Kuv 29

Amategeko yo kwegurira Imana abatambyi

1 Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Dore uko uzanyegurira Aroni n’abahungu be kugira ngo bankorere umurimo w’ubutambyi. Uzafate ikimasa n’amasekurume y’intama abiri bitagira inenge.

2 Uzatekeshe imigati idasembuye, n’utugati tudasembuye dutekesheje amavuta, n’ibisuguti bisīze amavuta, byose muzabikore mu ifu nziza.

3 Uzabishyire ku nkōko ubizanane na cya kimasa na ya masekurume yombi.

4 “Uzazane Aroni n’abahungu be ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro, maze uhabuhagirire.

5 Uzafate ya myambaro, wambike Aroni ikanzu ndende, n’ikanzu ngufi n’igishura n’agafuka ko mu gituza, umukenyeze n’umukandara ku gishura.

6 Uzamwambike ingofero uyifungeho ka gasate kanditseho ‘Uweguriwe Uhoraho’.

7 Hanyuma uzafate amavuta yo gusīga uyamusuke ku mutwe, umunyegurire.

8 Uzazane n’abahungu be ubambike amakanzu,

9 ubakenyezeimikandara, ubambike n’ingofero. Uko ni ko uzashyira Aroni n’abahungu be ku murimo bashinzwe, bazabe abatambyi igihe cyose bazaba bakiriho.

10 “Uzazane cya kimasa imbere y’Ihema ry’ibonaniro, Aroni n’abahungu be bakirambike ibiganza ku mutwe.

11 Uzacyicire hafi y’umuryango w’Ihema ry’ibonaniro imbere yanjye.

12 Uzafate ku maraso yacyo uyasīgishe urutoki ku mahembe y’urutambiro, maze asigaye uyasuke ku gice cyo hasi cyarwo.

13 Uzafate urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n’ityazo ry’umwijima n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo, maze ubitwikire ku rutambiro.

14 Naho izindi nyama z’ikimasa n’uruhu n’amayezi, uzabitwikire inyuma y’inkambi. Icyo kimasa ni igitambo cyo guhongerera ibyaha by’abatambyi.

15 “Uzazane imwe muri ya masekurume y’intama, Aroni n’abahungu be bayirambike ibiganza ku mutwe.

16 Uzayice maze amaraso yayo uyaminjagire ku mpande zose z’urutambiro.

17 Uzayibage maze woze inyama zo mu nda n’amaguru, ubishyire ku rutambiro hejuru y’igihanga n’ibindi bice byayo.

18 Iyo sekurume yose uzayitwikire ku rutambiro ibe igitambo gikongorwa n’umuriro, impumuro y’iryo turo ritwikwa izanshimisha, jyewe Uhoraho.

19 “Hanyuma uzazane ya sekurume yindi, Aroni n’abahungu be bayirambike ibiganza ku mutwe.

20 Uzayice ufate ku maraso yayo uyasīge ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni n’abahungu be, no ku bikumwe by’iburyo by’ibiganza n’iby’ibirenge byabo, amaraso asigaye uyaminjagire ku mpande zose z’urutambiro.

21 Uzafate ku maraso ari ku rutambiro no ku mavuta yo gusīga, ubimishe kuri Aroni no ku myambaro ye, no ku bahungu be no ku myambaro yabo, bityo Aroni n’abahungu be bazaba banyeguriwe kimwe n’imyambaro yabo.

22 Uzafate urugimbu rw’iyo sekurume izatambwa bashyirwa ku murimo, hamwe n’igisembesembe cyayo n’urugimbu rw’inyama zo mu nda, n’ityazo ry’umwijima n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo, n’itako ry’iburyo.

23 No kuri ya nkōko y’imigati idasembuye muzaba mwashyize imbere yanjye, uzafate umugati uburungushuye n’akagati gatekesheje amavuta n’igisuguti.

24 Byose uzabishyire mu biganza bya Aroni no mu by’abahungu be maze babīmurikire, jyewe Uhoraho.

25 Hanyuma babigusubize ubitwikire ku rutambiro hejuru y’igitambo gikongorwa n’umuriro, bimbere ituro ritwikwa impumuro yaryo inshimishe, jyewe Uhoraho.

26 Uzafate inkoro y’isekurume izatambwa Aroni ashyirwa ku murimo uyīmurikire, hanyuma ibe umugabane wawe.

27 “Igihe umutambyi ashyirwa ku murimo, Aroni n’abazamukomokaho bajye bāmurikira inkoro n’itako by’isekurume y’intama, maze bibe umugabane wabo.

28 Igihe cyose Abisiraheli bazajya batamba ibitambo by’umusangiro, bazajye bakura iyo migabane kuri buri tungo bayinture, maze ibe iya Aroni n’abazamukomokaho.

29 Aroni namara gupfa, imyambaro ye y’ubutambyi izabe iy’abazamukomokaho, kugira ngo bazayambare basīzwe amavuta ngo bashyirwe ku murimo.

30 Umwe mu bahungu ba Aroni azamusimbure, ankorere mu Cyumba kizira inenge cy’Ihema ry’ibonaniro. Azambare iyo myenda iminsi irindwi.

31 “Uzafate inyama z’isekurume izatambwa igihe abatambyi bashyirwa ku murimo, uzitekere mu rugo rw’Ihema.

32 Aroni n’abahungu be bazarire izo nyama n’imigati yasigaye, kuri ya nkōko imbere y’Ihema ry’ibonaniro.

33 Bazabirye kuko ari byo byakoreshejwe bahongererwa ibyaha byabo, igihe bashyirwaga ku murimo. Nta wundi uzashobora kubiryaho kuko byanyeguriwe.

34 Nihagira inyama cyangwa imigati birara, bizatwikwe. Ntihakagire ubirya kuko byanyeguriwe.

35 “Ibyo uzabikorere Aroni n’abahungu be ukurikije ibyo nagutegetse. Imihango yo kubashyira ku murimo izamare iminsi irindwi.

36 Buri munsi uzatambe ikimasa ho igitambo cyo guhongerera ibyaha. Bityo ube uhumanuye urutambiro, hanyuma urusukeho amavuta kugira ngo urunyegurire.

37 Muzagenze mutyo iminsi irindwi, hanyuma urutambiro ruzaba runyeguriwe rwose. Ikintu cyose cyarukoraho cyabarwa nk’ikinyeguriwe.

Ibitambo bikongorwa n’umuriro bya buri munsi

38 “Buri munsi muzajye mutambira ku rutambiro abana b’intama babiri batarengeje umwaka.

39 Umwe mujye muwutamba mu gitondo, undi nimugoroba.

40 Igihe mutamba umwana w’intama wa mu gitondo, mujye muntura ikiro cy’ifu ivanze na litiro y’amavuta y’iminzenze, munture na litiro ya divayi.

41 Igihe mutamba umwana w’intama wa nimugoroba, na bwo mujye mubikora mutyo. Impumuro y’ayo maturo atwikwa izanshimisha, jyewe Uhoraho.

42 Muzajye mutamba ibyo bitambo bikongorwa n’umurirouko ibihe bihaye ibindi, mujye mubitambira imbere yanjye ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro. Aho ni ho nzabonanira namwe kandi mpavuganire nawe.

43 Ni na ho nzabonanira n’Abisiraheli maze ikuzo ryanjye rihahindure ahaziranenge.

44 Nziyegurira Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, Aroni n’abahungu be na bo mbegurire umurimo w’ubutambyi.

45 Nzatura hagati mu Bisiraheli mbabere Imana.

46 Bityo bazamenya ko ari jye Uhoraho Imana yabo wabakuye mu Misiri, kugira ngo nture hagati muri bo. Ndi Uhoraho Imana yabo.”