Kuv 33

Uhoraho acyaha Abisiraheli

1 Uhoraho abwira Musa ati: “Va aha hantu wowe n’ubwoko wakuye mu Misiri, mujye mu gihugu narahiye Aburahamu na Izaki na Yakobo ko nzagiha abazabakomokaho.

2 Nzabaha umumarayika wo kubayobora, kandi nzahirukana Abanyakanāni n’Abamori n’Abaheti, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi.

3 Muzagera muri icyo gihugu gitemba amata n’ubuki. Ariko jyewe ubwanjye sinzajyana namwe, nabarimbura mutaragerayo kuko muri ubwoko bw’ibyigomeke.”

4-5 Uhoraho atuma Musa ku Bisiraheli ati: “Muri ubwoko bw’ibyigomeke, ngendanye namwe akanya na gato nabarimbura! None rero nimwambure iby’imirimbo byanyu, nzi uko nzabagenza.” Abantu bumvise ayo magambo bamera nk’abapfushije, bareka kwambara imikufi n’impeta n’amaherena.

6 Babyiyambuye bakiri munsi y’umusozi wa Horebu.

Musa ashinga Ihema ry’ibonaniro inyuma y’inkambi

7 Aho bageze Musa agashinga Ihema ry’ibonaniro inyuma y’inkambi ahitaruye. Yaryise “Ihema ry’ibonaniro”, kuko abashakaga bose kubonana n’Uhoraho basohokaga mu nkambi bakajyayo.

8 Iyo Musa yajyaga kuri iryo Hema, abantu bose barahagurukaga, buri wese agahagarara ku muryango w’ihema rye, akitegereza Musa kugeza igihe yinjiriye mu Ihema ry’ibonaniro.

9 Musa yamara kuryinjiramo, ya nkingi y’igicu ikamanuka igahagarara ku muryango waryo, Uhoraho akavugana na we.

10 Iyo abantu babonaga iyo nkingi y’igicu ihagaze ku muryango w’Ihema, buri wese yikubitaga hasi akaramya Uhoraho imbere y’ihema rye.

11 Uhoraho yavuganaga na Musa nk’uko umuntu avugana n’incuti ye. Hanyuma Musa agasubira mu nkambi, ariko umwungiriza we Yozuwe mwene Nuni akaguma muri iryo Hema.

Uhoraho yemera kujyana n’Abisiraheli

12 Musa abwira Uhoraho ati: “Ni wowe ubwawe wantegetse kujyana ubu bwoko, ariko wa mumarayika uzatuyobora ntabwo muzi. Wambwiye ko unzi neza kandi ko ngutonnyeho.

13 None rero niba ngutonnyeho koko, menyesha icyo ushaka ndusheho kukumenya, bityo nkomeze kugutonaho. Kandi wibuke ko aba bantu wabagize ubwoko bwawe.”

14 Uhoraho aramusubiza ati: “Humura! Nziyizira ubwanjye.”

15 Musa arongera ati: “Nutiyizira ubwawe ntuzatuvane hano,

16 kuko tutajyanye ntitwaba dutandukanye n’andi mahanga yose. Nta n’ubwo yamenya ko jye n’ubwoko bwawe twagutonnyeho.”

17 Uhoraho aramusubiza ati: “Ibyo unsabye na byo nzabikora kuko wantonnyeho kandi nkaba nkuzi neza.”

18 Noneho Musa aravuga ati: “Nyiyereka nkubone mu ikuzo ryawe!”

19 Uhoraho aramusubiza ati: “Nzakwereka ineza yanjye yose, mvugire n’imbere yawe izina ryanjye. Ndi Uhoraho kandi ngirira ubuntu n’impuhwe uwo nshatse.

20 Ariko ntushobora kumbona mu maso, kuko umuntu ahabonye yapfa.

21 Icyakora hano hafi hari urutare uzaruhagarareho,

22 ninkwiyereka ukambona mu ikuzo ryanjye, nzagushyira mu buvumo bw’urutare nkingeho ikiganza cyanjye, kugeza igihe nzaba maze guhita.

23 Ninkuraho ikiganza uzambona mu mugongo, kuko nta wushobora kumbona mu maso.”