Ibyerekeye umuganura na kimwe cya cumi
1 Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, mukacyigarurira kandi mukagituramo,
2 muzafate ku muganura w’ibyo muzasarura byose muri icyo gihugu, muzabishyire mu byibo mubijyane ahantu Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe.
3 Muzasange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe, mumubwire muti: “Uyu munsi tuje kubwira Uhoraho Imana yawe ko twageze mu gihugu yaduhaye, nk’uko yabisezeranyije ba sogokuruza.”
4 Umutambyi azakīre buri muntu icyibo yazanye, agitereke imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yanyu.
5 Namwe muzabwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Sogokuruza yari Umwaramu uzerera nk’uwazimiye, maze asuhukira mu Misiri ajyanye n’abantu bake cyane. Ariko bororokeyeyo bakomokwaho n’abantu benshi, baba ubwoko bw’abanyamaboko.
6 Abanyamisiri batugirira nabi baratubabaza, badukoresha imirimo y’agahato.
7 Turagutakira wowe Uhoraho Imana ya ba sogokuruza, wumva gutaka kwacu ureba imibabaro yacu, n’ukuntu badukoresha imirimo y’agahato.
8 Udukūza mu Misiri ububasha bukomeye n’imbaraga nyinshi, n’ibiteye ubwoba bikomeye, n’ibimenyetso n’ibitangaza.
9 Utuzana aha hantu, uduha iki gihugu gitemba amata n’ubuki.
10 None Uhoraho, dore tukuzaniye umuganura w’ibyo waduhaye kuhasarura.”
Hanyuma mubitereke imbere y’urutambiro rw’Uhoraho Imana yanyu, maze mumuramye.
11 Mwebwe n’ab’imiryango yanyu muzishimire ibyiza Uhoraho Imana yanyu yabahaye, mwishimane n’Abalevi n’abanyamahanga batuye muri mwe.
12 Uko imyaka itatu ishize, dore uko muzajya mukoresha kimwe cya cumi: nimumara kwegeranya kimwe cya cumi cy’ibyo mwejeje byose, muzajye mubigaburira Abalevi n’abanyamahanga, n’impfubyi n’abapfakazi babirīre iwanyu bahage.
13 Mwongere mubwire Uhoraho Imana yanyu muti: “Twakuye mu mazu yacu ibyo twakweguriye byose, tubiha Abalevi n’abanyamahanga, n’imfubyi n’abapfakazi nk’uko wabidutegetse. Ntabwo twigeze tubirengaho kandi ntitwibagiwe n’amabwiriza yawe.
14 Ntitwigeze turya ku byo twakweguriye igihe twaririraga abapfuye, kandi ntitwigeze tubigabanyaho igihe twari duhumanye, ndetse ntitwigeze tubitangaho ibiyagano. Ahubwo twumviye ibyo wategetse kandi turabikurikiza.
15 Itegereze uri mu Ngoro yawe yo mu ijuru maze uduhe umugisha, uwuhe n’igihugu waduhaye nk’uko wagisezeranyije ba sogokuruza, igihugu gitemba amata n’ubuki.”
Ubwoko Uhoraho yitoranyirije
16 Uyu munsi Uhoraho Imana yanyu abategetse kumvira aya mateka n’aya mabwiriza. Mujye muyakurikiza n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose.
17 Uyu munsi mwiyemereye ko Uhoraho ari Imana yanyu kandi ko muzamuyoboka mukitondera amateka n’amabwiriza ye, mukubahiriza n’ibyemezo yafashe.
18 Uhoraho na we yabasezeranyije ko muzamubera ubwoko bw’umwihariko, bukurikiza amabwiriza ye yose.
19 Azabatonesha kuruta andi mahanga yose yaremye, abaheshe icyubahiro n’ikuzo n’ishema. Nuko rero muzamubere ubwoko bwe bwite yitoranyirije nk’uko yabisezeranye.