarishe inyama zacyo imigati isembuye. Muzamare iminsi irindwi murya imigati idasembuye, yo kwibutsa umubabaro mwari mufite igihe mwavaga mu Misiri hutihuti. Ibyo bizahora bibibutsa uko mwavuye mu Misiri.

4 Muri iyo minsi irindwi muzakure umusemburo mu gihugu cyanyu cyose, kandi ntimukagire inyama z’igitambo cya Pasika muraza.

5 Ntimuzatambire igitambo cya Pasika ahabonetse hose mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha guturamo,

6 ahubwo muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, muhatambire igitambo cya Pasika nimugoroba izuba rirenze, ku itariki mwaviriyeho mu Misiri.

7 Muzotse inyama zacyo muzirire aho hantu, nibucya musubire mu mahema yanyu.

8 Muzamare iminsi itandatu murya imigati idasembuye, ku wa karindwi mukoranire gusenga Uhoraho Imana yanyu, mwe kugira imirimo mukora.

Umunsi mukuru w’isarura ry’ibinyampeke

9 Uhereye ku munsi wa mbere muzasaruraho ingano, muzabare ibyumweru birindwi,

10 maze mujye kwizihiriza Uhoraho Imana yanyu umunsi mukuru w’isarura ry’ibinyampeke. Muzajyane amaturo y’ubushake mukurikije umusaruro Uhoraho Imana yanyu yabahaye.

11 Muzayizihirize aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, mwishimane n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Abalevi batuye muri mwe, n’abanyamahanga n’impfubyi n’abapfakazi muturanye.

12 Muzajye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri, mukurikize ayo mateka Uhoraho yatanze.

Iminsi mikuru y’ingando

13 Nimumara guhunika imyaka no kwenga imizabibu, muzajye mwizihiza iminsi mikuru y’ingando mumare iminsi irindwi,

14 mwishimane n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Abalevi n’abanyamahanga, n’impfubyi n’abapfakazi batuye muri mwe.

15 Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza muhamare iyo minsi irindwi, mwishimira ko azaba yabahaye imisaruro myiza n’umugisha mu byo mukora byose.

16 Uko umwaka utashye, Abisiraheli bose b’igitsinagabo bazajye bakora ingendo eshatu zo kujya kuramya Uhoraho Imana yanyu aho azitoranyiriza. Bazahizihirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye, n’uw’isarura ry’ibinyampeke, n’iy’ingando. Ntihakagire ujya kuramya Uhoraho nta turo ajyanye.

17 Mujye muzana amaturo mukurikije imisaruro Uhoraho Imana yanyu yabahaye.

Amabwiriza yerekeye abacamanza

18 Mu mijyi yose Uhoraho Imana yanyu azabaha, muzashyireho abacamanza n’abandi bashinzwe kubahiriza amategeko mu miryango yanyu. Bazajye baca imanza zitabera.

19 Ntimukagoreke imanza, abantu bose mujye mubafata kimwe. Ntimukarye ruswa kuko ihuma amaso y’abanyabwenge, kandi ikagoreka abantu b’intabera.

20 Mujye muharanira ubutabera, kugira ngo mubeho kandi mwigarurire igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha.

Amabwiriza yerekeye ibizira

21 Ntimukiremere ishusho ry’ikigirwamanakazi Ashera ribajwe mu giti, kugira ngo murishinge iruhande rw’urutambiro muzaba mwubakiye Uhoraho Imana yanyu.

22 Ntimugashinge inkingi z’amabuye asengwa, kuko Uhoraho Imana yanyu azanga.