Ivug 28

Imigisha izahabwa abumvira Uhoraho

1 Nimugira umurava wo kumvira Uhoraho Imana yanyu, mukubahiriza amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi, azabatonesha kuruta andi mahanga yose yo ku isi.

2 Nimwumvira Uhoraho Imana yanyu, azabaha iyi migisha yose kandi muyihorane.

3 Azaha umugisha abatuye mu mujyi n’abatuye mu cyaro.

4 Azabaha umugisha mwororoke, ubutaka bwanyu burumbuke n’amatungo yanyu yose yororoke.

5 Azabaha umugisha muhunike byinshi, mwe kubura ibyo muteka.

6 Azabaha umugisha mu majya no mu maza.

7 Uhoraho azabaha gutsinda abanzi babahagurukiye, nubwo bashyira hamwe bakaza umujyo umwe, bazahunga bakwirwe imishwaro.

8 Uhoraho Imana yanyu azabahera umugisha mu gihugu azabaha, awubahere mu byo mukora byose, ibigega byanyu bye kwigera bibamo ubusa.

9 Nimwubahiriza amabwiriza y’Uhoraho Imana yanyu mukagenza uko ashaka, azakomeza abagire ubwoko yitoranyirije nk’uko yabibarahiye.

10 Amahanga yose yo ku isi azabibona abatinye.

11 Uhoraho azabaha kororoka agwize n’amatungo yanyu, ahe n’ubutaka kurumbuka mu gihugu yarahiriye ba sokuruza ko azagiha urubyaro rwabo.

12 Uhoraho azajya akorakoranya ibicu, abagushirize imvura mu bihe byayo. Azabaha umugisha mu byo mukora byose. Muzaguriza amahanga menshi, ariko mwe ntimuzayaka inguzanyo.

13 Nimwumvira amabwiriza y’Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije uyu munsi mukayubahiriza, azabaha gutegeka amahanga aho gutegekwa na yo. Muzahorana umwanya w’imbere, ntimuzajya inyuma.

14 Ntimugateshuke ku byo mbabwiye byose uyu munsi, kandi ntimukayoboke izindi mana kugira ngo muzikorere.

Imivumo iterwa no kutumvira Uhoraho

15 Ariko nimutumvira Uhoraho Imana yanyu ngo mwubahirize amabwiriza n’amateka ye yose mbashyikirije uyu munsi, azabateza iyi mivumo yose ibokame.

16 Azavuma abatuye mu mujyi n’abatuye mu cyaro.

17 Azabavuma mubure ibyo muhunika n’ibyo muteka.

18 Azabavuma mube ingumba, ubutaka bwanyu burumbe, n’amatungo yanyu yose ye kororoka.

19 Azabavuma mu majya no mu maza.

20 Nimucumura mukimūra Uhoraho azabaterereza umuvumo mushoberwe, mwe kugira icyo mugeraho mu byo muzagerageza gukora byose, ndetse ntazatinda kubarimbura burundu.

21 Uhoraho azabateza indwara y’icyorezo ibatsembe, mushirire mu gihugu mugiye kwigarurira.

22 Uhoraho azabateza indwara zo kuzongwa n’iz’umuriro, n’ibibyimba n’icyokere n’amapfa na cyumya n’urugombyi: bizabokama bibarimbure.

23 Azabima imvura maze ubutaka bukakare bumere nk’urutare.

24 Aho kugusha imvura mu gihugu cyanyu, Uhoraho azagusha umukungugu n’umusenyi kugeza ubwo muzarimbukira.

25 Uhoraho azatuma mutsindwa n’abanzi banyu. Nubwo mwakwishyira hamwe mukabatera umujyo umwe, muzahunga mukwirwe imishwaro. Bizatera ibihugu byose byo ku isi kūmirwa.

26 Imirambo y’abapfuye izaribwa n’ibisiga n’inyamaswa he kugira ubyirukana.

27 Uhoraho azabateza indwara zidakira nk’ibishyute yateje Abanyamisiri, no kuzana amagara no gusesa ibihushi n’urushimba.

28 Uhoraho azabateza ubuhumyi n’ibisazi no guhwiragira.

29 Muzarindagira nk’impumyi ku manywa y’ihangu. Ntimuzahirwa mu byo muzakora byose. Muzakandamizwa musahurwe ibyanyu ibihe byose, kandi he kugira ubatabara.

30 Uzasaba umugeni, ariko undi amusambanye ku ngufu. Uzubaka inzu ariko we kuyituramo. Uzatera imizabibu ariko we kurya imbuto zayo.

31 Inka yawe bazayibaga ureba ariko we kuyiryaho, indogobe yawe bazayinyaga ureba be kuyikugarurira. Intama zawe zizagabizwa abanzi bawe he kugira ugutabara.

32 Abahungu bawe n’abakobwa bawe bazagabizwa abanyamahanga babagire inkoreragahato. Uzamara umunsi wose ureba aho barengeye wiringiye ko bagaruka bibe iby’ubusa.

33 Abanyamahanga mutigeze mumenya bazarya ibyo mwejeje banasahure ibyo mwaruhiye byose, bazahora babakandamiza babanyunyuze imitsi,

34 ibyo byose muzabona bizabatesha umutwe.

35 Uhoraho azabateza ibishyute bidasanzwe kandi bidakira ku mavi no ku maguru, ndetse bikwire umubiri wose uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza ku mutwe.

36 Mwebwe n’umwami muzaba mwiyimikiye, Uhoraho azabagabiza abanyamahanga mutigeze mumenya, yaba mwebwe yaba ba sokuruza. Bazabajyana mu gihugu cyabo muyoboke imana zibajwe mu biti no mu mabuye.

37 Muzahinduka urw’amenyo n’iciro ry’imigani n’insuzugurwa, mu mahanga yose Uhoraho azabatatanyirizamo.

38 Muzabiba imbuto nyinshi ariko musarure bike, kuko inzige zizabirya.

39 Muzatera imizabibu muyihingire, ariko ntimuzasarura imbuto zayo ngo munywe na divayi yayo, kuko kagungu izayirya.

40 Muzagira iminzenze mu gihugu cyanyu cyose, ariko ntimuzakoresha amavuta yayo, kuko imbuto zayo zizajya zihunguka zitarera.

41 Muzabyara abahungu n’abakobwa, ariko ntimuzabagumana kuko bazajyanwa ho iminyago.

42 Inzige zizatsemba ibiti byanyu byose n’imyaka yanyu yose.

43 Abanyamahanga batuye muri mwe bazagenda babarusha gukomera, naho mwebwe mugende murushaho gusubira inyuma.

44 Bazajya babaguriza, ariko mwebwe ntimuzabona icyo mubaguriza. Aho kugira ngo mubategeke ni bo bazabategeka.

45 Nimutumvira Uhoraho Imana yanyu ngo mwubahirize amabwiriza n’amateka yabahaye, azabateza iyo mivumo yose ibokame kugeza aho muzarimbukira.

46 Igihe cyose iyo mivumo ikabije izaba ibagezeho cyangwa igeze ku babakomokaho, muzamenye ko ari Uhoraho ubahannye.

47 Uhoraho nabaha umugisha muri byose ariko ntimwishimire kumuyobokana umutima mwiza,

48 azabagabiza abanzi banyu, mubakorere muri abatindi nyakujya, mutagira icyo kurya n’icyo kunywa n’icyo kwambara. Bazabakoresha imirimo y’agahato kugeza igihe muzashirira.

49 Uhoraho azabateza ingabo ziturutse mu gihugu cya kure, zivuga ururimi mutumva, zize zihorera nka kagoma.

50 Zizaza zarubiye zitubaha abasaza, zidafitiye n’abana imbabazi.

51 Zizarya amatungo yanyu n’imyaka yanyu ze kugira icyo zibasigira, zaba ingano yaba divayi, yaba amavuta y’iminzenze, yaba amashyo cyangwa imikumbi, kugeza aho zizabarimburira.

52 Zizagota imijyi yose yo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha, kugeza ubwo zisenya inkuta ndende ntamenwa ziyikikije mwiringiraga.

53 Igihe zizaba zabagose, zizabateza akaga kugeza ubwo muzarya abana Uhoraho Imana yanyu azaba yarabahaye.

54 Umugabo wo muri mwe w’umugwaneza kurusha abandi kandi wabayeho neza cyane, azirengagiza umuvandimwe we n’umugore apfumbase, n’abana asigaranye.

55 Nta n’umwe azaha ku nyama z’abana be azaba arya. Nta kindi azaba asigaranye, kubera abanzi bazaba bagose imijyi yanyu yose bakabateza akaga.

56 Umugore wo muri mwe wabayeho neza cyane bigeze aho adakoza n’ibirenge hasi akaba n’umugwaneza, azirengagiza umugabo we apfumbase n’abana be.

57 Azihisha arye ingobyi n’uruhinja amaze kubyara, kubera inzara yaciye ibintu. Ako ni ko kaga muzagira igihe abanzi bazaba bagose imijyi yanyu.

58 Muramenye rero muzakurikize aya Mategeko yose yanditse muri iki gitabo, kandi mutinye Uhoraho Imana yanyu, nyir’ikuzo n’igitinyiro. Naho ubundi,

59 azabateza ibyago bikaze bibokame, n’indwara zikomeye zidakira, mwebwe n’abazabakomokaho.

60 Za ndwara zose yateje Abanyamisiri mwazibona zikabatera ubwoba, azazibateza namwe zibokame.

61 Ndetse azabateza n’izindi ndwara n’ibindi byago bitanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko, kugeza ubwo azabarimbura.

62 Nubwo muzaba munganya ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru, muzasigara muri bake cyane muzize kutumvira Uhoraho Imana yanyu.

63 Uko Uhoraho yishimiraga kubagirira neza no kubagwiza, ni na ko azishimira kubarimbura no kubatsemba. Ntimuzongera gutura igihugu mugiye kwigarurira.

64 Uhoraho azabatatanyiriza mu mahanga yose yo ku isi, kandi nimugerayo muzayoboka imana zibajwe mu biti no mu mabuye mutigeze kumenya, yaba mwebwe yaba ba sokuruza.

65 Ndetse muri ayo mahanga nta mahoro n’umutekano muzahabona, ahubwo Uhoraho azatuma muhora muhagaritse umutima, mwihebye kandi nta byiringiro.

66 Urupfu ruzahora rubugarije mutinye ijoro, ndetse n’amanywa abakure umutima.

67 Ibyo muzabona n’ibyo muzibwira bizabatera ubwoba, nibucya muti: “Ntibwira”, nibwira muti: “Ntibucya”!

68 Uhoraho azatuma mujyanwa n’amato musubire mu Misiri, aho nari nababwiye ko mutazasubira. Nimuhagera muzifuza ko abanzi banyu babagura kugira ngo mubabere inkoreragahato, ariko ntibazabakundira.