Igicaniro cy’imibavu
1 Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Muzabāze mu mbaho z’iminyinya igicanirocyo koserezaho imibavu.
2 Kizabe gifite ubugari bwa santimetero mirongo ine n’enye, n’uburebure bwa santimetero mirongo ine n’enye, n’ubuhagarike bwa santimetero mirongo inani n’umunani. Kizabe gifite amahembe y’imbaho afatanye na cyo.
3 Muzacyomekeho izahabu inoze impande zose, no hejuru no ku mahembe yacyo, mukizengurutse n’umuguno w’izahabu.
4 Muzacure ibifunga mu izahabu, bibiri mubifunge ku ruhande rumwe, bibiri ku rundi munsi ya wa muguno. Ni byo muzinjizamo imijishi yo guhekesha igicaniro.
5 Iyo mijishi muzayibāze mu biti by’iminyinya muyomekeho izahabu.
6 Icyo gicaniro muzagishyire mu Cyumba kizira inenge, hafi y’umwenda ukingirije Isanduku irimo ibisate by’amabuye byanditsweho Amategeko, bityo kibe imbere y’igipfundikizo cy’Isanduku, aho nzajya mbonanira nawe.
7 Buri gitondo igihe Aroni azaba agiye gutunganya amatara, azajye anyosereza imibavu ihumura neza kuri icyo gicaniro,
8 kandi ni na ko azajya abigenza buri mugoroba agiye gucana amatara. Bazajye banyosereza imibavu uko ibihe bihaye ibindi.
9 Ntimukacyoserezeho imibavu itemewe cyangwa ngo mugitambireho ibitambo. Ntimukagiturireho amaturo y’ibinyampeke cyangwa ngo mugisukeho ituro risukwa.
10 Rimwe mu mwaka, Aroni ajye ahumanura igicaniro asuka ku mahembe yacyo amaraso y’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Uwo muhango mujye muwukora buri mwaka, uko ibihe bihaye ibindi. Icyo gicaniro kizaba kinyeguriwe rwose.”
Amabwiriza yerekeye ibarura
11 Uhoraho arongera abwira Musa ati:
12 “Igihe uzabarura Abisiraheli, umugabo wese azajye ampa incungu y’ubuzima bwe, kugira ngo hatazagira icyago kimuhitana muri iryo barura.
13 Buri mugabo uzabarurwa azatange garama eshanu z’ifeza, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi. Izo feza zizaba izanjye.
14 Umuntu wese w’igitsinagabo ufite imyaka makumyabiri n’uyirengeje, azabarurwe atange n’izo feza.
15 Ari umukire ari n’umukene, buri wese azatange garama eshanu z’ifeza. Muzanture izo feza kugira ngo mudapfa.
16 Numara kwakira izo feza Abisiraheli bazatanga ho incungu, uzazikoreshe mu mirimo yo mu Ihema ry’ibonaniro. Bityo nzazirikana Abisiraheli mbarinde urupfu.”
Igikarabiro
17 Uhoraho yongera kubwira Musa ati:
18 “Muzacure mu muringa igikarabiro mugishyire ku gitereko cy’umuringa, abatambyi bajye bagikarabiramo. Muzagitereke hagati y’Ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze mucyuzuze amazi.
19 Aroni n’abahungu be bajye bagikarabiramo intoki boge n’ibirenge.
20 Mbere yo kwinjira mu Ihema ry’ibonaniro ngo bankorere, na mbere yo kwegera urutambiro ngo banture ituro ritwikwa, bajye bisukura kugira ngo badapfa.
21 Bajye bakaraba intoki boge n’ibirenge kugira ngo badapfa. Aroni n’abazamukomokaho bazubahirize iryo tegeko uko ibihe bihaye ibindi.”
Amavuta yo gusīga
22 Uhoraho arongera abwira Musa ati:
23 “Uzashake ibiro bitandatu by’umubavu w’umushongi w’ishangi nziza, n’ibiro bitatu bya sinamomu nziza ihumura neza, n’ibiro bitatu bya kanelinziza ihumura neza,
24 n’ibiro bitandatu by’umusagavumwiza (uzakurikize igipimo gikoreshwa n’abatambyi), na litiro enye z’amavuta y’iminzenze.
25 Umuhanga mu gukora amarashi azabivange, akoremo amavuta ahumura neza akoreshwa mu mihango yo gusīga.
26 Uzayasīge Ihema ry’ibonaniro n’Isanduku irimo bya bisate by’amabuye,
27 n’ameza n’ibikoresho byayo byose, n’igitereko cy’amatara n’ibikoresho byacyo byose, n’igicaniro cy’imibavu,
28 n’urutambiro n’ibikoresho byarwo byose, n’igikarabiro n’igitereko cyacyo.
29 Uzabinyegurire bibe binyeguriwe rwose. Ikintu cyose kizabikoraho na cyo kizaba kinyeguriwe.
30 “Uzasuke kuri Aroni no ku bahungu be kuri ayo mavuta, kugira ngo ubegurire kunkorera umurimo w’ubutambyi.
31 Uzihanangirize Abisiraheli uti: ‘Ayo mavuta yo gusīga ajye akoreshwa gusa mu mihango y’Uhoraho. Nta kindi azakoreshwa uko ibihe bihaye ibindi.
32 Nta muntu n’umwe ugomba kuyisīga, nta n’ugomba kwigana gukora ameze nk’ayo, kuko aya mavuta yeguriwe Uhoraho. Mugomba kuyubahiriza.
33 Nihagira uyigana akayakora cyangwa akayasīga atari umutambyi, azacibwe.’ ”
Umubavu wo kosa
34 Uhoraho yongera kubwira Musa ati: “Uzafate imigabane ingana y’imibavu ihumura neza yitwa sitoragisi na onika na galubanumu, n’ububani butunganyije.
35 Umuhanga mu gukora amarashi azayivange n’umunyu, akoremo umubavu mwiza unyeguriwe.
36 Uzafateho igice ugisyemo ifu maze uyishyire imbere y’Isanduku irimo ibisate byanditsweho Amategeko, mu Ihema ry’ibonaniro aho nzajya mbonanira nawe. Muzubahirize uwo mubavu kuko wanyeguriwe rwose.
37 Ntimukigane uwo mubavu ngo mukore umeze nka wo, kuko mugomba kuwunyegurira.
38 Nihagira uwigana agakora nka wo kugira ngo awosereze iwe, azacibwe.”