Kuv 25

Umusanzu wo kubaka Ihema ry’Imana

1 Uhoraho abwira Musa ati:

2 “Bwira Abisiraheli bampe umusanzu. Muzakire ikintu cyose bazabahana umutima mwiza,

3 yaba izahabu cyangwa ifeza cyangwa umuringa.

4 Muzakire imyenda y’isine n’iy’umuhemba n’iy’umutuku, n’iy’umweru n’iy’ubwoya bw’ihene.

5 Muzakire impu z’intama zizigishijwe ibara ry’umutuku cyangwa izindi mpu z’agaciro, muzakire n’imbaho z’iminyinya,

6 n’amavuta acanwa mu matara, n’imibavu ikoreshwa mu mavuta yo gusīga, n’imibavu yoswa.

7 Muzakire amabuye ya onigisi n’andi mabuye y’agaciro yo gutāka igishura cy’Umutambyi mukuru, n’agafuka ko mu gituza cye.

8 Muzanyubakire Ihema kugira ngo nture hagati muri mwe.

9 Muzaryubake mushyiremo n’ibikoresho byaryo, mukurikije igishushanyombonera ngiye kukwereka.

Isanduku y’Isezerano

10 “Muzabāze Isanduku mu mbaho z’iminyinya, ifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n’ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu, n’ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu.

11 Muzayomekeho izahabu inoze imbere n’inyuma, muyizengurutse n’umuguno w’izahabu.

12 Muzayicurire ibifunga bine by’izahabu mubishyire mu nguni enye zo munsi y’Isanduku, bibiri mu ruhande rumwe, na bibiri mu rundi.

13 Muzabāze imijishi mu biti by’iminyinya muyomekeho izahabu,

14 maze muyinjize mu bifunga by’Isanduku kugira ngo mushobore kuyiheka.

15 Nimumara kuyinjizamo ntimuzayikuremo ukundi.

16 Muri iyo Sanduku muzashyiremo ibisate by’amabuye byanditsweho Amategeko nzaguha.

17 “Muzacure mu izahabu inoze igipfundikizocyayo. Kizabe gifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n’ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu.

18 Muzacure abakerubi babiri mu izahabu, mubashyire ku mitwe yombi y’igipfundikizo,

19 kandi bombi bazabe bafatanye na cyo.

20 Bazabe berekeranye, amababa yabo arambuye hejuru y’igipfundikizo.

21 Nimumara gushyira bya bisate mu Isanduku, muzashyireho igipfundikizo.

22 Aho ngaho ku gipfundikizo hagati y’abakerubi bombi, ni ho nzakwiyerekera. Ni na ho nzaguhera amabwiriza yose Abisiraheli bazajya bakurikiza.

Ameza y’imigati

23 “Muzabāze ameza mu mbaho z’iminyinya, afite uburebure bwa santimetero mirongo inani n’umunani, n’ubugari bwa santimetero mirongo ine n’enye, n’ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu.

24 Muzayomekeho izahabu inoze, muyizengurutse n’umuguno w’izahabu.

25 Muzayazengurutse umutambiko ufite ubugari bwa santimetero umunani, na wo ufite umuguno w’izahabu.

26 Muzayakorere ibifunga bine by’izahabu, mubishyire ku mpande zombi aho amaguru atereye,

27 ahegereye umutambiko. Ibyo bifunga ni byo muzinjizamo imijishi, kugira ngo mushobore guheka ameza.

28 Iyo mijishi yo kuyaheka muzayibāze mu biti by’iminyinya, muyomekeho izahabu.

29 Muzacure mu izahabu inoze ibikoresho byo kuri ayo meza: amasahani n’ibikombe n’utubindi n’inzabya, bizakoreshwa mu mihango y’ituro risukwa.

30 Kuri ayo meza mujye mushyiraho n’imigati yantuwe, maze impore imbere.

Igitereko cy’amatara

31 “Muzacure igitereko cy’amatara mu izahabu inoze. Kizabe kigizwe n’indiba n’igihimba, n’amapfundo n’indabyo n’udututu twazo, kandi byose muzabicure bifatanye.

32 Amashami atandatu azabe ashamikiye ku gihimba, atatu mu ruhande rumwe, n’atatu mu rundi.

33 Buri shami rizabe rifite amapfundo atatu n’indabyo eshatu, n’udututu twazo.

34 Ku gihimba muzashyireho amapfundo n’indabyo enye, n’udututu twazo.

35 Muzashyire ipfundo munsi ya buri mashami abiri abiri agize ibyiciro bitatu.

36 Amapfundo n’amashami by’igitereko byose, muzabicure mu izahabu inoze bifatanye.

37 Muzacure n’amatara arindwi maze muyashyire ku gitereko, ku buryo azamurika imbere yacyo.

38 Ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya n’isahani yo kubishyiraho, na byo muzabicure mu izahabu inoze.

39 Icyo gitereko n’ibigendana na cyo byose, muzabicure mu biro mirongo itatu na bitanu by’izahabu inoze.

40 Wowe rero Musa, itegereze neza igishushanyombonera maze kukwerekera kuri uyu musozi. Muzabe ari cyo mukurikiza.”