Ikimasa cy’izahabu
1 Abisiraheli babonye Musa atinze ku musozi bakoranira hamwe basanga Aroni, baramubwira bati: “Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri, tutazi icyamubayeho.”
2 Aroni arabasubiza ati: “Ngaho nimunzanire amaherena y’izahabu abagore banyu n’abakobwa banyu, n’abahungu banyu bambaye ku matwi.”
3 Nuko abantu bose biyambura amaherena y’izahabu bari bambaye ku matwi, bayashyira Aroni.
4 Arayafata arayashongesha, akoramo ishusho y’ikimasa.
Nuko Abisiraheli baravuga bati: “Dore imana yacu yadukuyemu Misiri.”
5 Hanyuma Aroni yubaka urutambiro imbere y’iyo shusho, maze aratangaza ati: “Ejo tuzizihiza umunsi mukuru w’Uhoraho.”
6 Bukeye barazinduka, batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro, maze baricara bararya baranywa, barangije barahaguruka barakina.
7 Uhoraho abwira Musa ati: “Manuka kuko abantu bawe wakuye mu Misiri bacumuye bikomeye.
8 Ntibatinze guteshuka inzira nabategetse, biremeye ishusho y’ikimasa mu izahabu iyagijwe barayiramya, bayitambira n’ibitambo ndetse baravuze bati: ‘Dore imana yacu yadukuyemu Misiri!’ ”
9 Uhoraho arakomeza ati: “Ndabona bariya bantu ari ibyigomeke.
10 None ntugire icyo umbwira, bandakaje reka mbarimbure, naho wowe nzakugire sekuruza w’ubwoko bukomeye.”
11 Ariko Musa yinginga Uhoraho Imana ye ngo acururuke, avuga ati: “Uhoraho, ntibikwiye ko urakarira bariya bantu wikuriye mu Misiri ukoresheje ububasha bwawe bukomeye.
12 Wituma Abanyamisiri bibwira ko wazaniye ubwoko bwawe kubugirira nabi, ngo ubwicire mu misozi uburimbure. Ca inkoni izamba, we kugirira nabi ubwoko bwawe.
13 Ibuka ibyo warahiye abagaragu bawe Aburahamu na Izaki na Yakobo uti: ‘Nzagwiza abazabakomokaho bangane n’inyenyeri zo ku ijuru. Nzabaha igihugu mwasezeranyijwe, kibe gakondo yabo iteka ryose.’ ”
14 Nuko Uhoraho arigarura, ntiyagirira ubwoko bwe nabi nk’uko yari yabivuze.
15 Musa amanuka umusozi atwaye mu maboko bya bisate bibiri by’amabuye, byanditsweho Amategeko y’Imana impande zombi.
16 Ibyo bisate byari byakozwe n’Imana, kandi n’inyandiko yari ibiriho yari iyayo.
17 Yozuwe yumvise urusaku rw’abantu, abwira Musa ati: “Umva induru y’intambara mu nkambi!”
18 Musa aramusubiza ati: “Ndumva atari amajwi yo gutsinda cyangwa ayo gutsindwa, ahubwo ndumva ari nk’indirimbo z’ibyishimo!”
19 Musa ageze munsi y’umusozi hafi y’inkambi, abona ya shusho y’ikimasa n’abantu bayibyinira, ararakara cyane. Maze atura hasi bya bisate by’amabuye yari afite birajanjagurika.
20 Nuko afata ya shusho baremye arayitwika, hanyuma arayisya, ifu ayivanga n’amazi ayaha Abisiraheli barayanywa.
21 Musa abaza Aroni ati: “Aba bantu bakugize bate kugira ngo utume bakora icyaha gikomeye gitya?”
22 Aroni aramusubiza ati: “Databuja, ntundakarire! Nawe ubwawe uzi neza ko aba bantu bahora bashaka gukora ibibi.
23 Baraje barambwira bati: ‘Turemere imana zo kutuyobora, kuko Musa wa muntu wadukuye mu Misiri, tutazi icyamubayeho.’
24 Nuko ndababwira nti: ‘Abambaye izahabu nibazizane.’ Na bo bahita bazimpa nzijugunya mu muriro, maze havamo ishusho y’ikimasa!”
Abisiraheli bahanwa
25 Musa abona ko Aroni yoroheye abantu bagakora ibyo bishakiye, ku buryo abanzi babo babimenye babaseka.
26 Nuko Musa ajya imbere y’inkambi aho binjirira, ararangurura ati: “Abari mu ruhande rw’Uhoraho nimuze hano!” Abalevi bose baramusanga.
27 Arababwira ati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli ategetse ko buri wese muri mwe afata inkota ye, akazenguruka mu nkambi hose yica abavandimwe be n’incuti n’abaturanyi!”
28 Abalevi bumvira Musa, uwo munsi bica abantu bagera ku bihumbi bitatu.
29 Musa abwira Abalevi ati: “Uyu munsi Uhoraho yabiyeguriye, kuko mwemeye kwica abana banyu n’abavandimwe banyu. Ni cyo cyatumye abaha umugisha uyu munsi.”
30 Bukeye Musa abwira abantu ati: “Mwakoze icyaha gikomeye, none ngiye kuzamuka nsange Uhoraho mutakambire, ahari yabababarira.”
31 Nuko Musa asubirayo atakambira Uhoraho ati: “Koko bariya bantu bakoze icyaha gikomeye, biremera ikigirwamana mu izahabu.
32 Icyakora ndakwinginze, ubababarire icyo cyaha bakoze. Niba bidashoboka unsibe mu gitabo cyawe cy’abazima nipfire.”
33 Uhoraho aramusubiza ati: “Uwakoze icyaha ni we nsiba mu gitabo cyanjye.
34 Naho wowe genda ujyane abantu aho nakubwiye, ndaguha umumarayika wo kubayobora. Ariko igihe nikigera nzabahanira icyaha bakoze.”
35 Nuko Uhoraho ateza Abisiraheli icyorezo, abahōra kuramya ya shusho y’ikimasa Aroni yakoze.