1 Ntimugatambire Uhoraho Imana yanyu itungo rifite inenge cyangwa ubundi busembwa bwose, kuko byaba ari ikizira kuri we.
2 Birashoboka ko muri umwe mu mijyi Uhoraho Imana yanyu azabaha, hazaboneka umugabo cyangwa umugore umucumuraho akica Isezerano yagiranye natwe,
3 ntakurikize ibyo nabategetse ahubwo akayoboka izindi mana akaziramya, cyangwa akaramya izuba cyangwa ukwezi, cyangwa inyenyeri.
4 Nimwumva bene ibyo bivugwa muzabigenzure mwitonze. Nimusanga bifite ishingiro ko icyo kizira kizaba cyakozwe muri Isiraheli koko,
5 muzajyane uwagikoze inyuma y’umujyi mumwicishe amabuye.
6 Muzamwice nashinjwa n’abagabo babiri cyangwa barenzeho, ariko nashinjwa n’umuntu umwe gusa ntimuzagire icyo mumutwara.
7 Abamushinje bajye babanza kumutera amabuye, abandi bose bakurikireho. Bityo muzakure ikibi muri mwe.
Amabwiriza yerekeye imanza zikomeye
8 Nihaboneka urubanza rubananira mu nkiko zo mu mijyi yanyu, rwaba urw’ubwicanyi cyangwa urw’amahugu cyangwa urw’uruguma, muzarujyane aho Uhoraho Imana yanyu azaba yaritoranyirije.
9 Muzarushyikirize Abalevi b’abatambyi n’umuntu uzaba ashinzwe ubucamanza muri icyo gihe, barukemure.
10 Ibyemezo bizafatirwa ahantu Uhoraho azaba yaritoranyirije, muzabe ari byo mukurikiza.
11 Bazabasobanurira amategeko bifashishije bakemura urwo rubanza, namwe muzayakurikize mudateshuka.
12 Nihagira uwinangira akanga kumvira umutambyi ukorera Uhoraho Imana yanyu aho hantu, cyangwa ntiyumvire umucamanza, azicwe. Bityo muzakure ikibi muri Isiraheli.
13 Abantu nibabyumva bazatinya he kugira abandi bacumura batyo.
Amabwiriza yerekeye umwami
14 Nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha mukagituramo, muzibwira ko mukeneye umwami kimwe n’andi mahanga muhana imbibi.
15 Icyo gihe muzimike uwo Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza. Agomba kuba uwo mu bwoko bwanyu, ntimuzimike umunyamahanga.
16 Umwami ntazashake kugwiza amafarasi, cyangwa ngo asubize abantu mu Misiri kuyamushakirayo. Uhoraho yababujije gusubirayo.
17 Ntazashake abagore benshi kuko byatuma yimūra Uhoraho. Ntazashake gutunga ibya Mirenge.
18 Namara kwima, Abalevi b’abatambyi bazamushyikirize aya Mategeko ayandukure mu gitabo.
19 Icyo gitabo azakigumane ajye agisoma iminsi yose azaba akiriho, kugira ngo acyigiremo kubaha Uhoraho Imana ye, no kwitondera amagambo yose n’amateka yose y’aya Mategeko.
20 Ibyo bizatuma atishyira hejuru y’abandi Bisiraheli, kandi adateshuka kuri aya mabwiriza, maze arambe ku ngoma ya Isiraheli we n’abazamukomokaho.