Kuv 17

Amazi aturuka mu rutare

1 Abisiraheli bose bava mu butayu bwa Sini, bagenda bimura inkambi zabo nk’uko Uhoraho yabategetse. Bageze i Refidimu bahashinga amahema, ariko ntibahabona amazi yo kunywa.

2 Abantu batonganya Musa, baramubwira bati: “Duhe amazi yo kunywa.”

Musa arabasubiza ati: “Murantonganyiriza iki? Kuki mushaka kugeragezaUhoraho?”

3 Abantu bahicirwa n’inyota, bakomeza kwitotombera Musa bavuga bati: “Kuki wadukuye mu Misiri? Mbese washatse kutwicisha inyota, twebwe n’abana bacu n’amatungo yacu?”

4 Musa atakambira Uhoraho ati: “Aba bantu mbagenze nte? Hasigaye gato bakantera amabuye!”

5 Uhoraho abwira Musa ati: “Toranya bamwe mu bakuru b’Abisiraheli mujyane, kandi witwaze ya nkoni wakubitishije uruzi rwa Nili.

6 Nanjye ndahagarara imbere yawe ku rutare ruri ku musozi wa Horebu, urukubite ruravamo amazi abantu bayanywe.” Musa abigenza atyo, abakuru b’Abisiraheli babireba.

7 Musa yita aho hantu Masana Meriba, kuko Abisiraheli bamutonganyije kandi bakagerageza Uhoraho bavuga bati: “Mbese Uhoraho ari muri twe cyangwa ntahari?”

Abamaleki barwanya Abisiraheli

8 Abisiraheli bakiri i Refidimu, Abamaleki barabatera.

9 Musa abwira Yozuwe ati: “Toranya ingabo ejo muzajye kuturwanyiriza Abamaleki, nanjye nzaba mpagaze mu mpinga y’umusozi mfite ya nkoni Imana yambwiye kwitwaza.”

10 Yozuwe ajya kurwanya Abamaleki nk’uko Musa yabimubwiye, naho Musa na Aroni na Huri barazamuka bajya mu mpinga y’umusozi.

11 Iyo Musa yazamuraga ukubokoAbisiraheli baratsindaga, yakumanura Abamaleki bagatsinda.

12 Amaboko ya Musa amaze kuruha, Aroni na Huri bamuzanira ibuye aryicaraho, bashyigikira amaboko ye umwe ahagaze iburyo undi ibumoso. Bityo akomeza kuzamura amaboko ye, kugeza ubwo izuba rirenga.

13 Nuko Yozuwe yicisha inkota ingabo z’Abamaleki.

14 Uhoraho abwira Musa ati: “Andika iby’uko mwatsinze bye kuzibagirana kandi ubyumvishe Yozuwe. Nzatsemba Abamaleki be kuzongera kwibukwa ukundi.”

15 Musa yubaka urutambiro, arwita “Uhoraho ni ibendera ryanjye”.

16 Nuko aravuga ati: “Kubera ko Abamaleki batinyutse kurwanya ingoma y’Uhoraho, na we azabarwanya iteka ryose.”