Kuv 3

Imana ihamagara Musa

1 Musa yaragiraga umukumbi wa sebukwe Yetiro (ari we Ruweli), umutambyi w’Abamidiyani. Umunsi umwe yahura umukumbi hirya y’ubutayu agera ku musozi w’Imana witwa Horebu.

2 Umumarayika w’Uhoraho amubonekera ari mu gihuru ameze nk’ikirimi cy’umuriro. Musa abonye igihuru cyaka ariko ntigikongoke,

3 aribaza ati: “Ni kuki kiriya gihuru cyaka ntigikongoke? Reka ncyegere ndebe kiriya gitangaza!”

4 Uhoraho Imana abonye Musa yegereye igihuru amuhamagarira muri cyo ati: “Yewe Musa we!”

Aritaba ati: “Karame!”

5 Uhoraho aramubwira ati: “Nturenge aho! Kuramo inkweto kuko uhagaze ahantu nitoranyirije.

6 Ndi Imana ya so, Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.” Musa yipfuka mu maso, kuko yatinyaga kureba Imana.

7 Uhoraho arongera ati: “Nabonye uko ubwoko bwanjye bukoreshwa agahato mu Misiri, numva no gutakamba kwabwo. Akababaro kabwo ndakazi.

8 None ndamanutse ngo nkure Abisiraheli mu maboko y’Abanyamisiri, mbavane mu Misiri mbajyane mu gihugu cyiza kandi cyagutse, gitemba amata n’ubuki. Ni igihugu gituwe n’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi.

9 Numvise ugutakamba kw’Abisiraheli, mbona n’ukuntu Abanyamisiri babakandamiza.

10 None ngutumye ku mwami wa Misiri, kugira ngo ukure ubwoko bwanjye mu gihugu cye.”

11 Musa abaza Imana ati: “Ndi muntu ki wo guhangara umwami ngo nkure Abisiraheli mu Misiri?”

12 Imana iramusubiza iti: “Nzaba ndi kumwe nawe. Numara gukura ubwoko bwanjye mu Misiri, muzandamiriza kuri uyu musozi. Ni bwo uzamenya ko ari jye wagutumye.”

13 Musa abwira Imana ati: “Ningenda nkabwira Abisiraheli ko Imana ya ba sekuruza yabantumyeho, bakambaza izina ryayo nzabasubiza iki?”

14 Imana iramusubiza iti: “Ndi uwo ndi we, kandi uzabwire Abisiraheli uti: ‘Uwitwa Ndihoyabantumyeho.’

15 Uzababwire uti: ‘Uhoraho Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo, yabantumyeho.’ Uhoraho ni ryo zina ryanjye iteka ryose, kandi ni ryo abo mu bihe bizaza bazajya banyita.

16 Genda rero ukoranye abakuru b’Abisiraheli, ubabwire ko Uhoraho Imana ya ba sekuruza, Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, yakubonekeye ikakubwira iti: ‘Nabonye uko mumeze, mbona n’ibyo mukorerwa mu Misiri,

17 none niyemeje kubakura muri ako kaga ko mu Misiri, nkabajyana mu gihugu cy’Abanyakanāni n’Abaheti n’Abamori, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi, igihugu gitemba amata n’ubuki.’

18 Abakuru b’Abisiraheli bazakumva, maze mujyane ku mwami wa Misiri mumubwire muti: ‘Uhoraho, Imana y’Abaheburayi yaratubonekeye, none tureke tujye mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, dutambirire Uhoraho Imana yacu ibitambo.’

19 Nyamara nzi ko uwo mwami atazabemerera kugenda ntaramuvana ku izima.

20 Nzakoresha rero ububasha bwanjye nteze Abanyamisiri ibyago bitangaje. Ni bwo umwami azabareka mukagenda.

21 Ndetse nzatuma Abanyamisiri babareba neza, be kuzabasezerera amara masa.

22 Abisirahelikazi bose bazasange Abanyamisirikazi baturanye n’abo bacumbikiye, babasabe imyambaro n’ibintu bikozwe mu ifeza no mu izahabu. Muzabyambike abahungu banyu n’abakobwa banyu. Bityo mube mutwaye ubutunzi bw’Abanyamisiri.”