Kuv 18

Yetiro asanganira Musa

1 Yetiro umutambyi w’Abamidiyani akaba na sebukwe wa Musa, yumva ibyo Imana yagiriye Musa n’ubwoko bwayo bw’Abisiraheli, yumva n’uko yabakuye mu Misiri.

2 Yetiro asanga Musa ajyanye na Sipora, umugore wa Musa yari yarohereje kwa se.

3 Sipora yari kumwe n’abahungu be bombi. Uw’impfura Musa yari yaramwise Gerushomu agira ati: “Nahungiye mu mahanga.”

4 Undi yari yaramwise Eliyezeriagira ati: “Imana ya data yambereye umutabazi inkiza umwami wa Misiri.”

5 Yetiro na Sipora n’abo bahungu be bombi bagera mu butayu, aho Musa yari ashinze ihema ku musozi w’Imana.

6 Atuma kuri Musa ko amuzaniye umugore we n’abahungu be bombi.

7 Musa arasohoka asanganira sebukwe, aramwunamira aramuhobera, bamaze gusuhuzanya binjira mu ihema.

8 Musa atekerereza sebukwe ibintu byose Uhoraho yagiriye umwami wa Misiri n’abaturage be, abahōra Abisiraheli, amutekerereza n’ingorane zose bagiriye mu nzira Uhoraho akazibakuramo.

9 Yetiro ashimishwa cyane n’ibyiza Uhoraho yakoreye Abisiraheli akabakiza Abanyamisiri.

10 Nuko aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho wabakijije umwami wa Misiri n’abantu be, akabakura mu maboko y’Abanyamisiri.

11 Noneho menye ko Uhoraho aruta izindi mana zose, kuko yabyerekanye igihe yatsindaga Abanyamisiri bari barakandamije ubwoko bwe.”

12 Nuko Yetiro atambira Imana igitambo gikongorwa n’umuriro, n’ibindi bitambo. Aroni n’abakuru bose b’Abisiraheli baza gusangirira na we imbere y’urutambiro.

Musa ashyiraho abatware bo guca imanza

13 Bukeye Musa atangira gukemura ibibazo bya rubanda, abantu baba benshi birirwa bamutegereje kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

14 Sebukwe abibonye abaza Musa ati: “Kuki ukora utyo? Kuki uca imanza wenyine? Urabona aba bantu bose birirwa bagutegereje kuva mu gitondo kugeza nimugoroba!”

15 Musa aramusubiza ati: “Ni ukubera ko abantu bifuza kumenya ibyo Imana ishaka.

16 Iyo bafite icyo bapfa baza kumburanira nkabacira urubanza, nkabamenyesha amateka y’Imana n’amategeko yayo.”

17 Sebukwe aramubwira ati: “Ubwo buryo si bwiza.

18 Wowe n’abo bantu baza kukureba mwese muzananirwa, akazi ni kenshi ntushobora kugakora wenyine.

19 Umva inama nkugira kandi Imana iyigufashirizemo. Ujye ukomeza uhagararire abantu imbere y’Imana no kuyigezaho ibibazo byabo.

20 Ujye ubigisha amateka n’amategeko yayo, ubasobanurire uko bagomba kwifata n’icyo bagomba gukora.

21 Uzatoranye n’abagabo b’inyangamugayo bubaha Imana, biringirwa kandi badakunda ruswa, maze ubahe gutwara abantu ibihumbi, abandi amagana, abandi mirongo itanu, abandi icumi.

22 Bajye bacira rubanda imanza igihe bibaye ngombwa, bajye bagushyikiriza ibibazo bikomeye gusa, naho ibyoroheje babyikemurire. Bityo muzajya mufatanya bikorohereze umuruho.

23 Nubigenza utyo kandi bikaba bihuje n’ibyo Imana ishaka, bizakuruhura kandi abo bantu bose batahe ibibazo byabo bikemuwe.”

24 Musa akurikiza inama sebukwe yamugiriye.

25 Atoranya mu Bisiraheli bose abagabo b’inyangamugayo, abaha gutegeka abantu. Bamwe baba abatware b’ibihumbi, abandi b’amagana, abandi ba mirongo itanu, abandi b’icumi.

26 Bacira rubanda imanza igihe bibaye ngombwa, ibibazo bikomeye bakabishyikiriza Musa, naho ibyoroheje bakabikemura ubwabo.

27 Musa asezerera sebukwe, arataha.