Kuv 21

Amabwiriza yerekeye inkoreragahato z’Abaheburayi

1 Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Dore andi mabwiriza uzabaha:

2 “Nimugura inkoreragahato y’Umuheburayi izabakorere imyaka itandatu, mu wa karindwi izigendere yigenge, nta cyo yishyuye cyo kuyicungura.

3 Niba mwarayiguze ari ingaragu izagende yonyine, niba yari ifite umugore bazajyane.

4 Niba ari shebuja wayishyingiye ikahabyarira abahungu cyangwa abakobwa, umugore n’abana bazasigare ari aba shebuja, naho inkoreragahato igende yonyine.

5 Ariko inkoreragahato nivuga iti: ‘Nkunda databuja n’umugore wanjye n’abana banjye sinshaka kubasiga’,

6 shebuja azayijyane imbere y’abacamanza, ayihagarike ku rugi cyangwa ku bizingiti byarwo, ayipfumuze ugutwi uruhindu maze izamukorere iminsi yose yo kubaho kwayo.

7 “Umuntu nagurisha umukobwa we ngo abe umuja, ntazapfa kuva kwa shebuja ngo agende nk’uko inkoreragahato z’igitsinagabo zigenda.

8 Umuja nadashimisha shebuja ngo abe yamurongora, shebuja azemere hagire umucungura. Nyamara birabujijwe kumugurisha umunyamahanga, kuko byaba ari ukumugirira nabi.

9 Namugurira kumushyingira umuhungu we, azamufate nk’umukobwa we.

10 Umuntu naharika umuja, azakomeze amugenere ibyokurya n’imyambaro n’ibihe byo kumuraza.

11 Natamukorera ibyo bintu uko ari bitatu, uwo muja azashobora kwigendera yigenge, nta cyo yishyuye cyo kumucungura.

Ibyaha bihanishwa urupfu

12 “Umuntu nakubita undi agapfa, azicwe.

13 Ariko namwica bimugwiririye kubera ko namukuyeho amaboko, azahungire aho nzabereka.

14 Nyamara namurakarira akamwica yabigambiriye, muzamufate mumwice nubwo yaba yahungiye ku rutambirorwanjye.

15 “Umuntu nakubita se cyangwa nyina, azicwe.

16 “Umuntu nashimuta undi akamugurisha cyangwa akamugira inkoreragahato ye, azicwe.

17 “Umuntu navuma se cyangwa nyina, azicwe.

Inkoni n’inguma

18-19 “Abantu nibatongana hakagira uterwa ibuye cyangwa ukubitwa ikofe ariko ntapfe, uwamukubise nta cyo azaba. Nyamara uwakubiswe nabirwara iminsi, uwamukubise azamuvuze kugeza ubwo yoroherwa agasindagirira ku kabando, amuhe n’indishyi z’iminsi yamaze arwaye.

20 “Umuntu nakubita inkoreragahato ye cyangwa umuja we inkoni akamwica, agomba guhanwa.

21 Ariko uwakubiswe namara umunsi umwe cyangwa ibiri atarapfa, shebuja ntazabihanirwe kuko azaba yaramuguze.

22 “Abantu nibarwana bagahutaza umugore utwite akabyara atagejeje igiheariko ntagire ikindi aba, uwamuhutaje azatange indishyi umugabo we azaba yumvikanyeho n’abacamanza.

23 Ariko nihagira izindi ngorane ziba, uwacumuye azahanwe hakurikijwe aya mategeko: umwicanyi ajye acirwa urwo gupfa,

24 umennye undi ijisho ajye ahanishwa kumenwa ijisho, ukuye undi iryinyo ajye ahanishwa gukurwa iryinyo, uciye ikiganza cy’undi ajye ahanishwa gucibwa ikiganza, uciye undi ikirenge ajye ahanishwa gucibwa ikirenge,

25 uwokeje undi ajye ahanishwa kotswa, ukomerekeje undi ajye ahanishwa gukomeretswa, ukubise undi ajye ahanishwa gukubitwa.

26 “Umuntu nakubita inkoreragahato ye cyangwa umuja we akamumena ijisho, azamureke agende yigenge kubera ijisho rye yamennye.

27 Niba ari iryinyo ry’inkoreragahato ye cyangwa iry’umuja we yakuye, azamureke agende yigenge kubera iryinyo rye yakuye.

Amategeko yerekeye amatungo

28 “Impfizi niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, izicishwe amabuye kandi he kugira uyirya, naho nyirayo ntazakurikiranwe.

29 Ariko niba hari impfizi isanzwe yica, bakaba barabibwiye nyirayo ntayifungire mu kiraro, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, izicishwe amabuye, nyirayo na we yicwe.

30 Nibamwaka indishyi kugira ngo batamwica, azatange ibyo bamwaka byose.

31 Impfizi niyica umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, muzakurikize itegeko rimaze kuvugwa.

32 Niyica inkoreragahato cyangwa umuja, nyirayo azariha shebuja w’uwo yishe ibikoroto mirongo itatu by’ifeza, kandi impfizi izicishwe amabuye.

33 “Umuntu napfundura icyobo cyangwa akagicukura ntagipfundikire, inka cyangwa indogobe ikagwamo,

34 nyir’icyo cyobo azahe nyir’itungo indishyi z’ifeza, maze intumbi y’iryo tungo ibe iye.

35 “Impfizi y’umuntu niyica iy’undi igapfa, bazagurishe inzima bagabane ikiguzi cyayo, iyapfuye na yo bayigabane.

36 Icyakora niba byari bizwi yuko iyo mpfizi yari isanzwe yica, nyirayo ntayifungire mu kiraro, azarihe indi mpfizi nyir’iyo mpfizi yapfuye, maze iyapfuye ibe iye.

Amategeko agenga ubwishyu

37 “Umuntu niyiba itungo akaribaga cyangwa akarigurisha, azarihe inka eshanu uwibwe imwe, arihe n’intama cyangwa ihene enye uwibwe imwe.