Kuv 23

Ubutabera n’impuhwe

1 Uhoraho arakomeza ati: “Ntugakwize impuha z’ibinyoma. Ntugashyigikire abagome ngo uhamye ibitari ukuri.

2 Ntugakore ibibi witwaje gukurikira abenshi, ntukemere kuba umugabo wo gushyigikira abenshi bagoreka urubanza.

3 Ntukabere umuntu witwaje ko ari umukene.

4 “Nuhura n’inka cyangwa indogobe y’umwanzi wawe yazimiye, uzayimugarurire.

5 Nusanga umwanzi wawe afite indogobe yagwanye umutwaro ntuzamutererane, ahubwo uzamufashe kuyibyutsa.

6 “Ntukagoreke urubanza rw’umukene.

7 Ntukivange mu birego by’ibinyoma, ntukice umwere cyangwa intungane kuko abagome bagenza batyo mbahana.

8 Ntukakire ruswa, kuko ihuma amaso kandi ikagoreka abantu b’intabera.

9 “Ntimugakandamize abanyamahanga batuye muri mwe, kuko muzi neza uko bamerewe, kubera ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri.

Umwaka wa karindwi n’umunsi wa karindwi

10 “Mu myaka itandatu ujye ubiba usarure,

11 ariko mu wa karindwi ujye uraza imirima, kugira ngo ibyimejejemo bitunge bene wanyu b’abakene, na bo ibyo bashigaje bitunge inyamaswa. Imizabibu n’iminzenze na byo ntuzabisarure.

12 “Ufite iminsi itandatu mu cyumweru yo gukora imirimo yawe, naho ku wa karindwi ujye uruhuka, bityo inka zawe n’indogobe zawe biruhuke, abagaragu n’abanyamahanga batuye muri mwe na bo baruhuke.

13 “Mujye mukora ibyo mbategetse byose, ntimukiyambaze izindi mana ndetse ntimukazivuge no mu izina.

Ibyerekeye iminsi mikuru

14 “Uko umwaka utashye, muzajye mwizihiza iminsi mikuru yo kuza kundamya incuro eshatu.

15 Mu kwezi kwa Abibu, mujye mumara iminsi irindwi mwizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye nk’uko nabibategetse, kuko muri uko kwezi ari ho mwavuye mu Misiri. Ntihakagire ujya aza kundamya nta turo azanye.

16 Kandi mujye mwizihiza iminsi mikuru y’isarura rya mbere, ari ryo ry’ibinyampeke. Mu mpera z’impeshyi, mujye mwizihiza iminsi mikuru y’isarura ry’imbuto.

17 Muri izo ncuro eshatu, abagabo bose b’Abisiraheli bajye baza kundamya, jyewe Nyagasani Uhoraho.

18 Muri iyo minsi mikuru, ntimugature imigati isembuye igihe muntambira ibitambo, kandi urugimbu rw’igitambo ntirukarare.

19 “Umuganura w’ibyo musaruye mujye muwuzana mu Nzu yanjye, jyewe Uhoraho Imana yanyu.

“Ntimugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.

Amasezerano n’amabwiriza

20 “Ngiye kohereza umumarayika abagende imbere abarinde mu rugendo, maze abageze mu gihugu nabateganyirije.

21 Muzite ku byo ababwira mumwumvire, ntimuzamugomere kuko atabyihanganira kandi ari jye umutumye.

22 Nimumwumvira mugakora ibyo mbabwira byose, nzarwanya abanzi banyu n’ababisha banyu.

23 Umumarayika wanjye azabajya imbere abageze mu gihugu cy’Abamori n’Abaheti n’Abaperizi, n’Abanyakanāni n’Abahivi n’Abayebuzi, maze ndimbure abagituyemo.

24 Icyakora ntimuzapfukamire ibigirwamana byabo ngo mubisenge, kandi ntimuzakurikize imigenzo yabo. Ahubwo muzatsembe ibigirwamana byabo, musenyagure inkingi z’amabuye basenga.

25 Ni jyewe Uhoraho Imana yanyu muzasenga jyenyine, nanjye nzabaha umugisha. Nzabaha ibyokurya n’ibyokunywa kandi mbarinde indwara,

26 mu gihugu cyanyu. Nta mugore uzakuramo inda cyangwa ngo abe ingumba, nzabaha no kuramba.

27 “Aho muzaba mugiye kunyura hose, abahatuye nzabacamo igikuba bakangarane, abanzi banyu bose bazabahunga.

28 Nzohereza amavubi abajye imbere yirukane Abahivi n’Abanyakanāni n’Abaheti.

29 Icyakora sinzabirukanira icyarimwe kugira ngo igihugu kitazahinduka ishyamba, maze inyamaswa zikaba nyinshi zikababuza amahoro.

30 Nzajya mbirukana buhoro buhoro kugeza igihe muzagwira mukazungura igihugu cyose.

31 Imbibi zacyo ni uguhera ku Nyanja Itukura ukageza ku Nyanja ya Mediterane, no ku butayu bwa Sinayi ukageza ku ruzi rwa Efurati. Nzabaha gutsinda abagituye mubirukane.

32 Ntimukagirane amasezerano na bo cyangwa n’ibigirwamana basenga.

33 Ntimuzabemerere kuguma mu gihugu cyanyu batazabatera kuncumuraho, muramutse muyobotse ibigirwamana byabo mwarimbuka.”