Ivug 34

Urupfu rwa Musa

1 Musa ava mu kibaya cya Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo ari wo Pisiga, agera mu mpinga yawo ahateganye n’i Yeriko. Uhoraho amwereka igihugu cyose ahera i Gileyadi akomeza i Dani,

2 n’intara yose y’Abanafutali n’iy’Abefurayimu, n’iy’Abamanase n’iy’Abayuda yose kugeza ku Nyanja ya Mediterane.

3 Amwereka amajyepfo ya Kanāni n’ikibaya cya Yorodani n’igikombe cy’i Yeriko wa mujyi w’imikindo, no kugeza i Sowari.

4 Uhoraho aramubwira ati: “Kiriya ni cyo gihugu narahiriye Aburahamu na Izaki na Yakobo ko nzagiha abazabakomokaho. None rero ukirebeshe amaso, ariko ntuzambuka Yorodani kugira ngo ukigeremo.”

5 Nuko Musa umugaragu w’Uhoraho apfira aho ngaho mu gihugu cya Mowabu, nk’uko Uhoraho yabivuze.

6 Uhoraho arahamushyingura mu kabande gateganye n’i Beti-Pewori, ariko kugeza ubu nta wigeze abona imva ye.

7 Musa yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, akireba neza kandi ataracika intege.

8 Abisiraheli bamaze iminsi mirongo itatu baririra Musa mu kibaya cya Mowabu.

9 Musa atarapfa yari yararambitse ibiganza kuri Yozuwe mwene Nuni, Uhoraho amwuzuza ubwenge. Abisiraheli bumviraga Yozuwe, nk’uko Uhoraho yabitegetse abinyujije kuri Musa.

10 Kuva icyo gihe mu Bisiraheli ntihongeye kuboneka umuhanuzi uhwanye na Musa, warebanaga n’Uhoraho imbonankubone.

11 Ntawagereranywa na we mu kwerekana ibimenyetso no gukora ibitangaza byose, nk’ibyo Uhoraho yamutumye gukorera umwami wa Misiri, n’abagaragu be bose n’igihugu cye cyose.

12 Nta n’undi muhanuzi wagize ububasha cyangwa ngo akore ibikomeye biteye ubwoba, nk’ibyo Musa yakoreye mu Bisiraheli bose.