Amabuye ku musozi wa Ebali
1 Musa ari kumwe n’abakuru b’Abisiraheli ategeka rubanda ati: “Mujye mwitondera aya Mategeko yose mbahaye uyu munsi.
2 Nimumara kwambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, muzashinge amabuye manini muyatere ingwa.
3 Nimugera muri icyo gihugu gitemba amata n’ubuki yasezeraniye ba sokuruza, muzandike aya Mategeko yose kuri ayo mabuye
4 ateye ingwa. Ayo mabuye maze kubabwira, muzayashinge hakurya ya Yorodani ku musozi wa Ebali.
5 Muzubakireyo Uhoraho Imana yanyu urutambiro rw’amabuye atabajwe,
6 murwubakishe amabuye asanzwe, murutambirireho Uhoraho Imana yanyu ibitambo bikongorwa n’umuriro
7 n’iby’umusangiro. Muzabihasangirire, mwishimira Uhoraho Imana yanyu.
8 Muzandike kuri ya mabuye aya Mategeko yose, mu nyuguti zisomeka neza.”
9 Musa ari kumwe n’Abalevi b’abatambyi abwira Abisiraheli bose ati: “Bisiraheli, nimutuze mwumve. Uyu munsi Uhoraho Imana yanyu abagize ubwoko bwe.
10 Mujye mumwumvira, mwitondere amabwiriza ye n’amateka ye mbashyikirije uyu munsi.”
Imivumo cumi n’ibiri
11 Uwo munsi Musa yahaye Abisiraheli n’aya mabwiriza:
12 Nimumara kwambuka Yorodani, ab’umuryango wa Simeyoni n’uwa Levi n’uwa Yuda, n’uwa Isakari n’uwa Yozefu n’uwa Benyamini, ni bo bazahagarara ku musozi wa Gerizimu igihe cyo gutangariza abantu imigisha iterwa no kumvira Uhoraho.
13 Naho ab’umuryango wa Rubeni n’uwa Gadi n’uwa Ashēri, n’uwa Zabuloni n’uwa Dani n’uwa Nafutali bazahagarare ku musozi wa Ebali, igihe cyo gutangaza imivumo iterwa no kutumvira Uhoraho.
14 Abalevi bazarangurure babwire Abisiraheli bose bati:
15 “Kwiremera ishusho risengwa ryaba iribajwe cyangwa iricuzwe, ni ikizira ku Uhoraho. Ugenza atyo cyangwa urishinga ntamenyekane, arakaba ikivume.”
Abantu bose babasubize bati: “Amina!”
16 Abalevi bavuge bati: “Ukoza se cyangwa nyina isoni, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
17 Abalevi bavuge bati: “Urengēra umuturanyi akimura imbago z’isambu ye, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
18 Abalevi bavuge bati: “Uyobya impumyi inzira, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
19 Abalevi bavuge bati: “Ugoreka urubanza rw’umunyamahanga utuye muri mwe cyangwa urw’impfubyi cyangwa urw’umupfakazi, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
20 Abalevi bavuge bati: “Usambana na muka se arakaba ikivume, kuko aba akojeje se isoni.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
21 Abalevi bavuge bati: “Uryamana n’itungo iryo ari ryo ryose, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
22 Abalevi bavuge bati: “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
23 Abalevi bavuge bati: “Usambana na nyirabukwe, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
24 Abalevi bavuge bati: “Uwica undi ntamenyekane, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
25 Abalevi bavuge bati: “Uwakira ikiguzi cyo kwica inzirakarengane, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”
26 Abalevi bavuge bati: “Udakurikiza Amategeko yose y’Uhoraho ngo ayumvire, arakaba ikivume.”
Abantu bose bavuge bati: “Amina!”