Kuv 15

Indirimbo ya Musa

1 Musa n’Abisiraheli baririmbira Uhoraho indirimbo bagira bati:

“Reka ndirimbire Uhoraho kuko yatsinze bitangaje,

yaroshye mu nyanja amafarasi n’abayagenderagaho!

2 Uhoraho ni we munyambaraga undwanirira, ndamuririmba,

ni we wankijije.

Ni Imana yanjye, nzamuhimbaza,

ni Imana ya data, nzamuhesha ikuzo.

3 Uhoraho ni intwari ku rugamba,

Uhoraho ni ryo zina rye.

4 Yaroshye mu nyanja amagare n’ingabo by’umwami wa Misiri,

abatware b’ingabo z’ingenzi yabaroshye mu Nyanja y’Uruseke.

5 Baguye ikuzimu nk’ibuye,

amazi menshi abarengaho.

6 “Uhoraho, mbega ukuntu ufite ikuzo n’imbaraga!

Uhoraho, ukuboko kwawe kw’iburyo kwajanjaguye abanzi!

7 Ububasha bwawe burahebuje,

utsinda abahagurukiye kukurwanya.

Uburakari bwawe buragurumana,

bubakongora nk’ibikenyeri.

8 Warahumetse amazi arirundanya,

yarakomeye amera nk’urukuta,

ikuzimu mu nyanja harakomera.

9 “Abanzi bacu baravuze bati:

‘Tuzabakurikira tubafate,

tuzigabanya iminyago twimare agahinda.

Tuzakura inkota tubice!’

10 Ariko warahumetse inyanja ibarengaho.

Barohamye nk’ubutare mu mazi menshi.

11 “Uhoraho, nta yindi mana ihwanye nawe.

Nta we mwahwanya icyubahiro n’ubuziranenge!

Ufite igitinyiro n’ikuzo kandi ukora ibitangaza.

12 Warambuye ukuboko kw’iburyo,

isi imira bunguri abanzi bacu.

13 Wacunguye ubwoko bwawe,

wabuyoboranye urukundo n’imbaraga,

uzabujyanamu gihugu witoranyirije.

14 Amahanga azumva ibyo wakoze ahinde umushyitsi,

Abafilisiti ubwoba buzabataha.

15 Abatware ba Edomu bazakangarana,

ibikomangoma by’i Mowabu bizahinda umushyitsi,

Abanyakanāni bose bazacika intege.

16 Bazashya ubwoba batinye,

Uhoraho, bazabona imbaraga zawe nyinshi bajunjame,

bazareka ubwoko bwawe wacunguye buhite.

17 Uhoraho, uzabujyana ku musozi wawe bwite,

uzabutuza ahantu witunganyirije ngo uhature,

Nyagasani, ni ho uziyubakira Inzu yawe.

18 Uhoraho, uganje ku ngoma iteka ryose!”

Indirimbo ya Miriyamu

19 Abagendera ku mafarasi n’abagendera mu magare y’intambara b’umwami wa Misiri binjiye mu nyanja, maze Uhoraho abarenzaho amazi. Naho Abisiraheli baciye hagati mu nyanja bagenda ku butaka.

20 Umuhanuzikazi Miriyamu mushiki wa Aroni afata ishakwe, abagore bose baramukurikira, bagenda babyina kandi bavuza amashakwe.

21 Miriyamu agaterera abantu agira ati:

“Nimuririmbire Uhoraho kuko yatsinze bitangaje,

yaroshye mu nyanja amafarasi n’abayagenderagaho!”

Amazi y’i Mara na Elimu

22 Nuko Musa ayobora Abisiraheli bava ku Nyanja y’Uruseke, berekeza mu butayu bwa Shuru. Bagenda iminsi itatu batarabona amazi.

23 Bageze i Mara bahabona amazi ariko ntibabasha kuyanywa kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.

24 Abantu bitotombera Musa, bavuga bati: “Turanywa iki?”

25 Musa atakambira Uhoraho, Uhoraho amwereka igiti. Musa akijugunya mu mazi, ntiyongera kurura.

Aho ni ho Uhoraho yabahereye amategeko n’amabwiriza, ni na ho yabageragereje.

26 Arababwira ati: “Ni jye Uhoraho Imana yanyu. Nimwita ku cyo mbabwira mugakora ibintunganiye, mukumvira amabwiriza mbaha mugakurikiza amateka natanze, nta ndwara nzigera mbateza mu zo nateje Abanyamisiri. Ni jye Uhoraho ubakiza indwara.”

27 Hanyuma bagera Elimu, bahasanga amasōko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi. Nuko bashinga amahema hafi y’amazi.