Abisiraheli bashobora kuzagarukira Uhoraho
1 Ibyo byago byose nibibageraho Uhoraho Imana yanyu akabatatanyiriza mu mahanga, muzibuke imigisha n’imivumo maze kubabwira.
2 Mwebwe n’abazabakomokaho nimugarukira Uhoraho Imana yanyu, mukamwumvira n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose nk’uko mbibategetse uyu munsi,
3 Uhoraho Imana yanyu azabagirira impuhwe, abakure aho muzaba mwarajyanywe ho iminyago. Azabatarurukanya abavane mu mahanga yose, aho azaba yarabatatanyirije.
4 Nubwo mwaba mwaraciriwe iyo gihera, Uhoraho Imana yanyu azabatarurukanya abakureyo.
5 Azabasubiza mu gihugu ba sokuruza bari barigaruriye, namwe mwongere mucyigarurire. Azabasubiza ishya n’ihirwe, abagwize murute ubwinshi ba sokuruza.
6 Mwebwe n’abazabakomokaho, Uhoraho Imana yanyu azabaha kumwiyegurira, no kumukunda n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose, kugira ngo mubeho.
7 Uhoraho Imana yanyu azateza iyo mivumo yose ababisha banyu, n’abanzi banyu bazaba babatoteje.
8 Muzagarukire Uhoraho mumwumvire, mwubahirize n’amabwiriza ye yose mbashyikirije uyu munsi.
9 Uhoraho Imana yanyu azabaha imigisha mu byo muzakora byose, azabaha kororoka agwize n’amatungo yanyu n’imisaruro yanyu. Uhoraho azongera gushimishwa no kubagirira neza, nk’uko yabigiriraga ba sokuruza.
10 Uko ni ko bizagenda nimwumvira Uhoraho Imana yanyu, mukubahiriza amabwiriza ye n’amateka ye byanditse muri iki gitabo cy’Amategeko, mukamugarukira n’umutima wanyu wose n’ubushobozi bwanyu bwose.
Guhitamo ubugingo cyangwa urupfu
11 Ayo mabwiriza mbashyikirije uyu munsi ntananiranye, mushobora kuyubahiriza.
12 Ntari mu ijuru kugira ngo mwibaze muti: “Ni nde washobora kuzamuka ngo ajye mu ijuru ayatuzanire, ayatwumvishe kugira ngo tuyakurikize?”
13 Nta n’ubwo ari hakurya y’inyanja, kugira ngo mwibaze muti: “Ni nde washobora kwambuka inyanja ngo ayatuzanire, ayatwumvishe kugira ngo tuyakurikize?”
14 Koko ayo mabwiriza murayafite, mwayafashe mu mutwe ndetse mushobora kuyatondagura. Bityo rero muyubahirize.
15 Uyu munsi ndabahitishamo amahirwe cyangwa ibyago, ubugingo cyangwa urupfu.
16 Icyakora ndabinginze mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mugenze uko ashaka, kandi mwubahirize amabwiriza ye n’amateka yatanze n’ibyemezo yafashe, kugira ngo mubeho. Bityo muzagwira, Uhoraho Imana yanyu abahere umugisha mu gihugu muzigarurira.
17 Ariko nimumwimūra ntimumwumvire, mukararikira kuyoboka izindi mana mukaziramya,
18 mumenye ko muzarimbuka. Ntimuzaramira mu gihugu muzigarurira kiri hakurya ya Yorodani.
19 Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho umugabo ko mbahitishijemo ubugingo cyangwa urupfu, umugisha cyangwa umuvumo. None rero nimuhitemo ubugingo, kugira ngo mubeho mwebwe n’abazabakomokaho.
20 Mujye mukunda Uhoraho Imana yanyu mumwumvire, mubane na we akaramata. Ni we ubabeshaho kandi azabaha kuramira mu gihugu yarahiye guha ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo.