Kuv 36

1 None rero Besalēli na Oholiyabu bazakore ibyagenewe Ihema ry’Uhoraho nk’uko yabitegetse, bazafashwe n’abandi bahanga b’abanyabukorikori bose Uhoraho yahaye ubuhanga bwo kubikora.”

Abantu bazana impano

2 Musa ahamagara Besalēli na Oholiyabu n’abandi Uhoraho yahaye ubuhanga bari babyitabiriye, batangira iyo mirimo.

3 Musa abaha ibikoresho byose Abisiraheli bari batanze byo gukoresha Ihema. Ariko buri gitondo abantu bakomeje kuzana ibindi bikoresho, babiha Musa ho amaturo y’ubushake,

4 kugeza ubwo abahanga bakoraga iby’Ihema bagiye

5 kumubwira bati: “Abantu bazanye ibikoresho bisāze ibikenewe kugira ngo dukore ibyo Uhoraho yategetse!”

6 Musa ategeka gutangaza mu nkambi yose ko abagabo n’abagore badakomeza kuzana umusanzu wo gukoresha Ihema. Nuko barekera aho kuwuzana.

7 Bari batanze ibirenze ibikenewe kugira ngo imirimo yagombaga gukorwa irangire.

Ihema ry’Imana

8 Abahanga bashinzwe gukora Ihema badoze imyenda icumi iboshywe mu budodo bw’umweru bukaraze, no mu bw’isine no mu bw’umuhemba no mu bw’umutuku, bafumaho abakerubi.

9 Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero cumi n’ebyiri, n’ubugari bwa metero imwe na santimetero mirongo inani.

10 Bafatanya imyenda itanu ukwayo, n’indi itanu ukwayo, bityo bagira imyenda ibiri minini.

11-12 Ku musozo umwe wa buri mwenda munini, bateraho udukondo mirongo itanu tw’udutambaro tw’isine.

13 Ku musozo wundi wa buri mwenda, bateraho udukonzo mirongo itanu bacuze mu izahabu, kugira ngo dufatanye iyo myenda yombi. Bityo Ihema rifungwa nk’umwenda umwe.

14 Hanyuma baboha mu bwoya bw’ihene imyenda cumi n’umwe yo gusakara iryo Hema.

15 Buri mwenda wari ufite metero cumi n’eshatu, kuri metero imwe na santimetero mirongo inani.

16 Bafatanyije imyenda itanu ukwayo, n’indi itandatu ukwayo, bityo bagira imyenda ibiri minini.

17 Bashyira udukondo mirongo itanu ku musozo umwe wa buri mwenda munini.

18 Bacura mu muringa udukonzo mirongo itanu two gufatanya iyo myenda, kugira ngo Ihema rifatane.

19 Bafatanya impu z’intama zizigishijwe ibara ry’umutuku, bafatanya n’izindi mpu z’agaciro zo gusakaza Ihema.

20 Babāza mu mbaho z’iminyinyaibizingiti by’Ihema.

21 Buri kizingiti cyari gifite uburebure bwa metero enye n’ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu,

22 bagishyiraho amaguru abiri.

23 Babāza ibizingiti makumyabiri byo gushyira mu ruhande rw’amajyepfo,

24 kandi bacura mu ifeza ibirenge mirongo ine byo gushingamo ibyo bizingiti, kugira ngo buri kizingiti kizashingwe mu birenge bibiri bikurikije amaguru yacyo.

25 Babāza n’ibindi bizingiti makumyabiri byo gushyira mu ruhande rw’amajyaruguru,

26 bacura no mu ifeza ibirenge mirongo ine byo kuzabishingamo.

27 Babāza ibizingiti bitandatu bizajya mu mutwe w’inyuma w’Ihema ahagana iburengerazuba,

28 n’ibindi bibiri byo kuzashyira mu nguni.

29 Buri kizingiti cyo mu nguni cyari ikimane gifungiwe hamwe uhereye hasi, no hejuru gifatanyirijwe mu gifunga kimwe.

30 Bityo bakoze ibizingiti umunani n’ibirenge by’ifeza cumi na bitandatu bizajya mu ruhande rw’inyuma, kugira ngo buri kizingiti kizashingwe mu birenge bibiri.

31 Babāza mu mbaho z’iminyinya imbariro zo gufatanya ibyo bizingiti: eshanu zo kujya mu ruhande rumwe rw’Ihema,

32 n’izindi eshanu zo kujya mu rundi, n’izindi eshanu zo kujya mu mutwe w’inyuma ahagana iburengerazuba.

33 Bakoze urubariro rwo hagati rwambukiranyije uruhande rwose rw’Ihema.

34 Bomeka izahabu ku bizingiti no ku mbariro zabyo, kandi bacura mu izahabu ibifunga byo kwinjizamo imbariro.

35 Abahanga mu kudoda baboha umwenda mu budodo bw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru bukaraze, babufumaho abakerubi.

36 Bawubāriza inkingi enye mu mbaho z’iminyinya bazomekaho izahabu, bacura mu izahabu udukonzo two kuwumanikisha, bacura no mu ifeza ibirenge bine byo gushingamo izo nkingi.

37 Abahanga mu kudoda baboha umwenda wo gukinga ku muryango w’Ihema, bawubohesha ubudodo bw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru bukaraze.

38 Bawubāriza inkingi eshanu, bacura n’udukonzo two kuwumanikisha. Hejuru ku nkingi no ku dukonzo twazo bomekaho izahabu, bacura no mu muringa ibirenge bitanu byo kuzishingamo.