Amategeko icumi
1 Imana ivuga aya magambo yose iti:
2 “Ndi Uhoraho Imana yawe, nagukuye mu Misiri aho wari inkoreragahato.
3 “Ntugasenge izindi mana, ahubwo ujye unsenga jyenyine.
4 “Ntukiremere ikigirwamana cyangwa ishusho isengwa y’ibiri mu ijuru, cyangwa ku butaka, cyangwa mu mazi.
5 Ntukabipfukamire kandi ntukabiyoboke. Jyewe Uhoraho Imana yawe ndi Imana ifuha, mpana abanyanga n’abana babo n’abuzukuru babo ndetse n’abuzukuruza babo,
6 ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n’ababakomokaho imyaka itabarika!
7 “Ntugakoreshe izina ryanjye mu buryo budakwiriye, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe ntazabura guhana ukoresha izina ryanjye atyo.
8 “Ujye wibuka umunsi w’isabato uwunyegurire.
9 Imirimo yawe yose ujye uyikora mu minsi itandatu,
10 ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe, cyangwa umunyamahanga uba iwawe.
11 Uzaziririze isabato utyo, kuko jyewe Uhoraho naremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi nkaruhuka. Ni yo mpamvu nahaye umugisha umunsi wa karindwi nkawiyegurira.
12 “Ujye wubaha so na nyoko, bityo uzarama mu gihugu mbahaye, jyewe Uhoraho Imana yawe.
13 “Ntukice.
14 “Ntugasambane.
15 “Ntukibe.
16 “Ntukabeshyere abandi.
17 “Ntukifuze inzu y’undi muntu, cyangwa umugore we, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi cyose atunze.”
Abantu bagira ubwoba
18 Abantu bose bumvise inkuba zikubita n’ihembe rivuga, babonye n’imirabyo n’umusozi ucumbeka, bahagarara kure baradagadwa.
19 Babwira Musa bati: “Ube ari wowe utubwira ni ho twumva, ariko Imana ye kutuvugisha tudapfa.”
20 Musa arababwira ati: “Mwitinya! Imana yaje kubagerageza kugira ngo mujye mutinya gukora icyaha.”
21 Abantu bahagarara kure, ariko Musa yegera igicu cyijimye Imana yarimo.
Amabwiriza yerekeye urutambiro
22 Uhoraho abwira Musa ati: “Ubwire Abisiraheli uti: Mwabonye uko navuganye namwe ndi mu ijuru.
23 None rero ntimukamparike ibigirwamana bikozwe mu ifeza cyangwa mu izahabu.
24 “Muzanyubakire urutambiro rw’igitaka rwo gutambiraho amatungo yanyu ho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro. Nzajya mbaha umugisha muri ahantu hose nzabashyiriraho kundamya.
25 Nimunyubakira urutambiro rw’amabuye ntimugakoreshe amabuye abājwe, kuko kuyabājisha ibikoresho byayahumanya.
26 Ntimuzubake urutambiro mugeraho mwuririye ku ngazi, kugira ngo uzarwurira atazerekana ubwambure bwe.”