Ivug 33

Musa asabira imiryango y’Abisiraheli umugisha

1 Musa wa muntu w’Imana atarapfa, yasabiye Abisiraheli umugisha

2 agira ati:

“Uhoraho yaje aturuka ku musozi wa Sinayi,

yatungutse ku misozi ya Seyiri ameze nk’izuba rirashe,

yamurikiye abantu be ari ku musozi wa Parani,

yaturutse hagati y’abamarayika batabarika,

yafashe umuriro mu kuboko kwe kw’iburyo abaha itegeko.

3 Ni ukuri akunda imiryango y’Abisiraheli,

abo yiyeguriye bose bari mu maboko ye.

Bikubita hasi imbere ye,

bumvira icyo abategeka.

4 Bumvira Amategeko nabashyikirije,

ni yo butunzi bw’abakomoka kuri Yakobo.

5 Imiryango y’Abisiraheli n’abatware babo bikoranyirije hamwe,

Uhoraho yabaye umwami wabo.”

6 Musa yasabiye umugisha ab’umuryango wa Rubeni agira ati:

“Abarubeni barakabaho,

nubwo abamukomokaho ari bake.”

7 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Yuda agira ati:

“Uhoraho, umva isengesho ry’Abayuda,

ubahe kwiyunga n’abandi Bisiraheli.

Abayuda bakunda kwirwanaho,

ariko nawe ujye ubafasha kurwanya abanzi babo.”

8 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Levi agira ati:

“Uhoraho, wahaye Abalevi Tumimu na Urimu,

ni bo bakwiyeguriye.

Wabageragereje i Masa,

mwagiye impaka ku byerekeye amazi y’i Meriba.

9 Baragukunze bakurutisha ababyeyi n’abavandimwe n’abana babo,

bitondeye ibyo wabategetse,

bakomeje Isezerano ryawe.

10 Bazigisha abakomoka kuri Yakobo ibyemezo wafashe,

bazigisha Abisiraheli Amategeko yawe.

Bazakosereza imibavu,

bazagutambira ibitambo ku rutambiro rwawe.

11 Uhoraho, bahe umugisha bakomere,

ujye wishimira imirimo bagukorera.

Ubatsindire abanzi babo,

ababanga ntibakabyutse umutwe.”

12 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Benyamini agira ati:

“Uhoraho yatonesheje Ababenyamini,

babana na we bakagira amahoro,

ahora abarinda kandi akabaheka.”

13 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Yozefu agira ati:

“Uhoraho ahe umugisha aho batuye,

nabahe imvura nziza n’amariba adakama.

14 Nabahe izuba rimeza imyaka,

nabahe icyo basarura buri kwezi.

15 Nibahinge no ku mpinga z’imisozi yabayeho kuva kera,

nibasarure no ku dusozi twahozeho,

16 nibahabwe imisaruro itubutse.

Uhoraho wambonekeye ari mu gihuru nabahe umugisha.

Nawuhe ab’umuryango wa Yozefu wari umutware wa bene se.

17 Impfura ye ifite imbaraga nk’iz’impfizi,

nihabwe icyubahiro.

Bene Yozefu bameze nk’amahembe y’imbogo,

azayicisha amahanga yose yo ku isi.

Ayo mahembe ni abantu batabarika bakomoka kuri Efurayimu,

ni ibihumbi by’abakomoka kuri Manase.”

18 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Zabuloni n’uwa Isakari agira ati:

“Bazabuloni, muzagirire amahirwe mu ngendo zanyu z’ubucuruzi,

Bisakari, muzagirire amahirwe mu ngo zanyu.

19 Bazahamagara abantu bateranire ku musozi,

bazahatambirira ibitambo bitunganye.

Bazakungahazwa n’ibiva mu nyanja,

bazatungishwa n’ibihishwe mu musenyi wo ku nyanja.”

20 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Gadi agira ati:

“Nihasingizwe Imana yo yāguye intara y’Abagadi!

Bameze nk’intare iryamye,

itanyagura umuhīgo kuva ku kuboko kugeza ku gahanga.

21 Bitoranyirije aheza barahatura,

bahawe umugabane wagenewe abatware.

Barangaje imbere y’Abisiraheli bakora ibitunganye,

bakurikije ibyemezo Uhoraho yafashe.”

22 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Dani agira ati:

“Abadani bameze nk’icyana cy’intare cy’i Bashani,

gisimbuka gikurikiye umuhīgo.”

23 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Nafutali agira ati:

“Abanafutali baratoneshejwe,

Uhoraho yabasenderejeho imigisha,

umugabane wabo uramanuka ukagera ku kiyaga cya Galileya.”

24 Yasabiye umugisha ab’umuryango wa Ashēri agira ati:

“Abashēri barushije indi miryango amahirwe,

nibarushe ubutoni abandi Bisiraheli.

Bazagire iminzenze myinshi babone amavuta yo kwisiga.

25 Ibihindizo by’amarembo y’imijyi yabo bizakomere,

bajye bakomera iminsi yose yo kubaho kwabo.

26 “Mwa Bisiraheli mwe, nta cyahwana n’Imana yanyu,

ivanwa mu ijuru no kubatabara,

imanuka mu bicu ifite ikuzo.

27 Imana ihoraho ni yo buhungiro bwanyu,

amaboko yayo ahora abaramira.

Yirukanye abanzi banyu ibaha kubarimbura.

28 Bisiraheli, mwabayeho mu mahoro,

mwa bakomoka kuri Yakobo mwe, mwabaye ukwanyu,

mwatuye mu gihugu cyera ingano n’imizabibu,

ni igihugu kitabura imvura.

29 Bisiraheli, murahirwa!

Nta bundi bwoko Uhoraho yakijije nka mwe.

Ni we ngabo ibakingira akabatabara,

ni we nkota ibatera gutsinda.

Abanzi banyu bazabebera,

muzasiribanga ingoro z’imana zabo.”