Isezerano Uhoraho yagiranye n’Abisiraheli muri Mowabu
1 Aya ni yo magambo y’Isezerano Uhoraho yagiranye n’Abisiraheli abinyujije kuri Musa, bakiri mu gihugu cya Mowabu, rikongerwa ku ryo yagiranye na bo ku musozi wa Horebu.
2 Musa ahamagara Abisiraheli bose, arababwira ati:: Mwiboneye ibyo Uhoraho yakoreye mu gihugu cya Misiri n’ibyo yagiriye umwami wacyo, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose.
3 Mwiboneye na bya byago bikomeye n’ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye yakoze.
4 Ariko kugeza n’ubu Uhoraho ntiyabahaye gusobanukirwa n’ibyo mwabonye n’ibyo mwumvise.
5 Mu myaka mirongo ine yabayoboye mu butayu, imyambaro n’inkweto ntibyabasaziyeho,
6 kandi ntimwariye imigati, cyangwa ngo munywe divayi cyangwa izindi nzoga. Kwari ukugira ngo mumenye ububasha bw’Uhoraho Imana yanyu.
7 Tugeze muri aka karere, Sihoni umwami w’i Heshiboni na Ogi umwami wa Bashani badusanganiza intambara ariko turabatsinda.
8 Twigaruriye ibihugu byabo tubiha ho gakondo Abarubeni n’Abagadi, n’igice cy’umuryango wa Manase.
9 None rero mujye mwita kuri iri Sezerano muryubahirize, bityo ibyo muzakora byose bijye bibatunganira.
10 Uyu munsi mwese muhagaze imbere y’Uhoraho Imana yanyu, hari abategetsi n’abatware n’abakuru n’abashinzwe ubutabera, n’abagabo bose b’Abisiraheli
11 n’abana n’abagore. Hari n’abanyamahanga batuye mu nkambi zanyu, babakorera imirimo yo gutashya inkwi no kuvoma amazi.
12 Ubu Uhoraho Imana yanyu agiye kugirana namwe Isezerano, namwe rero mugiye kurahira ko muryemeye.
13 Bityo muzakomeze kuba ubwoko bwe, na we abe Imana yanyu nk’uko yabibabwiye, kandi akabirahirira ba sokuruza Aburahamu na Izaki na Yakobo.
14 Iri Sezerano mugiye kurahirira Uhoraho ntarigiranye namwe Abisiraheli gusa,
15 ahubwo arigiranye n’abandi bose bari kumwe natwe uyu munsi imbere y’Uhoraho Imana yacu, ndetse arigiranye n’abazadukomokaho.
16 Mwebwe ubwanyu muzi uko twari tumerewe mu Misiri, n’ibyatubayeho igihe twanyuraga mu bihugu by’amahanga.
17 Mwabonye amahano abo banyamahanga bakora, n’ibigirwamana basenga byakozwe mu biti no mu mabuye, no mu ifeza no mu izahabu.
18 Uko muri hano uyu munsi, ntihazagire umugabo cyangwa umugore cyangwa inzu cyangwa umuryango wimūra Uhoraho Imana yacu, kugira ngo ayoboke ibigirwamana by’ayo mahanga, yaba ameze nk’utera igiti cyo kuroga abandi.
19 Ntihazagire uwumvise iyi ndahiro wibeshya ngo yibwire ati: “Nubwo nkomeza kwinangira nta cyo nzaba”. Byaba ari ugukururira amakuba ababi n’abeza.
20 Uhoraho ntazababarira bene uwo ahubwo azamurakarira cyane, amuteze imivumo yose yanditswe muri iki gitabo, amutsembe ye kuzibukwa ukundi.
21 Uhoraho azamuca mu bandi Bisiraheli bose, amuhanishe imivumo yose igenewe abica iri Sezerano, nk’uko byanditswe muri iki gitabo cy’Amategeko.
22 Abazabakomokaho n’abanyamahanga bazaba bavuye kure, bazabona ibyago n’indwara Uhoraho azaba yateje igihugu cyanyu batangare.
23 Bazagira ngo ikirunga cyararutse kuko muri icyo gihugu hose hazaba ari umuriro, nta buhinge nta n’ikimera kiharangwa. Hazaba hameze nka Sodoma na Gomora, na Adima na Seboyimu, ya mijyi Uhoraho yatsembye afite umujinya n’uburakari.
24 Abo mu mahanga yose bazibaza bati: “Ni iki cyatumye Uhoraho agenza iki gihugu atya? Ni iki cyamurakaje bene aka kageni?”
25 Bazabasubiza bati: “Ni uko Abisiraheli bishe Isezerano Uhoraho Imana ya ba sekuruza yagiranye na bo, amaze kubavana mu Misiri.
26 Bayobotse izindi mana batari bazi, baraziramya nubwo Uhoraho yari yarabibabujije.
27 Ni cyo cyatumye abarakarira agateza iki gihugu imivumo yose yanditse mu gitabo yabahaye.
28 Uhoraho yagize umujinya n’uburakari bwinshi, abirukana mu gihugu cyabo bajya mu kindi, aho bakiri na n’ubu.”
29 Hariho ibintu bimwe Uhoraho Imana yacu yahishe abantu, nyamara twe n’urubyaro rwacu yaduhishuriye Amategeko ye, kugira ngo tujye tuyakurikiza yose uko ibihe bihaye ibindi.