Abisiraheli bagera kuri Sinayi
1-2 Abisiraheli bimuka i Refidimu. Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatatu bavuyemu Misiri bagera mu butayu bwa Sinayi, bashinga amahema hafi y’umusozi wa Sinayi.
3 Musa azamuka umusozi kugira ngo abonane n’Imana.
Uhoraho amuhamagara ari mu mpinga, aramubwira ati: “Ubwire abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli uti:
4 ‘Mwiboneye uko nagenje Abanyamisiri, n’ukuntu namwe nabazanye nk’uko ikizu giheka abana bacyo ku mababa.
5 None nimunyumvira mukubahiriza Isezerano nzagirana namwe, muzaba ubwoko bwanjye bw’umwihariko natoranyije mu mahanga yose. Isi yose ni iyanjye,
6 ariko mwebwe muzambere igihugu cy’abatambyi, muzambere n’abantu baziranenge.’ Ngayo amagambo umbwirira Abisiraheli.”
7 Musa aragenda ahamagaza abakuru b’Abisiraheli, ababwira ibyo Uhoraho yamutumye byose.
8 Abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati: “Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabikora.” Nuko Musa abibwira Uhoraho.
9 Uhoraho abwira Musa ati: “Nzaza aho uri ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo abantu bumve mvugana nawe, maze bajye bahora bakugirira icyizere.”
Nuko Musa asubiriramo Uhoraho igisubizo cy’abantu,
10 Uhoraho aramubwira ati: “Genda ubwire abantu bitunganye uyu munsi n’ejo, bamese n’imyambaro yabo
11 kugira ngo ejobundi bazabe biteguye. Uwo munsi jyewe Uhoraho nzamanukira ku musozi wa Sinayi, abantu bose bambone.
12 Uzabashyirireho urubibi ahazengurutse uwo musozi, maze ubabwire uti: ‘Mwirinde kuzamuka uyu musozi cyangwa kwegera ku rugabano rwawo. Uzawegera azapfa.
13 Nta wuzamukoraho, ahubwo azicishwe amabuye cyangwa bamurase imyambi, niriba n’itungo muzarigenze mutyo.’ Impanda nivuga, ni bwo bamwebazashobora kuzamuka umusozi.”
14 Musa aramanuka asanga abantu, arababwira baritunganya, bamesa n’imyambaro yabo.
15 Arababwira ati: “Ejobundi muzabe mwiteguye, kandi ntimuzaryamane n’abagore banyu.”
16 Mu gitondo cy’umunsi babwiwe, inkuba zirakubita, imirabyo irarabya, igicu kibuditse gitwikira umusozi maze ihembe riravuga cyane, abantu bose bo mu nkambi bahinda umushyitsi.
17 Musa asohora abantu mu nkambi bajya gusanganira Imana, bakoranira munsi y’umusozi.
18 Umusozi wa Sinayi wari wuzuye umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho ari mu muriro, umwotsi ucumba nk’uw’itanura. Umusozi wose uratigita,
19 ijwi ry’ihembe rirushaho kuvuga cyane. Musa yaravugaga, Imana ikamusubiriza mu ijwi ry’inkuba.
20 Uhoraho amanukira mu mpinga y’umusozi wa Sinayi, ahamagara Musa. Musa arazamuka arahamusanga.
21 Uhoraho aramubwira ati: “Manuka wihanangirize abantu be kurenga urubibi ngo banyitegereze, naho ubundi benshi bazapfa.
22 Ndetse n’abatambyi ntibakanyegere batihumanuye, kugira ngo ntabica.”
23 Musa abwira Uhoraho ati: “Abantu ntibashobora kuzamuka kuri uyu musozi, kuko wadutegetse gushyiraho urubibi rwerekana ko wawiyeguriye.”
24 Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka maze uzamukane na Aroni. Ariko abatambyi n’abandi bantu be kurenga urubibi baza aho ndi, kugira ngo ntabica.”
25 Nuko Musa aramanuka abibwira abantu.