Kuv 38

Urutambiro

1 Bakora urutambiro mu mbaho z’iminyinya rufite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ebyiri na santimetero makumyabiri, n’ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero mirongo itatu.

2 Mu nguni zarwo zo hejuru uko ari enye, rwari rufite amahembe y’imbaho afatanye na rwo, kandi rwose barwomekaho umuringa.

3 Bacura mu muringa ibikoresho byose bijyana na rwo: inzabya n’ibitiyo byo kuyoza ivu, n’ibikombe n’ibyotezo n’amakanya yo kwaruza inyama.

4 Bacura mu muringa akazitiro k’akayunguruzo, bakazengurutsa urutambiro kuva hasi kugeza mu cya kabiri cyarwo.

5 Bacura mu muringa ibifunga bine byo kwinjizamo imijishi, babishyira mu nguni enye z’ako kazitiro.

6 Babāza iyo mijishi mu biti by’iminyinya bayomekaho umuringa,

7 bayinjiza mu bifunga biri mu mpande zombi z’urutambiro kugira ngo bajye bashobora kuruheka. Rwari rukoze mu mbaho, kandi imbere muri rwo hāri umurangara.

Igikarabiro

8 Bacura igikarabiro n’igitereko cyacyo mu muringa, wavuye mu musanzu w’abagore bakoraga ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro, batanze indorerwamo zabo z’umuringa.

Urugo rw’Ihema

9 Bakora n’ibyo kubaka urugo. Baboha imyenda mu budodo bw’umweru bukaraze: uwo mu nkike yo mu ruhande rw’amajyepfo wari ufite uburebure bwa metero mirongo ine n’enye.

10 Bawubāriza inkingi makumyabiri, bazicurira ibirenge makumyabiri mu muringa, bacura mu ifeza udukonzo n’udukondo two kuwumanikisha.

11 N’uwo mu nkike yo mu ruhande rw’amajyaruguru babigenza batyo.

12 Umwenda w’inkike yo mu ruhande rw’iburengerazuba wari ufite uburebure bwa metero makumyabiri n’ebyiri, bawubāriza inkingi icumi bazicurira ibirenge icumi, bacura mu ifeza udukonzo n’udukondo two kuwumanikisha.

13 Inkike yo mu ruhande rw’iburasirazuba yari ifite uburebure bwa metero makumyabiri n’ebyiri.

14 Umwenda wo ku nkike yo haruguru y’irembo wari ufite uburebure bwa metero esheshatu n’igice, bawubāriza inkingi eshatu bazicurira n’ibirenge bitatu.

15 N’uwo ku nkike yo hepfo y’irembo na wo babigenza batyo.

16 Imyenda yose y’urwo rugo yari iboshywe mu budodo bw’umweru bukaraze.

17 Ibirenge by’inkingi babicuze mu muringa, naho udukondo n’udukonzo twazo babicura mu ifeza, hejuru ku nkingi bomekaho ifeza maze baziteraho twa dukondo.

18 Abahanga mu kudoda baboha umwenda wo gukinga ku irembo, ufite uburebure bwa metero icyenda n’ubuhagarike bungana n’ubw’umwenda w’urugo, ari bwo metero ebyiri na santimetero makumyabiri, bawuboha mu budodo bw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru bukaraze.

19 Bawubāriza inkingi enye bazicurira mu muringa ibirenge bine, bazicurira mu ifeza udukondo n’udukonzo maze hejuru kuri zo bomekaho ifeza.

20 Imambo z’Ihema n’iz’urugo bazicura mu muringa.

Izahabu n’ifeza n’umuringa byakoreshejwe

21 Musa ategeka Abalevi ko babarura ibyo gukoresha mu mushinga wo kubaka Ihema ry’ibonaniro, bayobowe na Itamari mwene Aroni umutambyi.

22 Besalēli mwene Uri akaba n’umwuzukuru wa Huri wo mu muryango wa Yuda, yari yakoze ibyo Uhoraho yari yategetse Musa byose.

23 Yafashijwe na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani. Yari azi ubukorikori bwinshi: kubāza amabuye no kuboha imyenda mu budodo bw’isine n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku n’ubw’umweru.

24 Ba Balevi babonye ko izahabu yose Abisiraheli batanze ngo ikoreshwe mu mushinga wo kubaka Ihema, yapimaga nka toni imwe hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi.

25 Naho ifeza babonye ko zapimaga toni eshatu n’ibiro magana ane na makumyabiri. Ni izatanzwe mu gihe cy’ibarura ry’Abisiraheli.

26 Habaruwe abagabo ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu, bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, buri muntu agatanga ifeza zari zategetswe zipimwe hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi.

27 Muri izo feza bakoresheje toni eshatu n’ibiro magana ane bacura ibirenge ijana byo gushingamo ibizingiti by’Ihema, n’inkingi zo kumanikaho umwenda waryo. Buri kirenge cyatwaye ibiro mirongo itatu na bine by’ifeza.

28 Mu biro makumyabiri byasigaye bacuramo udukondo n’udukonzo tw’inkingi, bakuramo n’ifeza yo komeka hejuru kuri izo nkingi.

29 Umuringa Abisiraheli batanze, wo wapimaga nka toni ebyiri n’ibiro magana ane.

30 Bawukoresheje mu gucura ibirenge by’inkingi zo ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro, no kubaka urutambiro no gucura akazitiro karwo n’ibikoresho byose bigendana na rwo,

31 bawucuramo n’ibirenge by’inkingi z’urugo n’izo ku irembo, bawucuramo n’imambo zo gushinga Ihema n’iz’urugo rurizengurutse.