Kuv 37

Isanduku y’Isezerano

1 Besalēli abāza Isanduku mu mbaho z’iminyinya, ifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n’ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu, n’ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu.

2 Ayomekaho izahabu inoze imbere n’inyuma, ayizengurutsa n’umuguno w’izahabu.

3 Ayicurira ibifunga bine by’izahabu abishyira mu nguni enye zo munsi y’Isanduku, bibiri mu ruhande rumwe, bibiri mu rundi.

4 Abāza imijishi mu biti by’iminyinya ayomekaho izahabu,

5 ayinjiza mu bifunga by’Isanduku kugira ngo bashobore kuyiheka.

6 Acura mu izahabu inoze igipfundikizo cyayo gifite uburebure bwa metero imwe na santimetero icumi, n’ubugari bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu.

7 Acura abakerubi babiri mu izahabu abashyira ku mitwe yombi y’igipfundikizo,

8 kandi bombi bari bafatanye na cyo.

9 Bari berekeranye, amababa yabo arambuye hejuru y’igipfundikizo.

Ameza y’imigati

10 Babāza ameza mu mbaho z’iminyinya, afite uburebure bwa santimetero mirongo inani n’umunani, n’ubugari bwa santimetero mirongo ine n’enye, n’ubuhagarike bwa santimetero mirongo itandatu n’esheshatu.

11 Bayomekaho izahabu inoze, bayizengurutsa n’umuguno w’izahabu.

12 Bayazengurutsa umutambiko ufite ubugari bwa santimetero umunani, na wo ufite umuguno w’izahabu.

13 Bayacurira ibifunga bine by’izahabu, babishyira ku mpande zombi aho amaguru atereye,

14 ahegereye umutambiko. Ibyo bifunga ni ibyo kwinjizamo imijishi yo guhekesha ameza.

15 Iyo mijishi bayibāza mu biti by’iminyinya bayomekaho izahabu.

16 Bacura mu izahabu inoze ibikoresho byo kuri ayo meza: amasahani n’ibiyiko n’inzabya n’utubindi, bikoreshwa mu mihango y’ituro risukwa.

Igitereko cy’amatara

17 Bacura igitereko cy’amatara mu izahabu inoze. Cyari kigizwe n’indiba n’igihimba n’amapfundo n’indabyo n’udututu twazo, kandi byose byacuzwe bifatanye.

18 Bashamikira ku gihimba amashami atandatu, atatu mu ruhande rumwe, atatu mu rundi.

19 Buri shami ryari rifite amapfundo atatu n’indabyo eshatu, n’udututu twazo.

20 Ku gihimba bashyiraho amapfundo n’indabyo, n’udututu twazo.

21 Bashyira ipfundo munsi ya buri mashami abiri abiri agize ibyiciro bitatu.

22 Amapfundo n’amashami by’igitereko, byose babicuze mu izahabu inoze bifatanye.

23 Bacura mu izahabu inoze amatara arindwi n’ibikoresho byo kuyacana no kuyazimya, n’isahani yo kubishyiraho.

24 Icyo gitereko n’ibigendana na cyo, byose babicuze mu biro mirongo itatu na bitanu by’izahabu inoze.

Igicaniro cy’imibavu

25 Babāza mu mbaho z’iminyinya igicanirocyo koserezaho imibavu. Cyari gifite ubugari bwa santimetero mirongo ine n’enye, n’uburebure bwa santimetero mirongo ine n’enye, n’ubuhagarike bwa santimetero mirongo inani n’umunani. Cyari gifite amahembe y’imbaho afatanye na cyo.

26 Bacyomekaho izahabu inoze impande zose no hejuru no ku mahembe yacyo, bakizengurutsa n’umuguno w’izahabu.

27 Bacura ibifunga mu izahabu babifunga munsi y’umuguno, bibiri ku ruhande rumwe, bibiri ku rundi. Ibyo bifunga ni ibyo kwinjizamo imijishi yo guhekesha igicaniro.

28 Iyo mijishi bayibāza mu biti by’iminyinya, bayomekaho izahabu.

Amavuta yo gusīga n’umubavu

29 Umuhanga mu gukora amarashi akora amavuta yo gukoresha mu mihango yo gusīga, akora n’umubavu mwiza uhumura neza wo koswa.