Amabwiriza yerekeye Pasika
1 Musa na Aroni bakiri mu Misiri, Uhoraho arababwira ati:
2 “Uku kwezi ni ko kuzababera ukwa mbere k’umwaka.
3 Mubwire Abisiraheli ko ku itariki ya cumi y’uku kwezi, buri rugo rugomba gushaka umwana w’intama cyangwa w’ihene.
4 Niba abo mu rugo rumwe ari bake ku buryo badashobora kumara iryo tungo, basangire n’ab’urugo baturanye. Bazahitemo iryo tungo bakurikije umubare w’abazarisangira.
5 Bazahitemo isekurume y’intama cyangwa y’ihene itarengeje umwaka, kandi idafite inenge.
6 Bazayigumane kugeza ku itariki ya cumi na kane y’uku kwezi. Ku mugoroba w’uwo munsi Abisiraheli bose bazice ayo masekurume.
7 Bazafate ku maraso bayasīge ku mpande zose z’ibizingiti by’umuryango wa buri nzu, bazariramo iyo sekurume.
8 Iryo joro bazarye inyama zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zirura.
9 Ntibazarye inyama mbisi cyangwa zitetse, ahubwo bazarye izokeje gusa. Bazotse itungo ryose uko ryakabaye, n’igihanga n’iminono n’ibyo mu nda.
10 Ntibazagire inyama baraza, izizasigara bazazitwike.
11 Bazazirye biteguye kugenda. Bazabe bakenyeye, bambaye inkweto, bafashe n’inkoni mu ntoki, kandi bazazirye vuba vuba. Uko ni ko bazanyizihiriza Pasika.
12 “Iryo joro nzahita mu Misiri nice abahungu bose b’impfura, n’uburiza bwose bw’amatungo. Jyewe Uhoraho nzahinyuza ibigirwamana byose by’Abanyamisiri.
13 Amaraso muzasīga ku miryango azagaragaza amazu muzaba murimo. Nimbona ayo maraso nzabahitahohe kugira icyorezo kibageraho, ubwo nzaba nica Abanyamisiri.
14 Uwo munsi uzababere umunsi mukuru w’urwibutso rw’ibyo jyewe Uhoraho nabakoreye. Muzajye muwizihiza uko ibihe bihaye ibindi, bibe itegeko ridakuka.”
Iminsi mikuru y’imigati idasembuye
15 Uhoraho arakomeza ati: “Uwo munsi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, mumare iminsi irindwi murya imigati idasembuye. Muri iyo minsi, umuntu uzarya umugati usembuye azacibwe mu Bisiraheli.
16 Ku munsi wa mbere no ku wa karindwi w’icyo cyumweru, muzajye mugira ikoraniro ryo kundamya. Kuri iyo minsi yombi ntihakagire umurimo mukora, uretse uwo gutegura ibyo murya.
17 “Muzajye mwizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye, mwibuka umunsi nzaba nakuye imiryango yanyu mu gihugu cya Misiri. Muzajye muwizihiza uko ibihe bihaye ibindi, bibe itegeko ridakuka.
18 Kuva ku itariki ya cumi na kane y’ukwezi kwa mbere nimugoroba, kugeza ku ya makumyabiri n’imwe y’uko kwezi nimugoroba, muzarye imigati idasembuye.
19 Muri iyo minsi irindwi muzakure umusemburo wose mu mazu yanyu, kuko umuntu uzarya umugati usembuye, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe, azacibwa mu Bisiraheli.
20 Ntimuzarye rero imigati isembuye, aho muzaba mutuye hose muzarye imigati idasembuye.”
Pasika ya mbere
21 Musa akoranya abakuru bose b’Abisiraheli, arababwira ati: “Nimugende, buri rugo rutoranye intama cyangwa ihene, maze ruyice kugira ngo mwizihize Pasika.
22 Amaraso yayo muyaregereze mu rweso, maze mufate umushandiko w’utwatsi twitwa hisopo muwukozemo, hanyuma muyasīge ku mpande zose z’ibizingiti by’imiryango, kandi ntihagire n’umwe wo muri mwe usohoka kugeza mu gitondo.
23 Uhoraho naza kwica Abanyamisiri akabona amaraso ku bizingiti by’imiryango yanyu, arihitira ye gutuma umumarayika urimbura yinjira mu mazu yanyu ngo abice.
24 Mwebwe n’abazabakomokaho, muzubahirize iryo tegeko uko ibihe bihaye ibindi.
25 Nimumara kugera mu gihugu Uhoraho yabasezeranyije, muzakomeze uwo muhango.
26 Abana banyu nibababaza bati: ‘Uwo muhango mukora usobanura iki?’,
27 muzabasubize muti: ‘Turatambira Uhoraho igitambo cya Pasika, kitwibutsa ko Uhoraho yahise ku mazu y’Abisiraheli mu Misiri akaturokora, igihe yicaga Abanyamisiri.’ ”
Nuko Abisiraheli bose barunama baramya Uhoraho,
28 hanyuma baragenda. Abisiraheli babigenza nk’uko Uhoraho yategetse Musa na Aroni.
Abana b’impfura bicwa
29 Mu gicuku Uhoraho yica abana b’impfura bose b’Abanyamisiri, kuva ku mpfura y’umwami uganje ku ngoma kugeza ku mpfura y’imfungwa iri muri gereza, yica n’uburiza bw’amatungo.
30 Iryo joro umwami wa Misiri n’ibyegera bye ndetse n’Abanyamisiri bose barabyuka, bacura umuborogo kuko nta rugo na rumwe rutari rwapfushije umuntu.
31 Butaracya umwami ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati: “Ngaho nimumvire mu gihugu mujyane n’Abisiraheli bose, mujye kuramya Uhoraho nk’uko mwabisabye.
32 Nimujyane n’imikumbi yanyu n’amashyo yanyu nk’uko mubyifuza, kandi muzansabire umugisha!”
33 Abanyamisiri bashushubikanya Abisiraheli ngo babavire mu gihugu, kuko bavugaga bati: “Nimutagenda turashira.”
34 Abisiraheli bafata amapanu yariho imigati idasembuye bari batangiye gutegura, bayapfunyika mu myenda yabo, bayatwara ku ntugu.
35 Abisiraheli bari bagenje nk’uko Musa yababwiye, bari basabye Abanyamisiri imyambaro n’ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu.
36 Uhoraho yatumye Abanyamisiri bareba neza Abisiraheli, babaha ibyo babasabye. Uko ni ko Abisiraheli batwaye ubutunzi bw’Abanyamisiri.
Abisiraheli bava mu Misiri
37 Abisiraheli bavuye i Ramesesi bataha i Sukoti bagenda n’amaguru. Bari nk’ibihumbi magana atandatu hatabariwemo abagore n’abana,
38 bajyana n’imikumbi myinshi n’amashyo menshi. Abantu benshi b’amoko atari amwe bajyana na bo.
39 Ya mitsima bari batangiye gutegura bakiri mu Misiri, bayitekamo utugati tudasembuye kuko bari birukanywe mu Misiri huti huti, ntibabone uko bashaka impamba.
40 Abisiraheli bamaze mu Misiri imyaka magana ane na mirongo itatu.
41 Umunsi uheruka w’iyo myaka magana ane na mirongo itatu, ni ho ubwoko bw’Uhoraho bwavuye mu Misiri bukurikije imiryango yabwo.
42 Ijoro ryabanjirije ukuvanwa mu Misiri kw’Abisiraheli, Uhoraho yarabarinze. Ni yo mpamvu ari ijoro ryeguriwe Uhoraho, kugira ngo bajye baryibuka uko ibihe bihaye ibindi.
Andi mabwiriza yerekeye Pasika
43 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Dore amabwiriza yerekeye Pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byagenewe Pasika.
44 Niba mufite inkoreragahato mwaguze ikaba yarakebwe, izabiryeho.
45 Umunyamahanga utuye muri mwe, ari ubakorera cyangwa uwikorera, ntazabiryeho.
46 Ibya Pasika muzabirire mu nzu byateguriwemo, inyama z’igitambo ntimuzazisohokane, kandi ntimuzavune amagufwa yacyo.
47 Ubwoko bwose bw’Abisiraheli bujye bwizihiza Pasika.
48 Umunyamahanga utuye muri mwe nashaka kuyizihiza ku bwo kubaha Uhoraho, mujye mubanza mukebe abo mu rugo rwe bose b’igitsinagabo. Ni bwo azabarwa nk’Umwisiraheli agashobora kwizihiza Pasika. Ariko ntihakagire uw’igitsinagabo utakebwe uyiryaho.
49 Abisiraheli n’abanyamahanga bazaba batuye muri mwe, mwese muzagengwa n’itegeko rimwe.”
50 Abisiraheli bose babigenza nk’uko Uhoraho yari yategetse Musa na Aroni.
51 Uwo munsi Uhoraho akura Abisiraheli mu gihugu cya Misiri, akurije imiryango yabo.