Abisiraheli baba inkoreragahato mu Misiri
1 Dore amazina y’abahungu ba Yakobo wahimbwe Isirahelibajyanye na we mu Misiri, hamwe n’abo mu miryango yabo:
2 Rubeni na Simeyoni na Levi na Yuda,
3 Isakari na Zabuloni na Benyamini,
4 Dani na Nafutali na Gadi na Ashēri,
5 Yozefu we yari asanzwe ari mu Misiri. Abakomoka kuri Yakobo bose bari mirongo irindwi.
6 Hanyuma Yozefu na bene se bose n’abo mu kigero cyabo bose barapfa.
7 Abisiraheli barororoka baragwira, baba benshi cyane buzura icyo gihugu.
8 Hashize igihe kirekire, mu Misiri hima umwami utarigeze amenya ibya Yozefu.
9 Nuko abwira abantu be ati: “Dore Abisiraheli bamaze kuba benshi kandi baturusha amaboko.
10 Haramutse habaye intambara, bakwifatanya n’abanzi bacu, bakaturwanya maze bakaducika. None rero nimureke dushake uburyo bwo kubabuza kwiyongera.”
11 Nuko Abanyamisiri bashyiraho abatware bo gukoresha Abisiraheli imirimo y’agahato, babahatira kubakira umwami wa Misiri imijyi ya Pitomu na Ramesesi, kugira ngo ibemo ibigega bye.
12 Ariko uko barushagaho kubakoresha imirimo y’agahato, ni na ko Abisiraheli barushagaho kugwira no gukwira mu gihugu, bituma Abanyamisiri babatinya,
13 bakomeza kubakandamiza cyane.
14 Abisiraheli bariheba kubera imirimo y’agahato bakoreshwaga, cyane cyane iy’ubwubatsi n’ubuhinzi. Abanyamisiri babakoreshaga nta mbabazi.
Itegeko ryo kwica abana b’Abisiraheli
15 Mu Baheburayikazi harimo ababyaza babiri, umwe yitwaga Shifura, undi akitwa Puwa. Umwami wa Misiri arabategeka ati:
16 “Igihe mubyaza Abaheburayikazi, mujye mureba igitsina cy’umwana nimusanga ari umuhungu mumwice, nimusanga ari umukobwa mumureke.”
17 Nyamara abo babyaza bubahaga Imana, ntibagenza uko umwami yari yabategetse, ntibica abana b’abahungu.
18 Nuko umwami arabatumiza, arababaza ati: “Ni iki cyatumye mutica abana b’abahungu?”
19 Ababyaza basubiza umwami bati: “Abaheburayikazi batandukanye n’Abanyamisirikazi. Kubyara ntibibarushya, umubyaza arahagera agasanga bamaze kubyara!”
20 Bityo Abisiraheli barororoka baragwira. Ba babyaza na bo Imana ibagirira neza,
21 ibaha kubyara kubera ko bayubashye.
22 Umwami wa Misiri ategeka abantu be bose ati: “Umuhungu wese w’Umuheburayi uzajya avuka mujye mumuroha mu ruzi rwa Nili, naho umukobwa mumwihorere.”