Kuv 16

Manu n’inturumbutsi

1 Abisiraheli bose bava Elimu bagera mu butayu bwa Sini, buri hagati ya Elimu n’umusozi wa Sinayi. Bagerayo ku itariki ya cumi n’eshanu y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka baviriye mu Misiri.

2 Muri ubwo butayu, Abisiraheli bose bitotombera Musa na Aroni

3 bati: “N’iyo Uhoraho atwicira mu Misiri aho twari dufite inyama n’imigati byo kurya tugahaga! Kuki mwatuzanye muri ubu butayu ngo twese tuhicirwe n’inzara?”

4 Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Ndabagushiriza ibyokurya biturutse mu ijuru nk’imvura. Buri munsi abantu bazajya batoragura ibyo bakeneye kurya uwo munsi. Bityo nzamenya kandi niba banyumvira.

5 Ku munsi ubanziriza isabato, bazajya batoragura incuro ebyiri z’ibyo basanzwe batoragura ku yindi minsi.”

6 Musa na Aroni babwira Abisiraheli bose bati: “Uyu mugoroba muri bumenye ko ari Uhoraho wabakuye mu Misiri,

7 kandi mu gitondo muzabona ikuzo rye. Yumvise mumwitotombera, ntabwo ari twe mwitotombera!”

8 Musa arakomeza ati: “Uhoraho ari bubahe inyama zo kurya uyu mugoroba, naho mu gitondo azabaha imigati muyihage kuko yumvise mumwitotombera. Ntabwo ari twe mwitotombera, ahubwo ni Uhoraho.”

9 Musa abwira Aroni ati: “Bwira Abisiraheli bose bakoranire imbere y’Uhoraho kuko yumvise kwitotomba kwabo.”

10 Aroni agiha iryo koraniro amabwiriza, abantu babona ikuzo ry’Uhoraho ribonekeye mu gicu hejuru y’ubutayu.

11 Uhoraho abwira Musa ati:

12 “Numvise kwitotomba kw’Abisiraheli. None babwire ko nimugoroba bari burye inyama, na mu gitondo bazarya imigati bayihage. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu.”

13 Nimugoroba inturumbutsi zigwa mu nkambi zirahazimagiza, mu gitondo ikime kiratonda kizenguruka inkambi.

14 Ikime gishize, mu butayu hasi hasigara utuntu duto cyane dusa nk’isukari.

15 Abisiraheli babonye utwo tuntu turabayobera, barabazanya bati: “Utu ni uduki?”

Musa arababwira ati: “Ni imigati Uhoraho abahaye ngo murye,

16 kandi yategetse ko umuntu wese atoragura ibimuhagije, nka litiro ebyiri kuri buri muntu uri mu ihema rye.”

17 Abisiraheli babigenza batyo. Bamwe batoragura byinshi abandi bike,

18 maze barabipima kugira ngo uwatoraguye byinshi yongerere uwatoraguye bike. Buri wese atwara ibimuhagije.

19 Musa arababwira ati: “Ntimugomba kubiraza ngo bigeze mu gitondo.”

20 Ariko bamwe ntibamwumvira barabiraza, mu gitondo basanga byaguye inyo, binuka. Musa arabarakarira.

21 Buri gitondo umuntu wese yatoraguraga ibimuhagije, ku gasusuruko ibisigaye bigashonga.

22 Ku munsi ubanziriza isabato, abantu batoragura incuro ebyiri z’ibyo basanzwe batoragura, ni ukuvuga nka litiro enye kuri buri muntu. Abakuru b’Abisiraheli baza kubibwira Musa.

23 Nuko arababwira ati: “Uko ni ko Uhoraho yabivuze. Ejo ni umunsi w’ikiruhuko, ni isabato y’Uhoraho. Mwotse cyangwa muteke icyo mushaka, ibisigaye mubibike kugeza ejo mu gitondo.”

24 Babigenza nk’uko Musa yabibategetse, ibyasigaye bigeza mu gitondo bitaguye inyo, ndetse bitanutse.

25 Musa arababwira ati: “Mubirye uyu munsi. Nta byo mushobora kubona ku gasozi, kuko uyu munsi ari isabato y’Uhoraho.

26 Muzajye mubitoragura mu minsi itandatu, naho ku munsi wa karindwi ari wo sabato, ntabizaboneka.”

27 Nyamara ku munsi wa karindwi, abantu bamwe bajya kubitoragura ariko ntibabibona.

28 Uhoraho abaza Musa ati: “Muzageza ryari mwanga kumvira amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye?

29 Impamvu mbaha imigati y’iminsi ibiri ku wa gatandatu, ni ukugira ngo mwubahirize isabato nabahaye. Ntihakagire uva iwe ku munsi wa karindwi, buri wese ajye aguma aho ari.”

30 Nuko Abisiraheli baruhuka ku munsi wa karindwi.

31 Ibyo byokurya Abisiraheli babyita manu. Iyo manu yari umweru ujya gusa na soya, yaryohaga nk’utugati turimo ubuki.

32 Musa aravuga ati: “Dore ibyo Uhoraho yategetse: ‘Nimwuzuze litiro ebyiri za manu mu rwabya, muzibikire abazabakomokaho kugira ngo bazabone ibyokurya nabagaburiye mu butayu, ubwo nabakuraga mu gihugu cya Misiri.’ ”

33 Nuko Musa abwira Aroni ati: “Fata urwabya ushyiremo litiro ebyiri za manu, urubike imbere y’Uhoraho kugira ngo ab’ibihe bizaza bazayibone.”

34 Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, Aroni yaje kubika urwo rwabya iruhande rw’ibisate by’amabuye byari byanditsweho Amategeko.

35 Abisiraheli bariye manu imyaka mirongo ine, kugeza igihe bagereye ku mupaka w’igihugu gituwe n’Abanyakanāni.

36 Litiro ebyiri za manu ni kimwe cya cumi cy’urugero bapimishaga rwitwa efa.